ISHAKWE yemera Jenoside yakorewe abahutu

21 views
Skip to first unread message

Umunsi

unread,
Oct 16, 2024, 4:46:54 PM10/16/24
to Amakuru CRES

Umunsi

unread,
Oct 16, 2024, 4:52:54 PM10/16/24
to Amakuru CRES
1
ISHAKWE-RWANDA FREEDOM MOVEMENT
____________________________________________________________________
  ITANGAZO
TWONGEYE GUHAMYA UKWEMERA KWACU
Kuva ku wa mbere w’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n’Abanyarwanda, haracicikana imvugo n’inyandiko ziharabika Ishyaka ISHAKWE Rwanda Freedom Movement kubera ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bayobozi b’ishyaka ku giti cye, mu rubanza rw’umwanditsi Charles ONANA rwaberaga I Paris kuva ku italiki 7 ya kugeza ku ya 11 Ukwakira, bukaba bwaragize abo budashimisha kubera impamvu zinyuranye, bamwe bakabyuririraho bagamije gutera icyasha ishyaka ISHAKWE.
Kubera amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, Abanyarwanda dufite ibikomere biduhuma ubwenge tukayoborwa n’amarangamutima, uwo mutavuga rumwe agafatwa nk’umwanzi ugomba gukanirwa urumukwiye. Nyuma y’ubwicanyi bwabaye kuva muri 1990 n’ubu igihugu cyacu kikaba cyarabuze amohoro n’ihumure, icyobo gitandukanya Abanyarwanda cyarushijeho kugara.
Mw’ISHAKWE, twiyemeje guhangana n’iyo myumvire, dutoza Abanyarwanda indangagaciro zizatuvana ibuzimu zikatugarura i buntu.
Tuboneyeho uwanya rero wo kwibutsa no kwongera guhamya ukwemera kwacu :
“Ubumuntu, icyubahiro cya muntu, ubudahangarwa bw'ubuzima bwa muntu, agaciro, uburenganzira n’amahirwe bingana ku Banyarwanda bose nta vangura, uburenganzira bwo kwibuka abawe, kwumva akababaro k'undi, kugira uruhare mu bikorwa rusange by'igihugu, ubworoherane n'ubwubahane, guharanira inyungu z'u Rwanda no gushyira imbere ukuri kabone n'iyo twakuzira”; izo ni indangagaciro remezo z’Ishaka ISHAKWE RFM.
Ni yo mpamvu, dushingiye kuri izo ndangagaciro-remezo, tuvuga mw’ijwi riranguruye tutabiciye ku ruhande tuti :
1.Twemera nta zindi mpaka kandi ku buryo budasubirwaho ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi b’imbere mu gihugu, bakicwa bigambiriwe kubera ubwoko bwabo, hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
2.Twemera ko ubwicanyi bwibasiye Abahutu mu gihugu, bukozwe na bamwe mu ngabo za FPR mu mashami yayo yose, mu ntambara y’inkundura yo gufata ubutegetsi, n’iyicwa ry’impunzi z'Abahutu

mu gihugu cya Kongo kuva muri 1996, ari jenoside.
3.Kuvuga ko habaye jenoside yakorewe Abahutu si uguhakana cyangwa ugufobya jenoside yakorewe Abatutsi b’imbere mu gihugu. Ntibivuga kandi ko ari Abatutsi barokotse b’imbere mu gihugu bayikoze.
Izo jenoside zombi, iy'Abatutsi n’iy’Abahutu, zerekana ubukana n’ubugome burenze bw’abahezanguni b’Abahutu n’Abatutsi bwahekuye u Rwanda n’Abanyarwanda ku buryo budasubirwaho. Ni ikimenyetso ntakuka ko abazikoze batagira ubumuntu kuko batemera ko n’undi ari umuntu nkabo.
Kuva twashinga ku mugaragaro Ishyaka ISHAKWE kuri 1 Nyakanga 2017, ndetse na mbere yaho mu rwego rwa Komisiyo Ukuri Rwanda/ Commission Vérité Rwanda/Rwanda Truth Commission, twatangaje ku mugaragaro ko twemera izo jenoside zombi. Ni muri urwo rwego ku matariki ya 25-26 Werurwe 2017, i Bruseli mu Bubiligi, twahamagariye Abanyarwanda n’abatari Abanyarwanda inama ya mbere mpuzamahanga kuri jenoside yibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu. Iyo nama yahamagariye Abanyarwanda n’Umulyango mpuzamahanga guharanira ko jenoside yakorewe Abahutu yemerwa n'ibihugu ndetse na Loni kandi igahora yibukwa.
Nyuma y’aho, ku wa 8 Mata 2017, twatangije umuhango ngarukamwaka wo kwibukira hamwe Abanyarwanda batsembwe bazira ubwoko bwabo muri jenoside yibasiye Abatutsi muri 1994 n'Abanyarwanda batsembwe bazira ubwoko bwabo muri jenoside yibasiye ubwoko bw'Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo.
Ku wa 18 Mata 2018, i Buruseli hateraniye inama yo kugaragaza uruhare rw’Umulyango w’Abibumbye (ONU) mu mahano yo mu Rwanda.
Na none, ubwo kw’itariki ya 20 Mata 2020 Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafataga icyemezo 74/273 mu manyanga igahindura inyito yari izwi ya Jenoside yakorewe Abanyarwanda yafatiwe mu mucyo muri 2003, igahindura inyito ikayita Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, Rwanda Truth Commission n’ishyaka ISHAKWE twamaganye ku mugaragaro kw’itariki ya 20 Nyakanga 2020 iyo mikorere. Icyo gihe twandikiye Perezida n’Umunyamabanga mukuru b’Umuryango w’Abibumbye tugaya iyo nyito nshya, iheza abandi Banyarwanda nabo bahuye n’ayo mahano ya Jenoside. Dushima ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza, ndetse n’Ubuyapani byitandukanije n’iyo nyito. Kubera ko urumuri rwirukana umwijima, tuboneraho kwibutsa ko Raporo Gersony, Garreton, Mapping zivanwa mu kabati kugira ngo ingoma ya FPR ikurikiranwe ku mahano ya jenoside yakoze.
Ku wa 18 Kamena 2022 twakoranyije Inama mpuzamahanga ku kibazo cyo kwimakaza ubudahana mu Rwanda n'ingaruka ku karere kose ka Afurika y'iburasirazuba.
Ibikorwa bya Komisiyo Ukuri Rwanda, ifatanyije n’ISHAKWE RFM, birakomeje mu rwego rwa diporomasi na politiki.
Ishyaka ISHAKWE Rwanda Freedom Movement ryongeye guhamagarira Abanyarwanda gushyira imbere umuco wo kuvugisha ukuri ku mahano yibasiye kandi agikomeza kwibasira igihugu cyacu. Ukuri no kurandura umuco wo kudahana no guharanira ubutabera ni byo musingi w’ubwiyunge n’ubufatanye mu Banyarwanda.
Turashishikariza Abanyarwanda aho bari hose kwamagana ikibi, guharanira ukuri no kwamagana ibisigisigi by'imico mibi ikomeje guca icyuho mu Banyarwanda. Duhaguruke twigobotore ingoyi z'udutsiko, turandurane n'imizi imbuto y'urwango, maze twishyire twizane, twubake igihugu cyacu mu bwubahane no mu busabane.
2

Bikorewe I Buruseli, ku wa 15 Ukwakira 2024. Bishyizweho umukono na :
Dr Théogène RUDASINGWA, Perezida Eugène NDAHAYO, Visi-Perezida
Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga Mukuru
Jonathan MUSONERA, Umunyamabanga Wungirije
Dr Nkiko NSENGIMANA, Umwe mu bagize Inama Nkuru ushinzwe Ingamba n’Igenamigambi
Joseph NGARAMBE, Umwe mu bagize Inama Nkuru ushinzwe Radio TV, Itangazamakuru n’Itumanaho
3

Nzi Nink

unread,
Oct 16, 2024, 8:58:01 PM10/16/24
to CRES Group
Mukomere.

Iri tangazo ntiryari ngombwa, cyane cyane ko ridasobanura ikibazo nyamukuru gikomeje kugibwaho impaka kubera ubuhamya bwa Sixbert mu rubanza rwa Onana.

Icyo kibazo nyamukuru ni iki: 
jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994 yarateguwe? Yego cg Oya. 

Niba yarateguwe ni nde/bande bayiteguye?

Mu rukiko Sixbert yavuze ko iyi jenoside yateguwe na leta yariho muri 1994, ariko ntiyaha urukiko amakuru arambuye kuri iryo tegurwa. 

Itangazo rikenewe ni iryibanda kuri ayo makuru kw'itegurwa ry'iyi jenoside cyane cyane ko no mubyo Onana aregwa harimo ko avuga ko iriya jenoside itateguwe na leta yariho muri 1994.

Naho kwibutsa ko ishyaka Ishakwe ryemera jenoside yakorewe abatutsi rikanemera jenoside yasakorewe abahutu, nta muntu uba kuri izi mbuga utabizi. 

"1.Twemera nta zindi mpaka kandi ku buryo budasubirwaho ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi b’imbere mu gihugu, bakicwa bigambiriwe kubera ubwoko bwabo, hagati ya Mata na Nyakanga 1994."


"2.Twemera ko ubwicanyi bwibasiye Abahutu mu gihugu, bukozwe na bamwe mu ngabo za FPR mu mashami yayo yose, mu ntambara y’inkundura yo gufata ubutegetsi, n’iyicwa ry’impunzi z'Abahutu."

Igitangaje kandi nacyo gikenye ibisobanuro byimbitse ni ukuntu ishyaka Ishakwe ryemera ko jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rda muri 1994 yateguwe ariko rikemera ko jenoside yakorewe abahutu yo itarateguwe: yakozwe na bamwe mu ngabo za RPF.

Mwagombye kwemera ko na jenoside yakorwe abatutsi yakozwe na bamwe mu... aho kuyihekesha MRND nk'uko mwirinze guhekesha RPF jenoside yakorewe abahutu.

Ndabibutsa ko na Loni ubwayo mu nyandiko yise "THE CONVENTION ON THE PREVENTION AND PUNISHMENT OF THE CRIME OF GENOCIDE (1948)", yivugiye ko bigoye cyane kumenya niba jenoside iyi n'iyi "yarumvikanyweho". Loni yemeza ko kugira ngo jenoside iyi n'iyi yemerwe hagomba kuba harabaye "ubwicanyi bwumvikanyweho" (physical element=ubwicanyi; mental element=intent).

Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwarinze rufunga imiryango iryo tegurwa rya jenoside yakorwe abatutsi rutaryemeje kubera ko rwirengagije nkana kureba amarorerwa yaberaga mu rundi ruhande rw'abari bahanganye ku rugamba, ni ukuvuga urihande rwa RPF.

Niba koko Sixber afite amakuru ku bateguye jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rda muri 1994, ishyaka Ishakwe ryagombye kumufasha kugeza vuba na bwangu ayo makuru kuri Mechanisme Residuel. 

Pour votre info:

THE SPECIFIC “INTENT” REQUIREMENT OF THE CRIME OF GENOCIDE:

The definition of Genocide is made up of two elements, the physical element (the acts committed); and the mental element (the intent). Intent is the most difficult element to determine. To constitute genocide, there must be a proven intent on the part of perpetrators to physically destroy a national, ethnical, racial or religious group.

https://www.un.org/en/genocideprevention/documents/Genocide%20Convention-FactSheet-ENG.pdf

###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington.
###




--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par mons...@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collec...@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.

---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcre...@googlegroups.com.
Cette discussion peut être lue sur le Web à l'adresse https://groups.google.com/d/msgid/collectifcres/E36B16A9-B958-4CBB-B369-64CE9C2847D9%40bluewin.ch.

HABUMUREMYI

unread,
Oct 17, 2024, 5:05:19 AM10/17/24
to collec...@googlegroups.com

 
De : "'Nzi Nink' via CRES"
A : "CRES Group"
Envoyé: jeudi 17 Octobre 2024 02:58
Objet : [Collectif CRES], Re: ISHAKWE yemera Jenoside yakorewe abahutu
 

HABUMUREMYI

unread,
Oct 17, 2024, 5:07:46 AM10/17/24
to collec...@googlegroups.com
 
De : "Umunsi"
A : "Amakuru CRES"
Envoyé: mercredi 16 Octobre 2024 22:46
Objet : [Collectif CRES], ISHAKWE yemera Jenoside yakorewe abahutu
 


--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par mons...@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collec...@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.

---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes CRES.
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcre...@googlegroups.com.

Marie Madeleine BICAMUMPAKA

unread,
Oct 17, 2024, 5:32:05 AM10/17/24
to 'Nzi Nink' via CRES
Ubundi se si uko dusanzwe  tumuzi... Ahubwo njye natangajwe no kubona ko hari  abatangajwe n'ariya magambo ye❗️🤥❗️

Mwe guta igihe cyanyu ku busa, il y a mieux à faire ☹️☹️ 

Félicitations à Nkiko, wahatambutse neza 👌 

Madochka-Bica 

De : 'Nzi Nink' via CRES <collec...@googlegroups.com>
Envoyé : jeudi 17 octobre 2024 02:57
À : CRES Group <collec...@googlegroups.com>
Objet : [Collectif CRES], Re: ISHAKWE yemera Jenoside yakorewe abahutu
 

umu...@bluewin.ch

unread,
Oct 17, 2024, 1:16:18 PM10/17/24
to collec...@googlegroups.com
Ririya tangazo ryacu riruzuye. Ubuhamya ni gatozi. Riravuga ibyo twemera.  Rijyana 100/100 na Convention Internationale sur le génocide 1948. Ni natwe kandi ba mbere muri 2016 niba nkibuka twavuze ko génocide y'abahutu yabaye. Abandi baje nyuma cyane. Wirishakamo inkumbi ridafite.

NDAHAYO Eugÿffffffffffe8ne

unread,
Oct 18, 2024, 4:47:44 PM10/18/24
to CRES Group

Komera Jean Népo MANIRARORA,

Ni uburenganzira bwawe bwo kunenga imyemerere y'Ishakwe. Ariko kuvangavanga nkana ugamije kuyobya abantu byo biragayitse ku muntu wigaragaza nk'usobanukiwe.

1- Sixbert ajya gutanga ubuhamya bwe mu Rukiko i Paris, yabikoze ku giti cye. Yaranarahiye, avec toutes les conséquences que cela peut entraîner en cas de parjure. Na Charles ONANA wamwitabaje ntabwo yamutanzeho umugabo nk'umuyobozi w'ishyaka Ishakwe; ntiyanabimenyesheje ubuyobozi bw'ishyaka. Yamutumiye nk'umuntu azi, basanganywe kandi yizeye. Ntabwo rero yigeze atanga ubuhamya mw'izina ry'ishyaka.

2- Kuba mw'ishyaka rimwe ntibivuga ko mwese mufite absolument imyumvire imwe muri byose. Ikibahuza ni essentiellement indangagaciro, amahame remezo n' imyumvire imwe ku bibazo by'ingutu, ibisubizo byakemura ibyo bibazo n'inzira byanyuramo. 

Ishakwe si MRND yadutekerezaga twese, gutekereza ku giti cyawe bigafatwa nk'icyaha gihanirwa n'amategeko.
  
Kuba rero Sixbert ashobora kudahuza na mugenzi we mw'Ishakwe imyumvire ku kibazo cya planification ou pas ya jenoside yakorewe Abatutsi si igitangaza. 

3- Abanyarwanda bafite imyumvire nk'iyawe n'abandi muhuje  kutemera jenesoyide yakorewe Abatutsi, iyo atari ukutagira ubumuntu mwisanganiwe, mwihisha inyuma y' ikibazo cya planification mushaka kumvikanisha ko planification ari yo kamara (critère sine qua none) kugira ngo jenoside yemerwe. 

Nyamara si ko bimeze. Icya ngombwa kugira ngo jenoside yemerwe ni intention. Planification yaba, itaba, ntibibuza jenoside kuba yo no kwemerwa n'inzego mpuzamahanga iyo urukiko rubishinzwe rugaragaje ko ubwicanyi bwakozwe muri intention yo kurimbira ubwoko.  

4- Ari mwe mwitwaza ko nta planification yabaye kugirango mubone uko muhakana jenoside yakorewe Abatutsi, ari n'ingoma ya FPR yemeza byanze bikunze ko habaye planification mwese muhuriye mu mugambi umwe wo kuyobya Abanyarwanda usibye ko impamvu atari zimwe:

a- Kuri mwe, ni ubulyo bwo gukingira ikibaba abicanyi muri kumwe cg mwibonamo. Mwibwira ko guhakana muri benshi ko jenoside yakorewe Abatutsi itabaye, biyibuza kuba jenoside, bityo no kuyiryozwa bikaba byaburiramo.

b- Ku ngoma ya FPR n'intagondwa z'Abatutsi ni ubulyo bwo gusiga icyaha Abahutu bose ngo agatsiko kabohoje Leta kabone impamvu yo kubica umusubizo, kubakumira ntibashobore kugira uruhare mu buyobozi bw'igihugu no kubambura ubuziraherezo n'ubundi burenganzira ubwo ari bwo bwose,  agatsiko kakajya kabagenera uko kabishaka.  

ikihishe inyuma ya planification mu kanwa ka FPR ni ukuvuga ko Abahutu bose bigishijwe na Leta kandi bakemera gushyira mu bikorwa ubwicanyi. Bivuze ko niba FPR yarabishe, ikaba ikomeje no kubica, yishe (yica) abajenosideri muri légitime défense.

c- Mwembi mwibwira ko jenoside zose zigomba gusa n'iy'Abayahudi. Ni ukwibeshya: buri jenoside igira umwihariko wayo; nta n'imwe isa n'indi. Kigali yakoze uko ishoboye ngo ihuze jenoside yakorewe Abatutsi na Holocauste ariko byarayinaniye, ndetse Abayahudi na Leta ya Israel babahaye gasopo. Kubera ko aba Nazi bari barashyizeho structures zishinzwe gushyira mu bikorwa umugambi wa kwica Abayahudi (RSHA, les SS, le ministère des transports, etc) ndetse hakubakwa na za infrastructures zibigenewe (fours crématoires, camps de concentrations, etc), FPR yazanye iby'imipanga, n'umutwe w'interahamwe...biranga biba iby'ubusa.

Na mwe rero muti kuva nta raporo z'amanama yateguye jenoside zagaragajwe, kuva bamwe mu ba ministiri n'abandi bayobozi bo muri MRND baragizwe abere, kuva bamwe mu basilikare bakuru batarahamwe n'icyaha, kuva FPR ari yo yahanuye indege, etc muti nta jenoside yabaye! Cyangwa muti yateguwe na FPR ariko ntimutinyuke gutunga agatoki Abahutu bijanditse mu bwicanyi ku misozi yose yo mu Rwanda, bataretse no kwica abandi Bahutu. Abo bicanyi b'Abahutu se na bo ni aba techniciens ba FPR?

5- Igitangaje na none ni uko TPIR mudahwema kuvumira ku gahera ko ibogamye, ari yo mushyira imbere iyo haje ikibazo cya planification (navuze ko atari yo kamara). None se mupfa iki na FPR n'abaheza nguni bayo iyo basizoye batuka TPIR kubera ko ivuze ko idashobora kwemeza ko habaye planification cyangwa iyo igize abere bariya navuze haruguru n'abandi batari nécessairement muri MRND? 

Niba mutemera ubutabera n'imyanzuro y'inkiko, nimugera ku butegetsi muzajya muha abacamanza imyanzuro mukurikije uko mwe mubyifuza? Mwaba mutaniye he na FPR ko ari byo ikora ?

Igihe cyose hazaba kurengera abicanyi, quelle que soit leur ethnie, nta mpinduka izashoboka, Abanyarwanda bazahora baryana. Impinduka idashingiye ku mpinduramatwara nta cyo yaba imaze.

Week-end nziza.

Eugène NDAHAYO





Marie Madeleine BICAMUMPAKA

unread,
Oct 18, 2024, 7:00:52 PM10/18/24
to 'NDAHAYO Eugÿffffffffffe8ne' via CRES
Hahaaa, erega n'ibyahishwe byose bizashira bimenyekane❗️❗️

Namye nibaza impamvu ya buriya bunyogote bugayitse tellement, none bimwe bishyizwe hanze n'abamuzi 👏👏👏

Ndashimira cyane ibisobanuro byatanzwe na Bwana KAZIGABA kuruwo muteruzi w'ibibindi byapfumutse, mpisemo gutsinda izina ngo atanantera umwaku muriri joro ☹️☹️ 

Yitegure kuzaregwa ngo ubwicanyi yijanditsemo igihe yari maneko ku butegetsi bw'abo ashaje agihakirizwaho🐉🦔🐉

Ngayo nguko....


Madochka-Bica 



De : 'NDAHAYO Eugÿffffffffffe8ne' via CRES <collec...@googlegroups.com>
Envoyé : vendredi 18 octobre 2024 22:44
À : CRES Group <collec...@googlegroups.com>
Objet : Re: [Collectif CRES], Re: ISHAKWE yemera Jenoside yakorewe abahutu
 
Screenshot_20241019_003919_YouTube.jpg
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages