Komeza Imhagarikye Mado
Nkunze uko uganira uhumeka ituze, kabone n'iyo ibibazo n'ibisubizo biba biremereye.
Hinga nkwigane.
A. IHURIZO RY'IKYIBITERA
1. Ni byo nta mudemokrate "ubohoza", alibohora.
2. Iriya ndwara yo kubohoza wibukyije, burya yali ifite IKYIYITERA, n'ikyayihuteraga. Ushatse wese ashatse yakyibonera.
3. Uyu KAZIGABA watugyendereye, IBYO AVUGA bifite ikyabiteye, KUBIVUGA NABYO bifite ikyibimutera.
4. Natwe KUMWUMVA kyangwa KUMWIMA AMATWI, twifitemo ikyibidutera.
5. Kutumva kyimwe isesengura runaka, na byo bisobanurwa n'IKYIBITERA.
6. Kuyoboka no guheka Fpr bigyira Ikyibitera.. Kyimwe no kuyihunga kyangwa kuyirwanya. Ikyibitera RUSANGYE, n'ikya muntu ku gyiti kye.
7. Kuba abantu bakagombye kwivugyira bameze nk'ibitumbwe, hali IKYIBITERA. Kuba abanyuze inzira ya fpr, bagahurwa, bitabira amasesengura mu ubwiganze, na byo bifite IKYIBITERA.
Kuganira kwiza numva ali ugukurura umuzi w'IKYIBITERA.
Nitukomereza aha, urumuri ruzasakara Ndiza na Rwaza, Kinyaga na Gisaka, Bugesera na Gisenyi, Karongi na Karagwe, ....
B. IBARIZO RY'INOZANYANDIKO
1. Tuli urungano, twize bimwe tubyiga tubyigana, mu kinyarwanda. Twiga Cyangungu, Kigali, i Kabgayi n'i Gasarabwayi, ...twiga kugenda mu mwijima nta mujinya ndetse no kujya ahabona tutabonerana.
2. Uti naje guhindura gute imyandikyire y'ikyinyarwanda?
NU UMUSHINGA MUNINI, mugali na muremure. Hali uwigyeze kumbaea niba nalize i Bugande. Oya, nta gyisanira. Kyihabaye aliko byaba ubuhoro. Kuko umuco nyarwanda ufite umuzi ushumitse ku ntara ya Kitara.
3. Abaremye ikyibonezamvugo twize si ibimana. Ni abahanzi. Inihangano bibaho igyihe kyabyo, ikyindi kgyihe bikavugururwa. Hali n'ibikora intango, bikazamurirwaho imihiro inoze. Indimi zivugwa ziravurwa, ziravugururwa.
Kwandika jya na genda, kyangwa gya na gyenda, useruye neza wasanga itandukaniro atali imyandikyire gusa, ahubwo hahishemo n'imbosanye z'imitekyerereze.
4. Ni birebire, ubusanwze ndasubiza gno TEGYEREZA GATO IGYITABO KY'IYI NGANZO KYILI MU NZIRA.
5. Ni inganzo si intekyerezo-teka. Ndabizi hali benhsi bigora kunshoma, kuncoma, kunsoma, si umuhaha ni ail kandi ifunitse umuti.