ubugimbi n'ubwangvu

4 views
Skip to first unread message

kinunu

unread,
Jun 29, 2010, 6:30:35 AM6/29/10
to Abatanguha
Ubugimbi n’ubwangavu butangirana no gukura ku bijyana n’ibitsina,
hanyuma icyo gihe kikarangirana no gukura mu bijyana n’imibanire
y’abantu n’abandi. Iri hinduka rikaba riba ku bana bageze mu kigero
kiri hagati y’imyaka 12 na 17, byose bijyana n’aho uwo mwana aba, uko
arya, ndetse n’ubucucike bw’abaturage abana nabo.



Hifashishijwe ama sites ya internet nka doctissimo na wikipedia,
dusanga ngo abana batuye mu karere k’imirongo ngengamirase (zone
tropicale) hamwe n’abatuye mu gace k’imberabyombi, (zone
méditerranéenne) ngo baba bajya mu bugumbi n’ubwangavu hakiri kare, ku
myaka hagati y’i 9 na 14. Mu gihe abatuye mu tundi duce dusigaye
usanga dukonja cyane, ngo batangira iki gihe bamaze kugera nibura ku
myaka 14, kugenda ukageza kuri 17. Ikindi ni uko usanga abakobwa
bagira ubwangavu hakiri kare, nibura mbere ho imyaka ibiri
ugereranyije n’igihe abahungu bazabonera ubugimbi. Nanone kandi,
kubera abantu benshi, urusaku rwinshi n’ibindi, abana bo mu mijyi
binjira muri iki gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu mbere y’abatuye mu
byaro.



Uko ubugimbi cyangwa ubwangavu bugaragara



Ku mubiri



Icya mbere kiranga ubugimbi n’ubwangavu ni ukumera ubwoya ahantu
hatandukanye ku mubiri, harimo ku maguru, ku gitsina (insya), no mu
kwaha (inshakwaha). Ibi biba kuri bombi, abahungu n’abakobwa, uretse
ko abakobwa bagira ubwoya buke ugereranyije n’ubw’abahungu.



Ku mukobwa, amabere aramera. Hanyuma amatako ye nayo akaguka kugirango
azabashe kwakira umwana. Ikindi kandi arabyibuha. Igitsina
cy’umukobwa, ahari umwenge ukomerezaho ibice biri imbere mu mubiri,
usa n’uwimuka. Ukava ahagana imbere, ukarushaho kujya inyuma mbese
hagati y’amaguru.



Ku muhungu, uretse bwa bwoya twavuze, we afite n’ubundi arenzaho,
cyane cyane mu maso, ari naho hamera ubwanwa. Muri iki gihe, umuhungu
imikaya ye irakura. Igakomera. Amaboko ye nayo akaba maremare
kurushaho. Igihe cy’ubugimbi, nibwo udusabo tw’intanga tw’uyu mwana
w’umuhungu, hamwe n’igitsina cye bibyibuha. Hanyuma ugasanga umuhungu
atangiye kujya azana ibimeze nk’ururenda rw’umweru, akenshi usanga
bimubangamiye. Ubu uyu mugabo w’ejo yatangiye kujya abira icyuya ku
gahanga, hejuru y’ikibuno, hamwe no ku birenge.



Mu miterere



Igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ni igihe gitera abana babwinjiyemo
kwibaza byinshi, nyamara ugasanga abantu bakuru ntibitaye ku
kubasobanurira ibirimo kubabaho n’impamvu yabyo. Ibi bikaba biterwa
ahanini n’uko usanga uku guhinduka kwerekeza ku mibonano mpuzabitsina,
kwivanga no kuba bagihuzagurika ku mibanire yabo n’abandi, cyane cyane
abantu bakuru, byiyongera ku miziro n’imiziririzo, usanga bituma
abantu bakuru babura aho bahera babasobanurira, kuko binababangamira
cyane. Ibi rero bituma uyu mwana yibaza byinshi ku bantu bakuru,
ndetse akagerageza kubishakira igisubizo ntawe ubimufashijemo, aribyo
bimuhereza uko azitwara mu gihe cy’ejo kizaza, cyangwa se bimuhereza
kugira imyitwarire y’umugabo cyangwa umugore azaba we.



Muri iki gihe imibanire y’uyu mwana n’ababyeyi be irahinduka, kuko aba
ashaka kwigaragaza no kuba ibyemezo bye aribyo byakurikizwa. Ariyumva
ko yakuze kandi ko ntawe ukwiriye kumuvuguruza. Ubu arashaka kwigenga,
nyamara ntibikuraho ko agikeneye gutungwa n’ababyeyi be, guhabwa
amafaranga n’ibindi byose akeneye, ndetse no gukomeza kumwereka
urukundo. Kubagarukira ngo agire ibyo abasaba rero kandi yashakaga
kwigenga, ibi nabyo biramugora cyane.



Icyo akeneye cyane kurushaho, ni uko abona abamutega amatwi, ababona
ko afite ibyo abashije gukora kandi bakamureka akabikora, mbese nawe
bakamurekera ijambo ku bintu runaka.



Ku bijyana n’imibonano mpuzabitsina, iki gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu
kiba kigoye kuko usanga ibyo uyu mwana yifuje byose ashaka no
kubishyira mu bikorwa.



Ibiheri ku maso



Aba bana binjiye mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, yaba umuhungu
cyangwa se umukobwa, bashobora kuzana ibiheri mu maso. Ibi biheri mu
maso bakaba baba babitewe n’umusemburo uruhu rwabo ruzana muri iki
gihe, umusemburo witwa sébum, urinda uruhu kumagara kandi ukanarurinda
microbes zitandukanye. Ibi biheri biba bizashira igihe cy’ubugimbi
n’ubwangavu kirangiye, uretse ko hari n’ubwo bikomeza. Iyo bibaye
ibikomeye ariko, n’ubwo ari ibiba byazanywe n’uyu musemburo uruhu
rwavubuye, ntibibuza uyu mwangavu cyangwa se iyi ngimbi kujya kwa
muganga.



Ubushobozi bwo kubyara



Uyu mwana w’umukobwa ugeze mu bwangavu yari yaravukanye intanga ngore,
ariko zari zitaratangira kujya zikura ngo zirekurwe. Ubu rero nicyo
gihe bigiye gutangirira, aho agiye kujya mu mihango ye bwa mbere. Ibi
bizaterwa n’umusemburo wa œstrogène umubiri we ugiye gutangira
kuvubura. Uretse igihe atwite, cyangwa yonsa, uku kujya mu mihango
bizakomeza kugeza igihe uyu mwana w’umukobwa azacurira, ahagana ku
myaka 40, 50. Guhera ubu, uyu mwana w’umukobwa aramutse akoze
imibonano mpuzabitsina idakingiye ashobora gusama.



Ku muhungu we, ubu umusemburo wa testostérone nawo watangiye
kuvuburwa, uyu musemburo ukaba ariwo ugiye gutuma uyu mwana w’umuhungu
atangira kugira intanga mu dusabo twe tw’intanga, ubu zizajya zikorwa
buri munsi. Ubu agiye kujya yiroteraho, cyangwa se kubyuka mu gitondo
agasanga yaraye yisohoreyeho ninjoro, rimwe na rimwe bitewe n’ibyo
yarose akinibuka.



Ubugimbi n’ubwangavu rero, ni igihe gikomeye, ku buryo ababyeyi bafite
abana bakwiriye kubaba hafi, no kugerageza kubumva, bakabasobanurira,
bityo bakabafasha kuva mu bwana neza berekeza ku kuba umuntu mukuru.

kinunu

unread,
Jun 29, 2010, 6:30:38 AM6/29/10
to Abatanguha
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages