Dear Roger na Valens,
Mbere na mbere mbashimiye igitekerezo cyanyu, Ibyiza byako muri byinshi bishoboka ni ibi bikurikira:
-Umugore ni imwe mu nkingi za Kiriziya uretse kuba Padiri naho ngo ibindi byose basigaye babikora muri Kiriziya,
-Akarasisi k'abagore karerekana ko amatarenta abanyuze mu seminari bahawe(abahisemo inzira yo gushaka abafasha) batayatabye bishushanya umuryango mugari mu iterambere riringaniza bose muri hafi ya byose,
-Etc.
Gusa sinzi niba aka gashya gazashoboka kubera impamvu zikurikira:
-Abazakora umutambagiro/akarasisi ni abize ku Iseminari kandi aba badamu cg abagore rwose ntibarimo,
-Imitegurire kimwe no kunoza ijyana ya buri promotion byagorana,....(gufata amafoto ya promotion mu karasisi,.....),
-Iseminari ntabwo ari ishyirahamwe risa n'andi mashyirahamwe aho
udahari asimburwa n'umufasha we cg uwo yahaye procuration,
-Kuba umugore n'umugabo bazakora akarasisi twakwibaza impamvu abana bo batazagakora.
-Kureba niba aka karasisi k'abagore kishimiwe na twese.
Ntekereza ko abashinzwe imitegurire y'ibi birori bafite intego bagamije mu gihe kizwi bakoresheje uburyo bafite ngo ibi birori bizagende neza.Utu dushya rero niba tujyanye nibyo mvuze nta mpamvu tutaba ariko niba amarangamutima yacu mu nyurabwenge atuma tutabona neza ibijyanye n'intego yacu nta kabuza twazahura n'akavuyo kandi twifuza umudendezo ku munsi wacu.
Imana itugende imbere.
Jean Bosco (Jordan).