gitwaza arahanuraaaaa

1 view
Skip to first unread message

Augustin Nzayisengab

unread,
Aug 11, 2010, 5:03:14 AM8/11/10
to Abatanguha

-Yavuze ko abantu bazatangarira Afurika mu mwaka wa 2030 ngo kuko
izaba yamaze kuba Edeni.

-Yahanuriye MTN na TIGO kuba bamanura ibiciro hakiri kare ngo kubera
y’uko mu minsi mike hazaza andi ma sosiyeti akomeye azaha
abafatabuguzi itumanaho ry’ubuntu hagurwa abonnement gusa kandi nazo
zihendutse.

- Kampala muri Uganda ho bazaba bafite icyogajuru cyabo bwite
(Satellite).

-Yatangaje ko kandi mu Rwanda hazubakwa imihanda itatu igerekeranije
mu rwego rwo korohereza abakoresha ibinyabiziga.

I Gikondo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cy’itorero Zion Temple
hari hashize igihe kingana n’icyumweru kimwe habera igiterane
ngarukamwaka cyitwa 'Afurika Haguruka'. Iki giterane kikaba gikunda
gukurikirwa n’abantu bavuye ku migabane inyuranye y’isi, aho abatari
bake baba banagikurikiye mu buryo bwa mbonankubone(Live) ku rubuga rwa
internet rw’iri torero.

Ni muri urwo rwego rero kuri uyu munsi w'Icyumweru tariki ya 8/8/2010
hasozwaga iki giterane cyagaragayemo abigisha bakomeye bari bavuye mu
mpande zinyuranye z’isi, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika ndetse
n’abaririmbyi banyuranye bakaba barakigaragayemo.

Mu gusoza iki giterane rero, Intumwa y’Imana Paul Gitwaza akaba ari
nawe muyobozi w’iri torero ku isi, yatangaje ubuhanuzi bukomeye
bugenewe abaturage ba Afurika.

Bimwe mu byo yabashije guhanurira uyu mugabane wacu ngo ni uko twese
nk’Abanyafurika tugomba kwitegura ko Afurika igiye guhinduka Edeni.
Yavuze ko abantu bazatangarira Afurika mu mwaka wa 2030 ngo kuko izaba
yamaze kuba Edeni.

Intumwa y’Imana yakomeje itangaza ko icyo gihe abanyafurika bagiye ku
migabane y’i Burayi na za Amerika ngo bazagaruka iwabo kuko ngo hazaba
hameze neza cyane. Yakomeje kandi avuga ko hari igihe Abanyaburayi
ndetse n’Abanyamerika bazifuza kujya batanga za Viza z’ubuntu ku
banyafrika kugira ngo bajye ku migabane yabo ariko bakazanga kubera
uburyo Afurika izaba imeze.

Aha yatanze urugero rw’abantu bashaka kujya i Burayi babikoze
rwihishwa bakanyura mu butayu bwa Sahara ndetse n’ahandi ariko bafatwa
bagakorerwa ibya mfura mbi, avuga ko ibi bizahita birangira ngo kuko
muri icyo gihe nta munyafurika uzaba akirarikira kujyayo! Ibi yabivuze
yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse muri Yesaya 19:23.

Ikindi yakomerejeho ngo ni uburyo itumanaho n’ubwikorezi(Communication
& Transport) bizaba bihendutse cyane. Aha yahanuye ko hazashyirwaho
inzira ngali kandi izaba ari nyabagendwa cyane izava i Cairo mu Misiri
kugera i Cape Town muri Afurika y'Epfo, indi ikava Mombasa kugera
Matadi. Yakomeje avuga ko ahitwa Eldoret mu gihugu cya Kenya hazaba
uruganda rw’ibinyabiziga bito(amapikipiki).

Ku bijyanye n’itumanaho yavuze ko Imana yavuze ko mu minsi mikeya
abaturage ba Afurika bazajya bakoresha itumanaho ry’ubuntu, aha ngo
amafaranga batangaga bahamagara ku minota akaba azavaho ngo
hagasigaraho amafaranga y’ifatabuguzi gusa (abonnement).

image

Intumwa y'Imana (Apôtre) Paul Gitwaza

Aha yaboneyeho umwanya wo gutangariza amasosiyeti y’itumanaho ari hano
mu Rwanda, by’umwihariko MTN na TIGO kuba bamanura ibiciro byabo
hakiri kare ngo kubera y’uko mu minsi mike hazaza andi masosiyeti
akomeye azaha abafatabuguzi itumanaho ry’ubuntu!

Yatangaje ko kandi mu Rwanda hazubakwa imihanda itatu igerekeranije mu
rwego rwo korohereza abakoresha ibinyabiziga.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho ngo hazashyirwaho
imihanda 5 ya za gari ya moshi zinyura mu misozi. Naho ngo i Kampala
muri Uganda ho bazaba bafite icyogajuru cyabo bwite (Satellite) ngo
amahanga menshi akazaza kugifataho ifatabuguzi ngo kuko kizaba ari
icyogajuru gihambaye cyane. Iki cyogajuru rero ngo kikaba ari nacyo
kizaba intandaro y’ivanwaho cy’ibiciro by’itumanaho kuri uyu mugabane.

Intuma y’Imana Paul Gitwaza kandi akaba yakomeje atangaza ko umugabane
wa Afurika n’uwa Aziya bizagirana umubano uhambaye cyane kuruta uko
byabanaga n’indi migabane.

Aha yavuze ko Aziya igereranwa na Ashuli ikaba irimo ibihugu nka Iraq
ndetse na Iran. Impamvu yabo ngo ni uko Afurika ariyo Imana ishaka
kunyuramo kugira ngo izabwirize abatuye iriya migabane kubera amahame
yabo, ngo nyuma yo kubabwiriza ngo bikazatuma Israel ibona ituze nyuma
y’uko iyi migabane ibiri izaba imaze kugira ukwizera kumwe.

Yakomeje kandi avuga ko Afrika n’u Bushinwa bizagirana umubano
ukomeye, ngo ibi bikazatuma habaho impinduka zikomeye cyane kuri
Afurika. Ku bijyanye n’ubuhahirane yavuze ko Imana yamuhishuriye ko mu
gihugu cy’u Burundi hazubakwa isoko rikomeye cyane rizaba riruta irya
Dubayi, atangariza Abarundi gukomera ku masambu yabo ngo kuko mu minsi
iri imbere hazaba hakorerwa ubucuruzi buhanitse.

Yakomeje avuga ko Afurika izazamo indimi nyinshi ariko ko izaba
ihuriye ku rurimi rumwe, ibi ngo bikazayifasha cyane kugera vuba ku
byavuzwe muri ubu buhanuzi.(Yesaya 19:21).

Yavuze kandi ko mu bana bazavuka mu mwaka wa 2012 hazaba harimo
abavumbuzi bakomeye ngo aba bakaba ari bo ahanini bazagenda bakora
ibyavuzwe mu buhanuzi.

Ikindi yatangaje ko muri Afurika hazubakwa igicaniro
cy’ukuri(Urusengero rukomeye) kuko ngo hazaba hari ubuyobozi
bw’ubumana ngo ibi bikazaturuka ku muyobozi uzaba ayoboye Ubumwe bwa
Afurika ngo kuko azaba akijijwe.

Hari umunara muremure ukomeye cyane kandi ngo uzashingwa ku mupaka wa
Afurika, ni ukuvuga ku mbibi za Misiri na Israel, ngo ukazaba ari
ikimenyesto cy’ubusabane bwa Afurika n’Imana.

Yasoje avuga ko mubyo yavuze nta kintu na kimwe kitazabaho ngo kuko
atari amagambo ye ahubwo ari magambo yaturutse mu kanwa k’Imana. Ngo
iyi ikaba ari nayo mpamvu buri mwaka bategura igiterane nk’icyi bise
'Afurika Haguruka' kugira ngo ibi Imana izabisohoze.
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages