Muri ubu butumwa bwe bushya, Padiri Jean Pierre Nsabimana azakorana n’Inama y’Abajyanama bane igizwe na Padiri Alphonse Ndagijimana, SAC; Padiri Abraham Buhendwa Nyange, SAC; Padiri Ildéphonse Bizimungu, SAC na Padiri Simon Safari Burhungane, SAC.
Agaragaza uko yakiriye iri torwa, Padiri Jean Pierre yavuze ko ari inshingano azifata mu byishimo ariko anazirikana uburemere bwazo. Yagize ati:
“Inshingano nk’izi umuntu azakirana igihunga kuko ziba zikomeye, ariko kandi akanazakira mu byishimo, kuko zigaragaza icyizere aba yaragiriwe n’abavandimwe n’Umuryango muri rusange.”
Yongeyeho ko mu byo ateganya gukora harimo gukomeza imirimo yatangijwe n’abamubanjirije, hagamijwe gukomeza kubaka Umuryango w’Abapalotini, Kiliziya n’Igihugu muri rusange.
Padiri Jean Pierre Nsabimana akomoka muri Diyosezi ya Nyundo, muri Paruwasi ya Murunda. Yahawe ubusaseridoti ku itariki ya 12 Gicurasi 2001. Mu butumwa bwe bwa gisaserdoti, yagiye akora inshingano zitandukanye zirimo kuba Padiri wungirije wa Paruwasi ya Ruhango, kuyobora Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe i Ruhango, kuba Umuyobozi w’Imprimerie et Éditions Pallotti-Presse i Kigali, mbere yo kugirwa Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo ndetse n’Umujyanama wa mbere w’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango.
Padiri Jean Pierre Nsabimana asimbuye Padiri Eugène Niyonzima wari umaze imyaka icyenda ayobora Umuryango w’Abapalotini, kuva mu mwaka wa 2017.
Padiri Eugène Niyonzima yari amaze imyaka icyenda ayobora Umuryango w’Abapalotini kuva mu mwaka wa 2017.
Umuryango w’Abapalotini washinzwe na Mutagatifu Visenti Pallotti i Roma mu 1835. Ufite intego nyamukuru zo gukangurira abantu bose ukwemera n’urukundo bya gikristu, gufasha Kiliziya mu iyogezabutumwa n’ibikorwa by’urukundo, ndetse no gukorana n’Abalayiki mu gutanga serivisi zishingiye ku ndangagaciro za gikristu.