nimunsobanurire nili tangazo ese ntacyorivuze kuli
iliya university
thanks
Eng, UHAGAZE Charles
ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA BIGA
HANZE Y’IGIHUGU CY’U RWANDA
Date: 13 juin 2014
Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru
(HEC, ishingiye ku mahame akurikizwa mu kugenzura no guha agaciro
impamyabushobozi n’impamyabumenyi zitangwa n’amashuri makuru yo hanze y’u
Rwanda hagamijwe kubungabunga no gushimangira ireme ry’uburezi mu Rwanda ;
Ishingiye kandi ku bibazo byakunze
kugenda bigaraga ku bantu bize mu Mashuri Makuru yo hanze y’u Rwanda mu gihe
cyo gusaba Inyandiko iha agaciro impamyabumenyi bavana muri ayo mashuri mukuru
anyuranye yo hanze y’u Rwanda,
Muri ibyo bibazo harimo :
1. Kuba abantu benshi biga
kandi bakarangiza icyiciro runaka mu Mashuri Makuru yo hanze atarahabwa kugeza
ubu icyemezo cyo gukora cya burundu gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha mu
gihugu ishuri riherereyemo, impamyabumenyi bazanye ntizihabwe agaciro mu
Rwanda ;
2. Kuba hari abakurikirana amasomo
atarigeze yemezwa n’u rwego rubifitiye ububasha kabone n’ubwo ishuri ryaba
ryemewe ;
3. Kuba byaragagaye ko bamwe muri bo
ari abakozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda ku buryo buhoraho bakaba kandi
abanyeshuri ku buryo buhoraho hanze y’u Rwanda. Ibi bikaba bidashoboka kuko
bigira ingaruka ku myigire yemewe isaba umunyeshuri kwicara mu ishuri ku
kigerancyo cya 80% kandi ntaho bigaragara ko biga hakoreshejwe “Iyakure”.
4. Kuba byaragaragaye kuri benshi ko
batangiriye kwiga mu Rwanda mu cyiciro cy’inyigisho runuka nyuma bakajya
gukomereza hanze mu nyigisho zidafite aho zihuriye n’inyigisho bize
mbere ;
5. Kuba byaragaragaye ko bamwe muri
bo bigira mu mashuri amwe atujuje ibisabwa n’indangagaciro ngenderwaho mu
mashuri makuru mu Rwanda ;
6. Kuba impapuro z’impimbano za
equivalence zigenda zifatwa bigaragara ko zifitwe n’abarangije muri bene ayo
mashuri ;
Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru
imaze gusuzuma ibyo bibazo byose bivuzwe, iramenyesha Abanyarwnda bose biga
hanze y’u Rwanda ibi bikurikira :
v
Ko idashobora na rimwe gutanga “Equivalence” ku bantu barangije mu Mashuri
makuru yo hanze y’u Rwanda atarahabwa icyemezo cyo gukora cya burundu gitangwa
n’urwego rubifitiye ububasha rwo muri icyo gihugu ;
v
Buri wese wize kandi akarangiza icyiciro runaka mu Mashuri makuru yo hanze
atarahabwa icyemezo cya burundu cyo gukora n’urwego rubifitiye ububasha mu
gihugu ishuri riherereyemo kugeza ubu ; ko Icyemezo cy’agateganyo (To whom
it may concern) yahawe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru giteshejwe agaciro
guhera tariki ya 30 / 06 /2014.
v
Ko nta equivalence ishobora guhabwa abantu bigaragara ko bize mu buryo
bukemangwa bwavuzwe haruguru.
v
Iboneyeho kandi no kwibutsa abakoresha bose baba abikorera ku giti cyabo
cyangwa se abakorera inzego zinyuranye za leta ko umuntu wese ufite
impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yatanzwe n’ishuri rikuru ryo hanze
agomba kuba ayifitiye equivalence yahawe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru
mbere yo guhabwa akazi.
Uwakenera ibindi bisobanuro
birambuye yagana Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru aho ikororera muri
Minisiteri y’Uburezi ku Kacyiru, cyangwa akanyuza ikibazo cye kuri aderesi ya
email ikurikira : imug...@hec.gov.rw
Bikorewe I Kigali, ku wa 13 Kamena
2014
Innocent S. Mugisha
Umuyobozi w’Agateganyo
ITANGAZO
Kabale
University Almuni Association yishimiye
gutumira abanyeshuli bose baharangije ,mu nama izabahuza n’ubuyobozi bw’iryo
shuli izaba kuwa 22 Saa Saba 2014 kuri Hill top hotel I Remera .
Muzaze muri benshi
kuko ibizigirwamo ari ingirakamaro.Kubindi bisobanuro mwahamagara 0788309490,
0788960214
Kindly share it with your friends
Utanze itangazo :
Chairman wa
Association
Karasira Peter
INGABIRE AIME CHANTAL
KABALE UNIVERSITYKIGALI LIAISON OFFICER
0738960214,0728460214