KURANGIZA VUBA BYABA BIVURWA

7 views
Skip to first unread message

Augustin Nzayisengab

unread,
Aug 5, 2010, 12:47:34 PM8/5/10
to Abatanguha
SOBANUKIRWA N'UMUBIRI WAWE




Ubundi akenshi kurangiza vuba ntibiba ari indwara. Gusa, biba
bishobora kugira ingaruka ku mibanire y’uyu mugabo urangiza vuba
n’umugore we. Icyo biba bisaba ahangaha rero, ngo ni ukumenya gutinza
ukurangiza kwawe kugirango ubashe gusangira ibyishimo byawe n’uwo muri
kumwe.

Ariko se kurangiza vuba bivugwa ryari? <italic>

Ibitabo bitandukanye birimo The Journal of Sexual Medecine hamwe na
Premature Ejaculation and Men Orgasmic Disorder bigaragaza ko
kurangiza vuba bivugwa iyo umugabo atabasha kuyobora (contrôler)
ukurangiza kwe, nyuma yo gukora imibonano inshuro nyinshi kandi
azikorana n’umugore umwe, cyangwa se abagore badahinduka. Ibi bikaba
bimubaho kuva yatangira gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere.
Hakaba nanone ubwo bavuga kurangiza vuba biziyeho (éjaculation précoce
secondaire) ha handi noneho umugabo ashobora kuba yarangirizaga igihe
abishakiye, ariko nyuma y’igihe runaka agatangira kuzajya arangiza
atabanje kubitekerezaho cyangwa se kubiyobora. Bikamutungura. Ibi ngo
bikunda kubaho nyuma y’uko umugabo ahura n’ibintu bimutesha umutwe
cyangwa se bimuhangayikishije bikomeye.

Niba bikubaho si wowe wenyine

Iki ni ikibazo gisangiwe n’abagabo benshi cyane hirya no hino ku isi.
Aho ngo 1/3 cy’abagabo bajya kureba aba sexologues, usanga ari ababa
bafite iki kibazo. Mu kubisuzuma, ngo basanze benshi muri aba bagabo
bafite ikibazo cyo kurangiza vuba baba babiterwa n’umujinya mwinshi
bagira, isoni nyinshi se, cyangwa nanone agahinda gakabije ; cyane
cyane ko noneho na kimwe cya kabiri cy’abagabo barangiza vuba usanga
bihamya ikosa ryo kuba bataryohereza abo babonana.

Ku bagikora imibonano bwa mbere rero, nta mpamvu yo guhangayika ngo
wasanga ndangiza vuba bitewe n’igihe wamaze. Ngo ni ibisanzwe ko ku
mibonano ya mbere umugabo arangiza vuba kubera ko umubiri we n’ubwonko
biba bitaramenyera ibyo byiyumvo bishyashya uterwa no gukora imibonano
mpuzabitsina. Icyo rero uba ugomba gukora, ni ukwirinda guca iya
bugufi ahubwo ukita cyane ku gutegurana kuko aribyo bizatuma umenyera
imibonano bityo bikazagufasha kujya wiyobora mu bijyana n’igihe cyo
kurangiriza.

Icyo ugomba kumenya igihe urangiza vuba

Niba ushaka gucika ku kurangiza vuba, birasaba ko wumva ko ushaka
kubikora koko, kandi n’uwo mubonana nawe akiyemeza kubigufashamo.
Bitabaye ibyo ntacyagerwaho.

Ikindi ni uko ugomba kugira ikizere ko uzageraho ugashobora kwiyobora,
kurangiza vuba bigahagarara, kuko iyo nta kizere ufite biba birangiye.
Gukora imibonano bisaba ko mu mu mutwe haba hifitiye ikizere. Iki
kizere ugomba kukihingamo, ubifashijwemo n’umugore wawe, bitabaye ibyo
ni ngombwa kureba muganga kugirango abigufashemo.

Ikindi ugomba kumenya kugirango kibashe no kuguha ikizere, ni uko
kurangiza vuba bidaturuka ku bumuga ubwo aribwo bwose bw’umubiri.
Umugabo aba ari muzima.

Iyi sensibilité yo ku mutwe w’igitsina itera umugabo kurangiza vuba,
ugomba kumenya ko nayo ishobora kugabanyuka cyangwa se guhinduka.

Kurangiza vuba si ikosa ryawe, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko umubiri
wawe ukora neza.

Ubwo twavugaga ko umugore yabigufashamo, ahangaha humvikana ko
ikiganiro ari icy’ingenzi cyane. Umugore ashobora kuba ariwe utangira
kubivugaho kubera ko wenda wowe byakunaniye ahubwo uhora ubyigunganye,
utekereza uko abifata, akaba yakubwira ko mushaka uko mubigenza
kugirango nawe yishime, kandi akwereka ko icyo kibazo atari ikosa
ryawe kandi ko bitamubuza gukomeza kugukunda cyane. Kugira umuntu
nk’uwo ukumva kandi ushaka kugufasha iruhande rwawe, nabyo birafasha
cyane.

Ntugomba gutinya na rimwe icyo uwo mwabonanye akuvugaho niba udafite
umugore mwashakanye, ahubwo ugomba guhora wiyumvisha ko uzabigeraho
byanze bikunze.

Icyo wakora

Dore rero imyitozo wagerageza gukora kugirango urebe ko wakira
kurangiza vuba. Iyi myitozo ni igufasha kwiyobora. Kandi icyo uyobora
si uguhagarika gusohora kuko bidashoboka, ahubwo icyo iyobora ni
niveau y’ibyishimo ugeraho, ibyo byishimo bikaza gutuma amasohoro
ahita atangira kwisuka. Naho iyo yatangiye kwisuka bwo, ntabwo uba
ukibihagaritse biba birangiye :

1. Ugomba kugerageza kutanyunya igitsina gabo n’amatako kuko aribyo
byerekeza ku kurangiza. Ibi ukabikora ugerageza kumenya niveau
y’ibyishimo ugeraho bikagusunikira guhita urangiza

2. Umugabo ufite iki kibazo cyo kurangiza vuba yakagombye gukoresha
exercices cyangwa se udusiporo duto imitsi ye iba hepfo y’igitsina,
kuko bimufasha kumenya ko iyo mitsi cyangwa se iyo mikaya ihaba kandi
akamenya n’uburyo bwo kuyikoresha mu gihe cy’ibyishimo.

3. Kugerageza kumenya ahantu hamutera ibyiyumvo cyangwa se ibyo akora
bimutera ibyiyumvo bimuganisha ku kurangiza, kugirango atazongera
gutungurwa no kubona arangije atabitekerejeho.

4.Umugabo nanone ngo ashobora kuba yakora imyitozo imifusha kwimenya
no kwikontrola, urugero nka Yoga, bizamufasha kumenya cya gihe aba
agiye gusuhora bityo bikamubashisha kwokontorola (se contrôler)

5.Kwikinisha nacyo ni bimwe mu bishobora gufasha umugabo kwimenya
kugirango acike ku kurangiza bimutunguye, ariko ibi ngo bigasaba ko
atabikora agambiriye kurangiza gusa nk’uko aba ariyo ntego y’abagabo
benshi bikinisha, ahubwo agambiriye kumenya uko bimugendekera igihe
ibyishimo bizamutse bimuganisha gusohora, n’uburyo yabyitwaramo
kugirango abe abicubije gato maze akomeze ibyo yarimo.

Hari n’izindi techniques zagiye zivumburwa n’abahanga.

* Uwitwa Seemans yavumbuye technique maze iza gutsindagirizwa na
Masters na Johnson bayita squeeze : aha ngo umugabo igihe yumva
ibyishimo bitangiye kuzamuka bimusunikira kurangiza, acira isiri
umugore baba barabyumvikanyeho mbere y’igihe, ariko kandi akabikora
bitararenga inkombe, noneho wa mugare ngo akamufatira munsi y’umutwe
w’igitsina akahakomeza. Uku kuhafatara nta kandi kamaro gakomeye
hafite, ahubwo ngo ni nko gufasha umugabo kubona ko koko yamenye ko
agiye kurangiza, bityo bikamufasha gukomera ku cyemezo cye cyo gutinza
kurangiza. Aramutse abivuze byarenze inkombe, icyo gihe biraza nta
kabuza.

* Undi witwa Kaplan we yahimbye uburyo bwitwa Stop and Go : Aha ho ni
uguhinduranya uburyo umugabo yiyumva, ndetse rimwe na rimwe agasa
n’ubihagaritse mo gato, byose akabikora akurikije uko yumva ibyishimo
birimo bimuzamukana. Ahangaha umugabo asabwa kwibanda ku byiyumvo bye,
hanyuma yakumva bigiye kumucika agacira isiri uwo bakorana imibonano
maze bose bagahagarikira rimwe ibyo bakoraga ntihagire unyeganyega.
Hanyuma yakumva yongeye kwimetriza (se maitriser) bakongera bagakomeza
ibyo bari barimo.

*Iyi ibi byose rero bigeragejwe ntibikunde, kwa muganga baba bashobora
kugira imiti baguha yagufasha, les antidépresseurs, ariko kubera ko
usanga imiti hafi ya yose igira ingaruka ku muntu, biba byiza kubanza
kugerageza ibindi, kandi byaba ngimbwa kuyifata, ukayifata wayandikiwe
na muganga.

Mu kurangiza, ibuka ko igihe cy’imibonano mpuzabitsina ari igihe
gituje, kizihiza, gihuza abantu babiri mu ibanga ryabo, kandi kikaba
n’igihe cyiza cy’akaruhuko. Si byiza rero kukinjiramo uhangayikishijwe
no gukorera umuntu mu buryo bunaka utabashije. Ibuka ko akenshi
kurangiza vuba biterwa no kwinjira. Pénétration. Nyamara hakaba habaho
ubundi buryo bwinshi cyane butandukanye ushobora gukoreramo umuntu
imibonano kandi akizihirwa utiriwe winjira. Ibyo byose rero ushobora
kubigerageza ariko icyo gikorwa mukakirangiza mudaciwe intege no
kurangiza vuba.
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages