Cyprien Mugabo,
Niba utuye mu Bufaransa cyangwa hafi y'aho, ibibazo byawe byose (kandi bifite ishingiro) ushobora kubibonera ibisubizo mu nama izabera i Paris ejo taliki 24 kamena 2006 (
24 juin 2006 de 14 à 17 heures à Paris,
au Musée Social : 5, rue Las-Cases, 75007 Paris ( Métro : Solférino, ligne 12 ).
Muri iyo nama Paul Rusesabagina azaba ahibereye ari kumwe na bamwe mu bayoboke n'abayobozi b'Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda - PDR - Ihumure.
URAGIRA UTI:
"Kugirango twemere ibyo uvuga tubwire abantu bose bayoboye ririya shyaka. Mu Bufaransa Rusesabagina azajyayo nk'umuntu w'umuyoboke cyangwa w'umuyobozi?" (Cyprien Mugabo)
NANJYE NTI:
Iyo nama Paul Rusesabagina azayijyamo nk'Umunyarwanda ushyigikiye Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda - PDR - Ihumure kandi naryo rikaba rimushyigikiye.
Ubufatanye bwa Paul Rusesabagina n'Ishyaka PDR-Ihumure nibo bonyine bashobora kubukwibwirira. Uwanga amazimwe abandwa ku manywa. Mu nama izabera i Paris ejo taliki 24 kamena 2006, Paul Rusesabagina azaba ahibereye. Azaba kandi ari kumwe na bamwe mu bayoboke n'abayobozi b'Ishyaka PDR-Ihumure. Bazasobanura ukuntu batahiriza umugozi umwe, bubahiriza ya mvugo y'Umuriri wa nyakwigendera Dr. Malumba Munyambuga (Munyembuga?) Déogratias igira iti: "UCE HIRYA NCE HINO TUZANE BYINSHI".
Ngibyo nguko.
Icyo nakwizeza ni kimwe. Ntabwo Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda - PDR-Ihumure riteganya kubera Paul Rusesabagina agakingirizo nk'uko nawe Paul Rusesabagina adateganya kuribera agakingirizo. Ishyaka PDR-Ihumure na Paul Rusesabagina biyemeje gufatanya, buzuzuzanya, bataryaryana, baharanira (n'ingufu zabo zose, n'ubwenge bwabo bwose, n'ubushake bwabo bwose) inyungu z'igihugu cyacu dukunda, u Rwanda twasigiwe n'abasokuruza, bityo "TURUBUMBATIRE MU MAHORO, MU KURI, MU BWIGENGE NO MU BWUMVIKANE".
URONGERA UTI:
"Ko Secrétaire bashyizeho ariwe wavugishije benshi, ubundi uwo secrétaire ni ubuhe bwoko? Cyangwa niba atanagira ubwoko mutubwire kuko byabavugishije ururondogoro ariko none ndabona mubihunga." (Cyprien Mugabo)
NANJYE NTI:
Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda PDR-Ihumure akaribera n'umuvugizi, Jérôme NAYIGIZIKI, ni Umunyarwanda wo mu bwoko bw'Abahutu. Abo bafatanyije kuyobora ishyaka bose ni Abanyarwanda (Abahutu n'Abatutsi). Ibiro bye bigizwe n'aba bakurikira:
-
1st Deputy General Secretary: Administration, Strategy and Planning Affairs;
-
2nd Deputy General Secretary: External Affairs;
-
2nd Deputy General Secretary: Information, Security and Wording Affairs;
-
2nd Deputy General Secretary: Finances and Tresurer Affairs;
-
2nd Deputy General Secretary: Human Rights and Social Affairs;
-
2nd Deputy General Secretary: Political Mobilization and Ideology Affairs; and
-
2nd Deputy General Secretary: Unity and Reconciliation.
URONGERA UTI:
"Kubireba iryo shyaka, abayoboke ni bande, abayobozi niba nde?" (Cyprien Mugabo)
NANJYE NTI:
Mu rwego rwo gushyiraho inzego z'ubuyobozi zaryo, Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda - PDR - Ihumure ryasanze igikwiye kubanza ari ukubona abayoboke, hanyuma abayobozi bagashyirwaho nyuma. Hari andi mashyaka ahitamo kubanza gushyiraho abayobozi atarabona abayoboke. Hari amashyaka atari make nzi afite abayobozi gusa atagira umuyoboke n'umwe ! Umuyobozi akirirwa asinya inzandiko ngo ni Perezida, wamubaza abayoboke b'Ishyaka rye akababura.
PDR-Ihumure yo ntabwo ari uko nguko ibigenza. Irabanza igashaka abayoboke, yamara kubabona ikabona gushyiraho abayobozi. Ibi birashaka kuvuga ko inzego zizabanza gushyirwaho ari inzego z'ibanze. Ahantu hose Ishyaka PDR-Ihumure rifite abayoboke 10 cyangwa se barenga, abo bayoboke bihitiramo umuyobozi ubahagararira mu nzego z'ishyaka.
Nk'ubu Abayoboke b'Ishyaka PDR-Ihumure batuye mu Bufaransa, ejo taliki 24 kamena 2006 bazamenya uko bangana, nibaramuka bageze ku 10 cyangwa se barenga, hazarara hashyizweho uhagarariye Ishyaka PDR-Ihumure muri ako gace.
Gushyiraho inzego z'ibanze bizafata igihe kitari kirekire (quelques mois). Nibirangira, gushyiraho inzego nkuru z'ishyaka byo bizafata nk'umunsi umwe gusa.
Kugeza amagingo amashami akurikira y'Ishyaka PDR-Ihumure amaze kugira umubare uhagije w'abayoboke ku buryo bashyizeho (cyangwa batazatinda) gushyiraho abayobozi babo.
1. Abayoboke b'Ishyaka bari mu Rwanda (dore ko ari naho dufite abayoboke benshi) bafite umuyobozi wabo uba mu Rwanda. Umunsi twabonye ko izina rye rishobora gushyirwa ahagaragara bitabangamiye umutekano we, tuzabikora.
Andi mashami yujuje ibyangombwa kugira ngo yishyirireho abayobozi ni ayangaya:
2. Canada
3. Belgique
4. North-Eastern USA: (Connecticut, New York, Buffalo, New Jersey, Delaware, Pennsylvania);
5. Middle and South-Eastern USA (Washington D.C., Virginia);
6. South-Eastern USA (North Calorina, South Calorina, Georgia, Atlanta, Florida);
7. West-North-Southern USA (Oregon, Arizona, New Mexico, Texas, Colorado, California);
8. Tennessee & Kentucky (Tennessee, Kentucky);
9. Ohio (Ohio);
10. Central-Northern USA (Indiana, Michigan, Illinois, Iowa, Wisconsin, Minnesota)
11. Central USA: (Kansas, Texas, Missouri, Oklahoma, Louisiana); ;
12. Africa: (African countries except Rwanda);
Ejo taliki 24 kamena 2006, haziyongeraho n'ishami rya France.
URONGERA UTI:
"Mbese abashyigikiye iryo shyaka cyangwa abanyarwanda basanzwe bafite ubuhe burenganzira kuri iryo shyaka riharanira kuba muri amwe abayobora" (Cyprien Mugabo)
NANJYE:
Uburenganzira bw'abayoboke bukubiye mu mategeko agenga Ishyaka yashyizweho umukono ku italiki 17 kamena 2006.
Abandi banyarwanda bifuza kumenya ibyerekeye imikorere y'Ishyaka babigezwaho mu manama Ishyaka rikoresha, nk'inama rizakoresha ejo taliki 24 kamena 2006 i Paris mu Bufaraansa.
Wirirwe.
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.
====================================================
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance.
Par la confiance seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
====================================================
--- Dans Democracy_H...@yahoogroupes.fr, Cyprien Mugabo <mugaboc2002@y...> a écrit :
Kugirango twemere ibyo uvuga tubwire abantu bose bayoboye ririya shyaka. Mu Bufaransa Rusesabagina azajyayo nk'umuntu w'umuyoboke cyangwa w'umuyobozi?
Ko Secrétaire bashyizeho ariwe wavugishije benshi, ubundi uwo secrétaire ni ubuhe bwoko? Cyangwa niba atanagira ubwoko mutubwire kuko byabavugishije ururondogoro ariko none ndabona mubihunga.
Kubireba iryo shyaka, abayoboke ni bande, abayobozi niba nde?
Nimukomeza kuvuga mutatubwiye ibyo, turabona ko muri mumakinamico cyangwa ibindi tutazi. Mbese abashyigikiye iryo shyaka cyangwa abanyarwanda basanzwe bafite ubuhe burenganzira kuri iryo shyaka riharanira kuba muri amwe abayobora. Niba nta ruhare na ruto rwo kubaha amakuru mbese mu nzira nziza. Nimuve muri ayo hanyuma mutere imbere
Mugabo
---------------------------------------------------------
Zephanie Byilingiro byilin@h... a écrit :
Ikigusetsa rero Ndahimana,
N'uko mugihe mu Gihango mwapfundikaga ipfundo mubudage n'umuhuza Kajeguhakwa
mw'ibanga, mukemeza ko umuryango wose uzashaka kwinjira mu Gihango uzajya
yandika akabisaba, akabyemererwa (ko kwinjira bitali automatique), iliya
mvugo y'uyu munsi niyo mvugo Alexis Nshimiyimana (kuruhande rumwe) na
Augustin Kamongi(kurundi) bakoresheje.
Uwahababaliye kurusha abandi ni RNF kuko yali yarandikiye kera Kajeguhakwa
yemera kwitabira son appel (nta n'inama y'umuryango yabaye ngo ibyemeze),
igiye kumva yumva ngo Igihango cyavutse RNF italimo. Yasabye explications,
nyamara uko byagenze ibara umupfu. Uyumunsi rero yiboneye iturufu yayo,
utabyemera azashinge irye. Jye ntangazwa n'uwanze ibyambere, akaba azi aho
byagarukiye, none akaba agiye muli ibi kandi iforomu ali imwe. None se ugize
icyo avuga yoherezwa muli trush, reconciliation bavuga se izabera muli dump?
Z.BYILINGIRO
----Original Message Follows----
From: Ndahimana Joseph
Date: Wed, 21 Jun 2006 02:00:19 +0200 (CEST)
Muvandimwe Rugwiro,
Ku mugani wawe, imvugo ya Murayi ariwe Nikozitambirwa, cyangwa
agaserukana irindi zina rimunogeye yihitiyemo, inyibukije iya bwana colonel
Nsekalije Aloys nyuma ya coup-d'Etat ya Habyarimana.
Icyo gihe Nsekalije yaravuze ati: "twifatiye ubutegetsi, abatabyishimiye
nabo bazafate ubwabo".
Ni uko biteye kugeza uyu munsi, ingoma z'u Rwanda n'abazihagarariye
baracyavuga rumwe.
Ni ah'Imana.
Joseph.
Rugwiro Denis a écrit :
"Naho kubyerekeye izina ry'ishyaka PDR-Ihumure, iryo zina ni
ryo ryahiswemo n'abayoboke b'ishyaka kubera ko ari ryo ribabereye,
ribanogeye. Abifuza ko ishyaka ryakwitwa irindi zina, bazabanze bayoboke
ishyaka hanyuma babone gutanga igitekerezo cyabo. Ibyo nibiramuka
bibananiye, nabo bazashinge ishyaka ryabo barihe izina ryabo bashaka."
(MURAYI)
Bwana Murayi ibi uvuze haruguru ntaho bitaniye na babacuruzi b'iwacu
bavuga bati: "GURA CYANGWA URORERE Cg UJYE GUFUNGURA IDUKA RYAWE!!!!".
Iryo shyaka mwashinze ndizerako rigenewe abanyarwanda bose. Erega
muvandimwe habaho na "marketing yo kuzana abayoboke mu ishyaka!!".
Wikononera rero iryo shyaka uvugisha inani narimwe bigeze hariya. Ubanza
"Droit" na "politique" bitajyanye.
Abaririmo barafatire hafi amazi atararenga inkombe, Murayi
atararyirenza!!!
Karahagazwe!!!!! ZA MURI PDR-Ihumure cg urorere!!!!
DR.
Nikozitambirwa a écrit : Evelyne
Mpamo,
Mu magambo make Zéphanie Byilingiro aragira ati:
"Ishyaka ryavukiye i Washington
D.C. ntabwo ali irya Paul Rusesabagina"
(Zéphanie Byilingiro)
NANJYE NTI:
Ni byo koko, ishyaka ntabwo ari irya Paul Rusesabagina, ahubwo ni
iry'abayoboke baryo.
Arongera ati:
"Kulijye, ni esprit ya San Antonio ikomeje, RNF yahindutse ishyaka
ryashyizweho n'abashaka kugira Paul Rusesabagina un PARAVENT. Mwibuke ko ali
methode Inyenzi-Nkotanyi zishyira imbere Alexis Kanyarengwe, ndetse na
Pasteur Bizimungu." (Zéphanie Byilingiro)
NANJYE NTI:
Niba Paul Rusesabagina yemera kuba PARAVENT (SIC), ikibazo Zéphanie
Byilingiro afite ni ikihe? Wowe uwaguha PARAVENT nka Paul Rusesabagina
wayanga?
Ikindi ugomba kuzirikana, Evelyne Mpamo, ni uko Zéphanie Byilingiro afite
uburenganzira bwo kuyoboka ishyaka yishakiye iryo ari ryo ryose cyangwa se
kutariyoboka. Mu muhango wo gushinga ishyaka wabereye i Washington DC hari
abantu batumiwe gusa. Abari bahari bose kandi bari batumiwe.
Mu mashyaka yose, abanyarwanda batayobotse ishyaka baba bari mu byiciro
bitatu:
1. ABARIRWANYA. Zéphanie Byilingiro aramutse agiye muri abo nta kibazo
byadutera na busa.
2. ABARISHYIGIKIYE. Zéphanie Byilingiro aramutse agiye muri abo nta
kibazo byadutera na busa.
3. ABATARYITAYEHO. Zéphanie Byilingiro aramutse agiye muri abo nta kibazo
byadutera na busa.
Naho mu bayoboke b'ishyaka PDR-Ihumure, buri wese azi ko:
1. Nta MUYOBOKE KAMARA tugira. Nta n'uwo twifuza kugira.
2. Nta MUYOBOKE TUDAKENEYE tugira. Nta n'uwo twifuza kugira.
Bityo rero, abayoboke ishyaka rifite bose rirabakeneye, ariko muri bose
nta n'umwe kamara urimo.
Niba rero mu bayoboke b'ishyaka ari nta n'umwe kamara uririmo, mu batari
abayoboke baryo nta n'umwe ushobora kuribera kamara.
Naho kubyerekeye izina ry'ishyaka PDR-Ihumure, iryo zina ni ryo
ryahiswemo n'abayoboke b'ishyaka kubera ko ari ryo ribabereye, ribanogeye.
Abifuza ko ishyaka ryakwitwa irindi zina, bazabanze bayoboke ishyaka hanyuma
babone gutanga igitekerezo cyabo. Ibyo nibiramuka bibananiye, nabo
bazashinge ishyaka ryabo barihe izina ryabo bashaka.
Kugeza magingo aya, nta rindi shyaka ryigeze ribaho mu Rwanda ryitwa
"Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure)". Iryo ni ryo zina
ry'ishyaka ryacu kubera ko abayoboke b'ishyaka ari ko tubishaka, kandi
icyemezo cyacu akaba ari cyo gikurikizwa cyonyine mu ishyaka.
Wirirwe.
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.
====================================================
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance.
Par la confiance seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
====================================================
--- Dans Democracy_H...@yahoogroupes.fr, Evelyne Mpamo
a écrit :
De : Evelyne Mpamo
Date : Mardi 20, Juin 2006 1:12
Objet : Re: *DHR* Ishyaka PDR-Ihumure 20-06-2006
Hanyuma se Bwana Murayi ko ntacyo uvuze kuri iriya nyandiko ya Zephanie??
Jya mbona wanga amazimwe, ngaho bandwa habona rero!
Ntaho bikikera niba ibyo yavuze ari ukuri.
Evelyne
Nikozitambirwa nikozitambirwa.81@g
... wrote:
"Le PRD aux USA et à Byumba : pourquoi et comment ?" (NKB)
NKB,
Le parti qui a été créé le 17 juin 2006 a pour dénomination "Parti pour la
Démocratie au Rwanda" (PDR - Ihumure) comme madame Agnès Murebwayire vous
l'a très bien fait remarquer.
Par ailleurs, les instances habilitées du parti viennent de décider (et me
charge de vous faire savoir) que même la dénomination en anglais a été
adaptée afin de devenir aussi, en sigles, PDR .
Les seules dénominations officielles de notre parti (dans les trois langues
officielles du Rwanda) sont par conséquent:
PDR (Party for Democracy in Rwanda)
PDR ( Parti pour la Democratie au Rwanda)
Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda - PDR - IHUMURE
Bonne nuit.
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.
====================================================
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance.
Par la confiance seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
====================================================
--- In rwan...@yahoogroups.com, NKB ! pmuhigana@ wrote:
Le train de Rusesabagina a démarré
des USA et de Byumba:
pourquoi et comment ?
Plusieurs participants au volet bruxellois de l'événement ont posé la
question :
Pourquoi Washington aux USA ? M. Murayi y a répondu et nous le compléterons.
Nous avons eu le plaisir nous les Bruxellois d'assister à distance au
lancement du mouvement politique initié par Paul Rusesabagina.
A distance parce que dans les faits, le Bethléem du nouveau parti était
Washington.
Nous y avons vu beaucoup de monde : Maître Innocent Twagiramungu de DHR,
Servilien Sebasoni et Aimable Bayingana du FPR, Eugène Nahimana de la FEDA,
Boniface Rutayisire de Banyarwanda ASBL etc., quelques membres du Centre
culturel
rwandais de Belgique et surtout le maître des cérémonies Maître Ildephonse
Murayi-
Habimana alias Nikozitambirwa.
Nous n'y avons, par contre, pas vu Déo Mushayidi du PDN et son
ancien collègue du parti Nation Imbaga y'Inyabutatu, le Dr Joseph
Ndahimana. Pas de trace non plus de Jean-Baptiste Mberabahizi de
l'ADR ou de Jean de Dieu Tulikumana des FRD. L'opposition exilée existante
semble avoir préféré laissé le "petit dernier" faire ses premiers pas
"tout seul comme un grand".
En tout, il y avait une trentaine de personnes, ce qui n'est pas mal
un samedi après-midi ensoleillé au fin fond d'Ixelles, dans un petit
auditorium de l'ULB. Un membre des NKB nous a dit qu'à Washington
ils étaient 150 mais selon la VOA en « Kinyarundi » ils étaient à peu près
50.
Plusieurs participants au volet bruxellois de l'événement ont posé la
question :
Pourquoi Washington aux USA ? M. Murayi y a répondu et nous le compléterons.
Byumba devait aussi être comme Bruxelles un site alternatif de rassemblement
des fondateurs du PDR. Nous n'avons pas encore d'écho à ce sujet.
Nous vous tiendrons au courant.
NKB 18/06/06
--- In rwan...@yahoogroups.com, "murebwayirea" murebwayirea@ wrote:
PDR: Parti pour la Démocratie au Rwanda
RDP: Rwandan Democratic Party
Ihumure: Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda
niba wowe udafite "Déclaration Document" y'impapuro 9, uzayisabe
uyisome neza. Ku rupapuro rwa cyenda (la neuvième page) haliho
Organization Chart.
---------- Original message ----------
From: JB Sibomana sibomana.jb@g...
Date: 19 juin 2006 09:56
Subject: Ishyaka PDR-Ihumure? cyangwa PRD- Ihumure? {NDASIGANUZA}
Mbanje gushimira Agnès Murebwayire utugejejeho ibyabereye n'ibyavugiwe mu
nama y'i Buruseli yo ku italiki 17 kamena 2006 bityo n'abatari bahibereye
tukaba tubimenye.
Ikibazo nsigaranye ni kimwe gusa. Ishyaka ryashinzwe ku italiki 17 kamena
2006 ryitwa PDR-Ihumure nk'uko byavugiwe i Buruseli, cyangwa ryitwa PRD -
Ihumure nk'uko byatangarijwe i Washington DC? (soma inyandiko ya Fashaho
Phocas) [1] Cyangwa haba haravutse amashyaka abiri mashya atandukanye
ntitwabimenya? Biramutse ari uko byagenze, Balikungoyi yari akwiye kuzuza
iriya lisiti ye [2] agatandukanya PRD-Ihumure ya Nayigiziki na PDR-Ihumure
ya Murayi. Ese ubundi Nikozitambirwa yarigitiye he ngo atugezeho inkuru
y'imvaho? BAREMERA GA!
Ndabaza sindega.
JB
[1] Washington D.C. Yibarutse Irindi Shyaka Nyarwanda
Phocas Fashaho
Washington D.C.
17/06/2006
Uyu munsi ku wa gatandatu hano i Washington havutse irindi shyaka rya
poritiki ry'Abanyarwanda.
Abanyarwanda bo muri Amerika, Canada n'Uburayi bagera kuri 50 bateraniye
hano i Washington D.C. bashyiraho ishyaka bise Rwandan Party for Democracy–
Ihumure. Iryo shyaka ngo rigamije kugeza Abanyarwanda kuri demokarasi,
ubwiyunge nyabwo, amahoro, ubutabera n'amajyambere ya bose.
Umunyamabanga mukuru w'iryo shyaka, Bwana Jerome Nayigiziki, yatangarije
Ijwi ry'Amerika impamvu barishyizeho ubu. Ngo ryari ryaratinze kubera ko
Abanyarwanda benshi bamaze igihe nta demokarasi, nta mahoro kandi bugarijwe
n'inzara n'ubukene.
Ishyaka Nyarwanda Riharanira Demokarasi– Ihumure - rivutse risanga andi
mashyaka menshi akorera hanze y'Urwanda. Umunyamabanga mukuru waryo, Bwana
Nayigiziki, avuga ko bazagerageza gukorana n'abandi bantu bose bifuza
kugarura mu Rwanda amahoro, ubwiyunge nyabwo na demokarasi.
Mu bakurikiranye imihango yo gushyiraho iryo shyaka harimo na Bwana Paul
Rusesabagina uzwi cyane mu Rwanda no mu mahanga kubera sinema Hotel Rwanda
ivuga ubugwaneza yagiriye abantu amagana n'amagana bari bamuhungiyeho muri
Hotel Mille Collines mu gihe cya genocide muri 1994.
[2]--- In rwan...@yahoogroups.com
, BALI Ady atippo15@ wrote:
Re: [rwandanet] Ishyaka ryavukiye i Washington D.C. - Liste de quelques
partis en exil
Banyarubuga,
nyuma yivuka ry'ishaka (RPD-Ihumure) à la HOLLYWOOD avec
Video(tele)Conference..... abenshi turibaza aho iryo shaka ritandukaniye na
yandi asanzwe akorera mu buhungiro arwanya afandi Kagame. Umuntu asigaye
abona ari nko muri BASAR, mais nibura ntawuzavuga ko yabuze ishyaka
"amilita" mo. Dore liste de (quelques) partis, ayo naba nibagiwe
mwanyibutsa:
RDR (Pioneer?! , le Dinosor!) (de Mme Ingabire)
UNAR - Reloaded! (of "sir" Rukebesha)
ALIR (existe encore?!)
FDR (de Twagiramungu)
UDR
FDLR: Forces Démocratiques de Libération du Rwanda ( de Murwanashaka)
FDLR (de Hakizabera)
FOCA (du Général Mudacumura)
Re-FDLR (: fdlr "Reloaded") de Higiro + Kanyamibwa
RUD-Urunana (de Kanyamibwa + Higiro)
AMAHORO (de Kimenyi)
ADR
PDN: Pacte Démocratique National (de Mushayidi+ Kamongi)
INYABUTATU- Monarchiste (de "sir" J. Ndahimana + Col. Rusatira alias
Nturanyeninkiko)
CNA-Ubumwe (du Général E. Habyarimana)
RPR (de Ntashamaje)
Forces de resistance-Haguruka (who is the leader?!)
RPD-Ihumure (de P. Rusesabagina)
Hari andi abiri yavukiye i BXL nibagiwe, ariko se hari kubura iki ngo ingoma
ya afandi ihirikwe! cyangwa amenshi muri aya mashyaka yaba ari mu kwaha kwa
FPR !? BAREMERA GA!?
NTABWO BIZOROHA,....
Don't stop thinking about tomorrow
Balikungoyi
Zephanie Byilingiro byilin@ wrote:
Washington D.C. Yibarutse Irindi Shyaka Nyarwanda
Phocas Fashaho
Washington D.C.
17/06/2006
Uyu munsi ku wa gatandatu hano i Washington havutse irindi shyaka rya
poritiki ry'Abanyarwanda.
Abanyarwanda bo muri Amerika, Canada n'Uburayi bagera kuri 50 bateraniye
hano i Washington
D.C . bashyiraho ishyaka bise Rwandan Party for Democracy–
Ihumure. Iryo shyaka ngo rigamije kugeza Abanyarwanda kuri demokarasi,
ubwiyunge nyabwo, amahoro, ubutabera n'amajyambere ya bose.
Umunyamabanga mukuru w'iryo shyaka, Bwana Jerome Nayigiziki, yatangarije
Ijwi ry'Amerika impamvu barishyizeho ubu. Ngo ryari ryaratinze kubera ko
Abanyarwanda benshi bamaze igihe nta demokarasi, nta mahoro kandi bugarijwe
n'inzara n'ubukene.
Ishyaka Nyarwanda Riharanira Demokarasi– Ihumure - rivutse risanga andi
mashyaka menshi akorera hanze y'Urwanda. Umunyamabanga mukuru waryo, Bwana
Nayigiziki, avuga ko bazagerageza gukorana n'abandi bantu bose bifuza
kugarura mu Rwanda amahoro, ubwiyunge nyabwo na demokarasi.
Mu bakurikiranye imihango yo gushyiraho iryo shyaka harimo na Bwana Paul
Rusesabagina uzwi cyane mu Rwanda no mu mahanga kubera sinema Hotel Rwanda
ivuga ubugwaneza yagiriye abantu amagana n'amagana bari bamuhungiyeho muri
Hotel Mille Collines mu gihe cya genocide muri 1994.
---------- Original message ----------
From: murebwayirea < murebwayirea@y... >
Date: Jun 19, 2006 12:17 AM
Subject: [rwanda-l] ko mutaje gutara amakuru y'ishyaka PDR-Ihumure?
To: rwan...@yahoogroups.com
.
bonjour Rugura,
"...Aliko aho bukera P.Bizimungu alitwalira ababohoje izina
ry'ishyaka rye, à moins que byakozwe mubwumvikane, kuko ntakeka ko
abahagaraliye uyu mugambi bali à cours d'idée." (Rugura)
yewe, iki kibazo cy'inyito y'ishyaka PDR-Ihumure cyarabajijwe,
Murayi agisubiza avuga ko ngo PDR-Ubuyanja itigeze ivuka ngo
inabeho, ngo kubera ko abayitekereje bayifungiwe batali
bayishyiraho. Ngo bo bumva nta kibazo cyo kwitiranya Ihumure
n'Ubuyanja.
Hali n'uwabajije impamvu indi nama yo gutangaza ivuka rya PDR-
Ihumure yabereye i Byumba, Murayi asubiza ko ngo ntibyali bushoboke
ko bayikorera i Kigali, ngo kugira ngo hatagira ubafunga nk'uko
bafunze abashatse gushinga Ubuyanja.
Ahubwo hali n'uwabajije niba imishingire y'iryo shyaka ikulikije
amategeko, bamusubiza ko nta munyarwanda ubujijwe kwishyira hamwe
n'abandi, ngo n'ikimenyimenyi itegeko nshinga ry'igihugu cyacu
lirabyemera.
Ku mpamvu z'uko inyandiko itangaza PDR-Ihumure ili mu cyongeleza
gusa, igisubizo cyabaye ko ngo ni uko abagize kiliya gitekerezo cyo
gushinga PDR-Ihumure, babikoze muli urwo rulimi, ngo aliko bidatinze
iliya "declaration document" izashyirwa no mu gifaransa no mu
kinyarwanda.
Reka ndekere aha, ubwo n'abandi bazakubwira ibindi bumvise... --- In
rwan...@yahoogroups.com, "rugura" rugura@ wrote:
Agnes urakoze kutuvungulira ku biroli byaducitse, Le train a-il
sifflé trois fois? ou il a sifflé une fois à 3 endroits differents?
Ou sont passé les cheminots de Byumba?
Aliko aho bukera P.Bizimungu alitwalira ababohoje izina ry'ishyaka
rye, à moins que byakozwe mubwumvikane, kuko ntakeka ko
abahagaraliye uyu mugambi bali à cours d'idée.
Uretse Ndahimana witahiye ubukwe, abandi se bihitiyemo Mundial?
Heureusement qu'il y avait des observateurs de marque, en tout cas
remarqués vu l'assistance.
Amizero yacu, niwowe twilingiye,
P...dukize, kiza n'urwanda rwacu!
Njyewe Barabasi, nti banza wikize!
Ruguramananiza (j'achète les bonnes intentions, pour les convertir
en indulgences)
--- In rwan...@yahoogroups.com, "murebwayirea" murebwayirea@ wrote:
ejo hashize, kuwa 17 kamena 2006, kuli ULB, campus de la Plaine,
habereye inama yayobowe na Murayi Ildephonse Nikozitambirwa hamwe na
Kayumba Claver. Iyo nama yasobanuye ko hali ishyaka lishya lizahuza
abanyarwanda, cyane cyane abatuye hanze y'igihugu cyacu.
Nk'ujo babitubwiye, iliya mihango yabereye muli Etats-Unis d'Amérique,
mu Rwanda (i Byumba) no mu Bubiligi icyalimwe.
Mw'ijambo abali bayoboye iliya nama n'ibisubizo bahaye abashoboye
kubaza, ngo abali bahagaraliye abayobocye ba PDR/RDP/Ihumure muli
USA halimo P.Rubingisa, P.Rusesabagina naho umunyamabanga ngo
ni J.Nayigiziki.
Inama y'i Bruxelles yitabiliwe n'abantu barenga 35. Abo nashoboye
kumenya ni Sebasoni Manzi, Bayingana Aimable, Muhigana Placide, Abu,
Chantal Karara, Gustave Karara, Nkuliyingoma Jean Baptiste na Oscar
Gasarabwe.
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.
© RWANDANET 2006
====================================================
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance
seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
====================================================
posted by Nikozitambirwa
Ne demandez pas de geste absolument gratuit. Psychologiquement,
c'est irréalisable. Il y a au moins le plaisir de faire plaisir.