Augustin Nzayisengab
unread,Aug 11, 2010, 5:05:13 AM8/11/10Sign in to reply to author
Sign in to forward
You do not have permission to delete messages in this group
Either email addresses are anonymous for this group or you need the view member email addresses permission to view the original message
to Abatanguha
Mu gihe harui abavuga ko tugomba gusengera igihugu cyacu, hari
n’ababona ko ahubwo isi dutuye uko yakabaye igomba gusengerwa. Nabyo
ni byiza ariko icy’ingenzi ni uguhinduka tugaharanira kugira isi nziza
kurenza uko twayisanze.
Egera abandi ufashwe guhembuka
Abakeneye guhemburwa kutarobanura amadini, n’abafite ibibazo by’ingeri
zinyuranye bikeneye ubufasha bw’amasengesho, n’abifuza ko ejo hazaza
habo hatanga icyizere cy’ubugingo buhoraho, barararikirwa igiterane
gikomeye cy’ivugabutumwa n’amasangesho bihembura.
Abavugabutumwa basizwe kandi bafite impano, n’amakorali afite
indirimbo zomora imitima, barabiteguye, ngo mufatanye iyi nzira
y’amasengesho mu gihe cy’iminsi itatu. Byose mwabiteguriwe n’Itorero
EPR (Eglise Presybtérienne au Rwanda), Paroisse ya Kiyovu.
* Kuwa gatanu, taliki ya 16/07/2010 : Kuva isaa kumi n’imwe
z’umugoroba
* Kuwa gatandatu, taliki ya 17/07/2010 : Kuva isaa tatu zamu gitondo
* Ku cyumweru, taliki ya 18/07/2010 : Kuva isaa tatu za mu gitondo
Imana ntiyigeze idutererana, ahubwo uko turushaho kuyijya kure, niko
twibwira ko itaturi hafi. Nyamara iyo tuyegereye nayo iratwegera,
nk’uko iduhora bugufi,kandi imbabazi zayo zikaba iz’iteka.
“Mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe, iminsi yo guhemburwa
ibone uko iza iturutse ku Mwami Imana.” Ibyakozwe n'Intumwa 3:19.