Augustin Nzayisengab
unread,Aug 11, 2010, 4:37:44 AM8/11/10Sign in to reply to author
Sign in to forward
You do not have permission to delete messages in this group
Either email addresses are anonymous for this group or you need the view member email addresses permission to view the original message
to Abatanguha
Mu bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko gukora amasaha
agera ku 10 na 11 ku munsi umuntu aba afite ibyago cyangwa amahirwe yo
kurwara umutima angana na 60%.
Ubu bushakashatsi ngo bwakorewe ku bantu bagera ku 6,000 mu gihe
cy’imyaka 11. Aba bantu bari bafite imyaka iri hagati ya 39 na 61.
Bwagaragaje ko abantu baba bafite amasaha agera kuri 3 cyangwa 4 ku
munsi y’inyongera, baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara
z’umutima cyangwa Angine zo mu mihogo no mu gatuza.
Aya masaha y’ikirenga ku kazi rero ngo agira ingaruka nk’izo itabi
rishobora kugira ku buzima bw’umuntu, cyangwa ibindi biyobyabwenge
bikaze.
Ibi kandi ngo bishobora kugwirira abantu bakora barwaye, bagakorana
indwara cyangwa bakayigendana nkuko abanyarwanda bajya bakunda kuvuga.
Iyo rero umuntu ukora aya masaha arenze yari asanzwe abyibushye ho ngo
birushaho kuba bibi cyane.