Augustin Nzayisengab
unread,Aug 11, 2010, 4:45:24 AM8/11/10Sign in to reply to author
Sign in to forward
You do not have permission to delete messages in this group
Either email addresses are anonymous for this group or you need the view member email addresses permission to view the original message
to Abatanguha
Ingagi zo mu Birunga (Gorilla beringei beringei),ni bumwe mu bwoko
bw’inyamaswa buri gucika cyane ku isi. Ubu habarwa ingagi zo mu
birunga zigera kuri 720 ku isi yose, kandi zose ziherere mu
majyaruguru y’ igihugu cy’u Rwanda, mu majyepfo ya Uganda ndetse no mu
burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC).
Mu ishyamba ry’ibimera byiza cyane biri mu birunga bigabanya u Rwanda
na Uganda niho habarizwa ingagi zo mu birunga zikunda gusurwa cyane ku
isi. Iyi pariki ifite ubwoko bw’ ingagi nyakwigendera Diana Fossey
yapfuye agerageza kurwana ku buzima bwazo. Ingagi zo mu birunga
zisigaye zigera kuri 355, kandi ibimera bihora bitoshye nibyo bituma
zidakomeza gucika ku isi.
Iyi pariki igizwe n’ubwoko butandukanye bw’ibimera , aho usanga hari
ishyamba ry’ ibimera bito ndetse harimo n’ibiti binini bitandukanye
bibereye ijisho.
Ingagi (gorilla) zifite byinshi zihuriyeho n’ abantu!
Amoko menshi y’ inguge hari byinshi ahuriyeho n’ abantu ariko ingagi
zo ni akarusho! Ibirenge n’intoki byazo biteye nk’iby'abantu kurusha
ubundi bwoko bwose bw’inguge ; ingagi zimara igihe kinini ku butaka
kurusha izindi nguge zose, niyo mpamvu ibirenge byazo bishobora
kugenda nta kibazo. Ibi ubibonera cyane ku ngagi zo mu birunga.
Dore igishushanyo cyerekana intoki n’ibirenge by’ inguge n’ iby’
umuntu.
image
(1)Orang-outang,(2)impundu,(3)Ingagi yo mu burengerazuba,(4)Ingagi zo
mu birunga,(5)Umuntu.
image
(1)Orang-outang,(2)Impundu,(3)Ingagi yo mu birunga,(4)Umuntu.
Aho ingagi zitura
Ingagi zo mu birunga nk’ubundi bwoko bw’inguge, ziba mu mashyamba
agwamo cyane imvura.Kereka impundu (chimpanzee)nizo zishobora gutura
mu bice bya savannah(ubutaka buriho ibimera bigufi kandi imvura
idakunda kugwaho cyane).
Ingagi zibaho zimuka buri gihe kuko zicumbika ahantu zibasha kubona
ibyo kurya. Ahanini zirya ibimera kandi zikabirya ari byinshi. Ingagi
zigira amenyo ameze nk’aya'abantu, niyo mpamvu zishobora gukanja
ibyatsi byinshi. Ingagi z’ingabo zikuze zigira amenyo manini zikoresha
iyo ziri kurwana na zigenzi zazo .
Ubuzima bw’ingagi mu muryango, ingabo ntizorohewe!
image
Ingagi zibaho mu miryango, ni nk’ihame! Umuryango uba ugizwe n’ ingagi
y’ingabo iyobora, ingore nyinshi, izindi ngagi zibikomokaho ndetse
n’izindi ngagi z’ingabo ziba mu nkengero z’umuryango.
Umuryango utangira iyo ingagi y’ingore ivuye mu wundi muryango yari
irimo igasanga ingagi y’ingabo yibana. Ingagi zikiri nto nazo zisiga
imiryango yazo zikigendera. Ingagi z’ingore akenshi zita imiryango
yazo zigasanga indi miryango cyangwa zigasanga ingagi y’ ingabo
yibana.
N'ubwo byoroshye kugirango ingagi y’ingore ijye mu muryango yishakira,
siko bigenda ku ngagi z’ingabo kuko biba bigoye kugirango ishobore
kubona ingagi y’ ingore bibana.
Ingagi z’ingabo ziyoboye imiryango ziguma zirekereje kugirango
zidatakaza ingore zazo kandi iyo zibonye hari ishaka kuzitwara ingore
zirayirukana ndetse zikayimerera nabi.
Uburyo ingagi ziyobora
Mu muryango w’ingagi habamo imiyoborere isesuye. Ingagi iyobora
umuryango niyo iba ikomeye , hagakurikiraho ingagi z’ingore kuko ziba
zirusha ijambo ingagi zikiri nto. Ingagi z’ingore zirutanwa
hakurikijwe igihe zimaze mu muryango.
Ingagi y’ ingabo iyobora umuryango bidatewe gusa n'uko ifite imbaraga
(kuko ibanza kubyerekana irwana n'izindi zirwanira ubuyobozi), ahubwo
hakurikizwa ubunararibonye ndetse n’ubushobozi iba ifite. Igomba
kumenya uduce twose neza kugirango iyobore umuryango wayo ahantu hari
ibiribwa mu bihe byose by’umwaka.
Muri iki gihe ingagi iyobora umuryango ingomba kuba izi gukorana n’
abantu! Urugero: ingagi zifite ubunararibonye ziba zishobora gutegura
imitego yatezwe n’abahigi. Iyo ingore zibonye ingagi iziyobora
itakibishoboye,ziyikuraho zigashyira ku buyobozi indi zifitiye
icyizere!
image
Icyana cy'ingagi
Inama ku bantu bifuza gusura ingagi zo mu Birunga
Ba mukerarugendo hari amabwiriza bagomba gukurikiza mu gihe bagiye
gusura ingagi, ibi ni uburyo bwo kubungabunga ubuzima bwazo. Ni byiza
ko abazisura batazegera cyane kugirango batavaho bazanduza indwara.
Mu mwaka wa 1978 nibwo umushinga Mountain gorilla watangiye, maze
ingagi zo mu birunga ziherereye mu gice cy’u Rwanda zitangira
kumenyerezwa gusurwa naba mukerarugendo.Kuva 1973 kugeza 1989,umubare
w’ingagi zo mu birunga wariyongereye ziva kuri 261 zigera kuri 324.
Abantu bamwe bakeka ko ubukerarugendo bwaba bwaragize uruhare muri uku
kwiyongera kw'ingagi.
image
Ikirunga Sabyinyo, kimwe mu bigize Parike y'Ibirunga.
Mu rwego rwo kutazitera icyugazi n’ubwoba, umubare w’ abazisura ugomba
kutarenga abantu batandatu kandi bakazisura mu gihe kitarenze isaha
imwe.
Ubukerarugendo bwinjija amadovize afasha mu kubungabunda ubuzima bw’
izi ngagi,gusa gusura ingagi bishobora kuzigiraho ingaruka mbi.
Bimwe mu bishobora kwangiza ubuzima bw’ingagi
Icyugazi ziterwa n’abantu bazihora iruhande, imvune ziterwa n’imitego
y’ abahigi, abazihiga bashaka inyama zazo, gutema amashyamba,
intambara, indwara zanduzwa n’abantu cyangwa izindi nyamaswa,…
Kwegera ingagi ni bimwe mu bintu uba udashobora kuzibagirwa mu buzima
bwawe, kuko iyo urebanye nazo wumva hari ikintu gitangaje wungutse mu
buzima kuruta uburyo usabana n’ izindi nyamaswa zose. Guhura na zino
nyamaswa dufitanye isano rya hafi ni ikintu cyiza mu buzima!