La diversite des idees pour nous unir d'avantage!

0 views
Skip to first unread message

Dr BAYISENGA Justin

unread,
Jun 15, 2013, 9:35:48 AM6/15/13
to St Jean NKUMBA CEMT
Bavandimwe nkunda, munyemererere mbashimire inkunga y'ibitekerezo binyuranye mwatanze kuri uyu mushinga twimirije imbere. Icyavizweho cyane ni Petit stade St Jean Nkumba kubera ko hamaze gushyirwaho ibuye ry'ifatizo, media ikabitangaza, Mgr akabyitabira ndetse n'abahize bagatanga umuganda imbere y'ubuyobozi bwa Kiliziya n'ubwa Leta y'u Rwanda. Nk'uko Rusine Alexis yabikomojeho dukeneye kugira bank of projects kandi izo twari twatangiriyeho zigera kuri eshatu nyamara tukaba tugomba kugira aho dutangirira. Uko umushinga watungana kandi utabaye umutwaro ukabije kuremera ku bize muri Nkumba ngira ngo Francois d'Assise yagerageje kubisobanura. Ikindi kandi ejo kuwa 16/06/2013 i saa yine abagize comite nyobozi, njyanama ndetse n'abahwituzi b'amapromotions bose dufitanye inama mu Ruhengeri kugira ngo turebere hamwe uko twatera intambwe idukura ku mpapuro n'amagambo tugana ibikorwa bifatika. Inyandikomvugo, imigabo n'imigambi bizavamo tuzabibagezaho vuba kugira ngo mubitangeho ibitekerezo. Gufasha abana batishoboye kandi ari abahanga ni project twatangiye kandi ku bari bitabiriye inama ndetse n'umunsi mukuru w'i Seminari babitangarijwe ku mugaragaro. Icyakora turahera kuri stade, abiyemeje kugira abana bafasha kwiga ntabwo tubihagarika ahubwo tuzatanga byinshi kurushaho! Uru rubuga rwagiriyeho kuduhuza no guhana amakuru. Udashaka kumva bagenzi be yikuramo cyangwa izo message ntazisome ntaribi. Hanyuma biragoye kumenya no kubona inkuru yashimisha abantu barenga 900 icyarimwe! Mu burere twahawe, ikitakunyuze wakivuga mu kinyabupfura kandi ibyize ni uko twakomeza gutera imbere. Nyabukeka, mureke tutekujya kure y'isoko twavomyeho tukiri bato. Mu kwemera mfite nziko dufatanyije, mu murongo utunganye, iyi Petit Stade St Jean Nkumba turayubaka mba mbaroga!!Aho muherereye mwese Imana ibahe umugisha

Dr BAYISENGA Justin, MD,MMed General Surgeon
Department of SURGERY
Faculty of MEDICINE
National University of Rwanda
C/O University Teaching Hospital of BUTARE (CHUB)
Tel:+250 788641306
      +250 722641306

Alexis Rusine

unread,
Jun 16, 2013, 6:14:35 AM6/16/13
to St Jean NKUMBA CEMT, Dr BAYISENGA Justin
Bavandimwe,

Partager d'information ni ikintu cyiza qui cimente les liens et la cohésion d'une communauté aho iva ikagera cyane cyane iyo ishaka kwiyubaka. Murakoze kubw'amakuru mutugejejeho n'andi muzakomeza kutugezaho. 

"Quand le vin est tiré il faut le boire." Stade ni ukuyubaka, kandi engagement yafashwe ni mu izina ryacu twese abararewe muri St Jean. Buri wese ni ugushyiraho ake uwo muhigo tukawesa. Nk'uko Aimable yabikomojeho ntibyabuza izindi gukomeza , ndetse n'izindi zikazaza.

Solidarité.


Alexis RUSINE


 


RUSINE Alexis,

Directeur de LUXIA INSTITUTE

BP 102 Kigali-Rwanda
Télephone: (+250) 788408790
Site: www.luxiainstitute.org 
    " Serving the world through applied research and capacity building"




--- En date de : Sam 15.6.13, Dr BAYISENGA Justin <bayijus...@yahoo.fr> a écrit :
--
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Communaute Ecce Mater Tua_Nkumba" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to nkumba_cemt...@googlegroups.com.
For more options, visit https://groups.google.com/groups/opt_out.
 
 
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages