UMUGANI WA NGUNDA

7 views
Skip to first unread message

Augustin Nzayisengab

unread,
Aug 27, 2010, 9:50:39 AM8/27/10
to Abatanguha
UMUGANI WA NGUNDA





Bakunzi b' igihe nongeye kubasuhuza nizera ko mwanyuzwe n'umugani wa
Ngunda igice cya mbere. Nizere ko twiyibukije kandi turushaho
kwisuzuma no kwisubiraho mu byo tudatunganya. Nshimishijwe no
kubagezaho igice cya kabiri mu gihe mbijeje gutegereza igice cya
gatatu.

Umugani wa Ngunda (Igice cya kabiri)

Mbacire umugani mbabambuze
umugani n'uzava i Kamugani
azasange ubukombe bw'umugani
buziritse ku muganda w'inzu.
Harabaye ntihakabe.
Hapfuye imbwa n'imbeba
Hasigaye inka n'ingoma.
Ubusa bwaritse ku manga
umuyaga urabwarurira
agaca karacuranga
uruvu ruravugiriza
nyiramusambi isabagirira inanga.

Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano,
yari igisahiranda ; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona
yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo
imisozi y'i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari
afite n'imirima ku Nyundo ya Bugoyi.

Ngunda aba aho, aba iciro ry'imigani. Rimwe amaze guhaga ariyumvira
ati «harya ngo mu Rwanda nta muntu wahwanya na njye kurya ? Emwe ni
koko. Dore na we ibi biryo byose maze mu mwanya muto. Nyamara
byatetswe mu minsi itandatu.

Ariko ga rubanda, no kundenganya barandenganya! Ndya rimwe gusa mu
cyumweru. Ariko bo bakarya kenshi buri munsi. Kandi nta muntu n'umwe
twahiga mu guhinga cyangwa kubasha indi mirimo. Yego... ndarya ariko
uko ndya ni ko nkora. Ubwo sindi igisambo uko bamvuga. Ahubwo ndi
umugabo, igihangange ndetse... Kandi ga ye umenya Ruganzu
yahingishije. Ese icyatumye atandarika ni iki ? Henga muhime njye
kumuvumba. »

(Kwa Ruganzu)

Ngunda: - Gahorane amashyo n'ingoma Nyagasani ! Umva
ikinzanye, Nyagasani. Nje kubaramutsa no kubafunguza. Numvise yuko ngo
mwahingishije, nyoberwa icyababujije kundarika kandi nzi ko nta muntu
n'umwe wandusha guhinga. Ibyo Nyagasani ntacyo bitwaye, mupfe
kumvumbya gusa.

Ruganzu : - Koko na njye sinzi uko byandenzeho. Ndakuzi kuri ubu uba
wahamaze wafatiriye n' ahandi. Ariko se nari kubona inzoga ziguhagije
n'inda yawe niyiziye? Ndetse n'ubu ubanza ntari bubone izo nkuvumbyaho
ngo mbone n'izihaza abahinzi banjye.

Ngunda: - Na njye sinaguhemukira. Reka kumvumbya, pfa kunsogongeza
gusa nigendere. Nzaba nza kuvumba ikindi gihe cyangwa se
uzanyitumirira.

Ruganzu: -Ngunda se, ningusogongeza, ko nzi isogongera ryawe,
ntuzinogozamo abahinzi banjye bagaheba ? Ngaho nibajye kukwereka,
ariko uramenye !

Ngunda: - Ndasogongera gusa mba nkuroga ! Ndetse mfite urugendo, iyo
mungirira vuba nkareba uko natwaza iri zuba.

Ruganzu: - Umunyanzoga ntumuzi ? Genda bagusogongeze. Ngiye kureba
abahinzi.
Ngunda : - Yewe sha ! Shobuja arambwiye ngo nsogongeza ku nzoga.

Umunyanzoga: - Nabumvaga. Ariko se ntuntamaze! Dore usheshe akanguhe.
Dore inzoga ngiziriya. Singombye kukugenda mu nyuma, ndi muri rwinshi.
Enda umuheha.

Ngunda: - Oya wihorere, nifitiye uwanjye Ruvunabataka. Nawukuye mu
ishyamba,nkawugendana mu ruhago kuko ntamenya gusomesha iyindi miheha.
Umunyanzoga: - Ni uko rero genda. Uri umuntu mukuru wibwire.

(Ngunda agarutse)

- Mbe:Ngunda ko wijuse cyane ubigenjeje ute ?

Ngunda: - Navuye imuhira abagore banjye bamaze kungaburira. Kandi no
gusogongera ko ndasogongeye; ahubwo genda urebe.

Umunyanzoga: - Yewe, ndumva ibikoba binkuka, ngiye kureba.

Ngunda (wenyine) : - Abanyanzoga baba abapfu ! Ubundi yari asanzwe
ayobewe imisogongerere yanjye? Yabaga yazaga ahubwo tukajyana. Nsibye
guhembuka, ariko rero byibura nishe akanyota. Ubwo Ruganzu yarebye,
yemera ko njya gusogongera azirikana ko nta nzoga nyinshi afite? Umva
ko ndi umunyanda nini. Umunyanda nini ntiyanga kugawa. Kandi
simpemutse, sinakoze ukundi atambwiye.

Yambwiye ngo nsogongere. Na njye nasogongeye, sinyoye. Ubundi bwo
buriya buyoga bubiri nibwo yari ateze abahinzi ? Henga ndetse
nigendere. Sinashobora kumva imivumo y' abanyanzoga!
Twahubirana yanyica. Kandi ga koko ndahemutse ! Nguriya arahindukiye.
Mbega umujinya afite! Emwe ndahemutse ! Emwe si uruda rwanjye
rwananiranye!?

Umunyanzoga (wenyine): - Icyago yagiye. Aramaze na njye sinashakaga
kurebana na we. Bahungu se mbigenze nte ? Ruganzu ndamubwira iki ?
Abahinzi nibahingura ndabakwiza he? Ndamenya nihisha he?

Ararinkoreye Ngunda! Ndahebye, ntawizigira rubanda.. . Ruganzu ntagira
umwaga, ariko rero ntabura kumbwira nabi, birakwiye kandi.
Nimbona ko arakaye, ndapfa kumusaba imbabazi, ahubwo izo nzoga
nzazisubizeho ubwanjye. Mana y'i Rwanda, urampe gukira irya none!

Ruganzu : - Mbe Ngunda, iyo nda yawe ko yafoye cyane aho ni amahoro ?

Ngunda : - Nyagasani ndasogongeye gusa. None se nari kugira ukundi
mutantegetse? Ndetse ndabasezeraho kuko mfite ubwira, nasize umugore
wanjye aniha. Ndagira ngo njye kureba ko yaba yaruhutse !

Ruganzu: - Ni uko, genda amahoro. Ariko uramenye...

Ngunda (ageze hilya): - Nyagasani, ab'imuhira nibamvugira nabi,
murangirire irnbabazi. Muzirikane ko inda yanjye yantannye!
Nasogongeye gusa ariko ahari nakengesheje. Nibibababaza ahubwo
nzariha.

Ruganzu: - Genda rwiza, icyo ushaka kuvuga ndacyumva. Abahinzi banjye
urabakoze. Ninsanga wazimaze, umenye ko uzariha nka zo kabiri,
kandintuzasubire kungarukira mu rugo ukundi, kereka ku munsi
nagutumiye kumpa umubyizi, ukaba igihano cyawe.

« Inda nini icura uwayihaye. »
« Uburana urubanza rw'inda ntatsindwa. »
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages