Augustin Nzayisengab
unread,Aug 5, 2010, 12:39:49 PM8/5/10Sign in to reply to author
Sign in to forward
You do not have permission to delete messages in this group
Either email addresses are anonymous for this group or you need the view member email addresses permission to view the original message
to Abatanguha
Kugira imihango myinshi : ubuse byaba ari ikibyimba (fibrome)?
Imihango ikabije ubwinshi kandi itinda ni kimwe mu bimenyetso
bigaragaza ikibyimba cyo mu mura (uterus). Mbese ni ryari watangira
kugira impungenge ? ni ibihe bimenyetso bindi wareba?
Ikibyimba cyo mu mura ni iki ?
Fibrome ni ikibyimba ariko kitari kanseri (benign) gikurira mu mura
kandi kigagira ingano zitadukanye. Abagore bose bishobora kubabaho
guhera ku myaka 35 kugeza 54. Hari igihe ibyo bibyimba bigabanyuka iyo
umugore ageze mu gihe cyo gucura (menopause). Ibyo bibyimba byibanda
cyane ku bagore b'abirabura kurusha abazungu, bikaba biterwa
n'umusemburo wa oestrogen uba mu maraso(abiraburakazi bagira uwo
musemburo ku bwinshi kurusha abera).
Ikindi ni uko iyo mu muryango hari umuntu warwaye ibyo bibyimba mu
muryango ukwegereye nka mama wawe cyangwa umuvandimwe wawe, ibyago byo
kubirwara byikuba kabiri.
Ni ryari wavuga ko imihango ari myinshi ?
Imihango myinshi kandi itinda kwa muganga bayita menorragia. Imihango
isanzwe imara iminsi iri hagati ya 3 na 6. Amaraso asohoka akaba agera
kuri mililitiro 80. Wavuga menorragia, iyo imihango irengeje iminsi 7
na mililitiro 80 (iyo ugomba guhindura serviette buri masaha 2 cyangwa
3 mu gihe cy`iminsi 3). Niba ari uko bimeze ni ngombwa kujya kureba
muganga w'inzobere mu ndwara z'abagore (gynaecologist).
Ibindi bimenyetso
Hejuru y'imihango myinshi itinda, ibimenyetso bitandukana umugore ku
wundi:
- Gutumba inda, no kumva inda yo hasi iremerewe;
- Kuribwa mu nda yo hasi;
- Kwifuza kunyara buri kanya;
- Gufunga mu nda;
- Kuribwa mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina;
- Kuribwa umugongo.
Mbese bivurwa bite?
Hakurikijwe ubunini, ubwinshi n'aho biri, bivurwa kwinshi
gutandukanye:
- Pilule progestative, ifita akamaro cyane mu kugabanya ubwinshi
bw'imihango.
- Imiti igabanya ububabare nka ibuprofen irafasha.
- Imisemburo (hormones) igabanya ubwinshi bwa oestrogen ikorwa
n'intanga ngore (ovaries), ibyo bikagabanya ubunini n'ibimenyetso.
- Hari opération bakora ibuza amaraso kugera ku kibyimba ikaba yitwa
embolisation.
- Hari no kukibaga bakagikuramo, cyangwa bakabikuramo iyo ari byinshi.
Ibyo babikora iyo ibimenyetso bibuza amahwemo nyirabyo, kuko kubibaga
bitabibuza kugaruka.