Interahamwe ni iza FPR cyangwa MRND

14 views
Skip to first unread message

umu...@bluewin.ch

unread,
Feb 13, 2022, 9:25:23 AM2/13/22
to Amakuru CRES

Objet : Interahamwe ni iza FPR cyangwa MRND

https://youtu.be/yLx-Br2X59Q

Marie Madeleine BICAMUMPAKA

unread,
Feb 14, 2022, 3:42:24 AM2/14/22
to collec...@googlegroups.com
Jye uyu sinamutaho igihe cyanjye nongera kumva ibyo atangaza kuko narangije kumusifura burundu 🙅‍♂️🙅🙅‍♀️

Yashinze aka gachaine ke ka YouTube kugira ngo yivure mu mutwe yirirwa  ayihomvaguramo ibiwugurumamo,  wagira ngo ni za  remontées magmatique🌋 ziturutse mu kirunga cyurwo rwango rwamusazije. 

Uretse ko mbona uwo psychologue yihangiye aho kumworohereza ahubwo birushaho kuzamba 🤷🤷‍♂️🤷‍♀️ Un "extrêmiste Munyenduga" usaziye mw'ikoti rimwe gusa atigeze amesa na rimwe, njye nta kintu na busa yanyungura. C'est pour cela que moi je l'ignore superbement

Gusa haba igihe ndyohewe cyane 👌👌no gusoma zimwe muri commentaires zanditswe nabagifite courage yo kumukurikira. 

Ngayo nguko... 

Madochka-Bica 




De : collec...@googlegroups.com <collec...@googlegroups.com> de la part de umu...@bluewin.ch <umu...@bluewin.ch>
Envoyé : dimanche 13 février 2022 15:25
À : Amakuru CRES <collec...@googlegroups.com>
Objet : [Collectif CRES], Interahamwe ni iza FPR cyangwa MRND
 

Objet :  Interahamwe ni iza FPR cyangwa MRND

https://youtu.be/yLx-Br2X59Q

--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par mons...@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collec...@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.

---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes CRES.
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcre...@googlegroups.com.
Cette discussion peut être lue sur le Web à l'adresse https://groups.google.com/d/msgid/collectifcres/1355400920.10699.1644762321078%40bluewin.ch.

SEKIDENDE Munyabagisha

unread,
Feb 14, 2022, 4:39:34 AM2/14/22
to Marie Madeleine BICAMUMPAKA, collec...@googlegroups.com
Yewe yewe Mado, wanduriye he, wandururira nde?
Ngo Kazigaba ni umurwayi...ntiwamutaho igyihe...warangyije kumusifura burundu!?!?!💭😕

Ni byo reka na ngye nigyere "demukarasi" mvugye ko ufite uburenganzira 100% bwo guhitamo ikyo gutaho igyihe, n'undi n'undi.

Byongyeye kandi, bibe uburenganzira ntakuka bwo KUMURIKA UKULI, kyangwa kuguhunga. Ubishatse rero wangyerera mu kebo ukagaragaza ikyo uziza Kazigaba. Amasesengura ye uyagaya ikyi, yaciye inka amabere ate?

ESE IKYI KYIBAZO ASUBIZA " interahamwe ziba iza fpr kyangwa mrnd", WOWE IBYAKYIVUZWEHO mu byavuba aha UBYUMVA UTE? Ngaho nsubiza maze na ngye mbonereho nsibe guta igyihe kyangye kuli Kazigaba, ku Isubyo tv.

Illuminatio et salus populi. Urumuri ruca mu mhaka. Aya mahame ntakabe ingyirwamugani.

Envoyé de mon LG. Solaire
_______________________________
Inzira ni ngufi ikaba inzitane 
Urwanda rukaba uruzingo rw'inzigo!

Munyabagisha w'Abagisha

------ Message d'origine------
De: Marie Madeleine BICAMUMPAKA
Date :lun., 14 févr. 2022 03:42
Cc:
Objet:Re : [Collectif CRES], Interahamwe ni iza FPR cyangwa MRND

Marie Madeleine BICAMUMPAKA

unread,
Feb 14, 2022, 7:21:41 PM2/14/22
to CollectifCRES CRES


De : Marie Madeleine BICAMUMPAKA <madoc...@hotmail.com>
Envoyé : mardi 15 février 2022 01:19
À : SEKIDENDE Munyabagisha <fmunya...@hotmail.com>
Objet : Re : Re : Re : [Collectif CRES], Interahamwe ni iza FPR cyangwa MRND
 
Bwana Sekidende rwose, umbabarire kuko muri kamere yanjye ntajya mpatira abandi ibitekerezo cyangwa se imyumvire yanjye. Ibyo babyita "KUBOHOZA", ingeso yadukanwe n'abasore bo mu mashyaka atandukanye, muri bya bihe, cyane amajyogi ya Rukokos. 

Navuze uko mbona uriya muntu, ntawe nari ngamije kubohoza, dore ko we ngo  Inkotanyi zari zaramubohoje kuva kera zigishora urugamba, nyuma ngo akaza no kuzikorera. Ahubwo njya nibaza impamvu abari baraziyobotse kubera impamvu zitandukanye, bakazikorera zimaze kurutaha nyuma bakazihunga, akenshi aribo usanga bashaka kwigira intyoza mubusesenguzi bwibyabaye iwacu 🤔 Bwaba ari uburyo bwo kwivura ipfunwe icyo kintu kibatera ahari ❓

Sekide, ahubwo nkwibarize. Ko nkeka ko twabyirutse igihe kimwe, bityo tukiga kwandika ikinyarwanda muburyo bumwe, waje guhindura imyandikire bigenze gute ? "KYANGWA-IGYIHE-IKYIBAZO-KYANGYE-INGYIRWAMIGANI" etc ✍️❓🈹❗✍️ 


Madochka-Bica 


De : SEKIDENDE Munyabagisha <fmunya...@hotmail.com>
Envoyé : lundi 14 février 2022 10:39
À : Marie Madeleine BICAMUMPAKA <madoc...@hotmail.com>; collec...@googlegroups.com <collec...@googlegroups.com>
Objet : Re : Re : [Collectif CRES], Interahamwe ni iza FPR cyangwa MRND
 

SEKIDENDE Munyabagisha

unread,
Feb 15, 2022, 7:42:56 AM2/15/22
to Marie Madeleine BICAMUMPAKA, CollectifCRES CRES
Komeza Imhagarikye Mado
Nkunze uko uganira uhumeka ituze, kabone n'iyo ibibazo n'ibisubizo biba biremereye. 
Hinga nkwigane. 

A. IHURIZO RY'IKYIBITERA

1. Ni byo nta mudemokrate "ubohoza", alibohora.
2. Iriya ndwara yo kubohoza wibukyije, burya yali ifite IKYIYITERA, n'ikyayihuteraga. Ushatse wese ashatse yakyibonera.
3. Uyu KAZIGABA watugyendereye, IBYO AVUGA bifite ikyabiteye, KUBIVUGA NABYO bifite ikyibimutera.
4. Natwe KUMWUMVA kyangwa KUMWIMA AMATWI, twifitemo ikyibidutera. 
5. Kutumva kyimwe isesengura runaka, na byo bisobanurwa n'IKYIBITERA.
6. Kuyoboka no guheka Fpr bigyira Ikyibitera.. Kyimwe no kuyihunga kyangwa kuyirwanya. Ikyibitera RUSANGYE, n'ikya muntu ku gyiti kye.
7. Kuba abantu bakagombye kwivugyira bameze nk'ibitumbwe, hali IKYIBITERA. Kuba abanyuze inzira ya fpr, bagahurwa, bitabira amasesengura mu ubwiganze, na byo bifite IKYIBITERA. 

Kuganira kwiza numva ali ugukurura umuzi w'IKYIBITERA. 
Nitukomereza aha, urumuri ruzasakara Ndiza na Rwaza, Kinyaga na Gisaka, Bugesera na Gisenyi, Karongi na Karagwe, ....

B. IBARIZO RY'INOZANYANDIKO

1. Tuli urungano, twize bimwe tubyiga tubyigana, mu kinyarwanda. Twiga Cyangungu, Kigali, i Kabgayi n'i Gasarabwayi, ...twiga kugenda mu mwijima nta mujinya ndetse no kujya ahabona tutabonerana.

2. Uti naje guhindura gute imyandikyire y'ikyinyarwanda? 
NU UMUSHINGA MUNINI, mugali na muremure. Hali uwigyeze kumbaea niba nalize i Bugande. Oya, nta gyisanira. Kyihabaye aliko byaba ubuhoro. Kuko umuco nyarwanda ufite umuzi ushumitse ku ntara ya Kitara.

3. Abaremye ikyibonezamvugo twize si ibimana. Ni abahanzi. Inihangano bibaho igyihe kyabyo, ikyindi kgyihe bikavugururwa. Hali n'ibikora intango, bikazamurirwaho imihiro inoze. Indimi zivugwa ziravurwa, ziravugururwa. Kwandika jya na genda, kyangwa gya na gyenda, useruye neza wasanga itandukaniro atali imyandikyire gusa, ahubwo hahishemo n'imbosanye z'imitekyerereze.

4. Ni birebire, ubusanwze ndasubiza gno TEGYEREZA GATO IGYITABO KY'IYI NGANZO KYILI MU NZIRA.

5. Ni inganzo si intekyerezo-teka. Ndabizi hali benhsi bigora kunshoma, kuncoma, kunsoma, si umuhaha ni ail kandi ifunitse umuti.


Envoyé de mon LG. Solaire
_______________________________
Inzira ni ngufi ikaba inzitane 
Urwanda rukaba uruzingo rw'inzigo!

Munyabagisha w'Abagisha

------ Message d'origine------
De: Marie Madeleine BICAMUMPAKA
Date :lun., 14 févr. 2022 19:21
À: CollectifCRES CRES;
Cc:
Objet:Tr : Re : Re : Re : [Collectif CRES], Interahamwe ni iza FPR cyangwa MRND

Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages