| Basangirangendo mwese mwaciye mu i Seminari nto ya Mt Yohani i NKUMBA muraho neza? Mbizi neza ko mwakwiriye ku isi yose ariko ntawakwibagirwa isoko yavomyeho ubumenyi n'uburere yahakuye kabone n'iyo yaba yarahabaye umwanya muto. Nkuko mwakunze kubyumva rero, abagize COMMUNAUTE ECCE MATER TUA NKUMBA twiyemeje kuzagira ibikorwa bifatika dukora muri uyu mwaka wa Yubile y'imyaka 25 i Seminari yacu imaze ibayeho. Muri ibyo icy'ingenzi ni Petit Stade St Jean de NKUMBA kandi hari imirimo yatangiye hakaba hakenewe inkunga ya buri wese kugira ngo tubigereho. Uko izaba iteye biri kuri ubu butumire kandi n'inyigo yayo yararangiye. Kubera izo mpamvu rero abagize komite babifashijwemo n'ubuyobozi bw'i Seminari bifuje ko hakorwa umuganda rusange uzitabirwa na Nyiricyubahiro Mgr HAROLIMANA VINCENT mu i Seminari le 01/06/2013 kandi tugatangira ku mugaragaro fundraising
(IKUSANYANKUNGA) izadufasha kugera kubyo twiyemeje. Abahwituzi muri promotions zose zahanyuze ndaboherereza bidatinze urutonde rw'abo bagomba kugeraho no kugezaho amakuru yose.Ubu butumire ni nk'agakarita kuri hard copy. Mudufashe kurarika abo muzi banyuze i Nkumba tuzahahurire turi benshi cyane ko tuzakina n'agapira kazabanziriza ubusabane bw'igihe gito. Byaba byiza abazaboneka babitumenyesheje kuri uru rubuga cyangwa ku bundi buryo hakiri kare (au moins une semaine avant) kugira ngo imyiteguro irusheho gutungana. Mbaye mbashimiye ubwitabire n'ubwitange bwanyu. Imana Data ibahe imigisha yayo Dr BAYISENGA Justin, MD,MMed General Surgeon President de CEMT-NKUMBA Tel:+250 788641306 +250 722641306 E-mail: bayijus...@yahoo.fr |