kurangiza k'umugore ubusobanuro

28 views
Skip to first unread message

Augustin Nzayisengab

unread,
Aug 5, 2010, 12:34:16 PM8/5/10
to Abatanguha

KURANGIZA K'UMUGORE

Ubushize twavugaga kurangiza ku mugabo, maze benshi batubaza ibibazo
byinshi ku kurangiza k’umugore, ndetse n’iby’amazi ngo yaba azana
igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi nibyo tugiye kugarukaho
muri aka kanya.

Reka nkubwire ko ubundi umuntu uwo ariwe wese, yaba umugabo cyangwa se
umugore, arangiza igihe ari gukora imibonano mpuzabitsina iyo ageze ku
byishimo byo hejuru.

Ibyishimo ku mugore mu gihe cy’imibonano bimera bite?

Site aufeminin.com, igaragaza ko igihe cy’imibonano, umugore ageza
ibyishimo bye ku ndunduro nyuma y’umunezero mwinshi aba yahawe
n’igikorwa cy’imibonano, ibyo byishimo bikamurenga kandi bikaza bifite
ingufu nyinshi cyane.

Uko bigaragara, iyo umugore abashije kubigeraho, niho hantu umugore
ashobora kubonera ibyishimo byinshi bishobora kubaho mu buzima. Iyo
arangije rero, cyangwa se ibyo byishimo bye bigeze ku ndunduro,
bikurikirwa n’agahe k’ikiruhuko, cy’umunezero, mbese cyo kuruhuka.

Ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umugore iyo yishimye aganisha ku
kurangiza

Mu gihe tuvuga ko umugabo wari ufite igitsina cyafashe umurego
gitangira gusohora, umugore we rugongo ye (clitoris) isa n’aho
isubirayo cyane cyane ko mu gihe cyo kubishaka iba yatumbye cyangwa se
yahagurutse nk’uko igitsina gabo kibigenza, noneho mu myanya
y’igitsina gore iri imbere ukinjira ikikanya ku buryo buhutiyeho, maze
umugore akumva utuntu tumuzamukamo.

Muri ako kanya umutima uratera cyane, bityo n’imitsi y’amaraso nayo
ikabyimba. Ibi byose biterwa na bya byishimo bidasanzwe umugore wese
yifuza kugeraho. Kandi ibi si igitangaza kuko mu gihe cy’ibi byishimo
bikomeye, umubiri w’umuntu uvubura umusemburo witwa endorphine, uyu
musemburo ukaba n’ubusanzwe ariwo utera ibyishimo by’umubiri no mu
buzima bwa buri munsi, aho wumva unezerewe cyane ku buryo nta wundi
muntu mwaba muhuje kunezererwa muri ako kanya.

Aha rero, nibwo bamwe mu bagore bazana amazi. Cyangwa se banyara
nk’uko mu Kinyarwanda tubyita.

Bamwe mu bagore baherekeresha uku kwishima ibindi bimenyetso bimwe na
bimwe nko kuvuza induru, kurira, kuniha, kunosha uwo muri kumwe,
kumufata ukamukomeza, guceceka ntukome, kuvuga amagambo menshi ariko
atari kuri gahunda, n’ibindi byinshi bitandukanye bitewe na buri muntu
uko abyifatamo.

Iby’amazi abagore bamwe bazana mu gihe cy’imibonano

Dutangira mu kuganira ku mazi umugore azana igihe cyo gukora imibonano
mpuzabitsina, nakubwira ko usanga akenshi mu mico itandukanye hirya no
hino ku isi, aya mazi batayabona neza, ndetse ugasanga batanashaka ko
umugore yayazana, uyazanye bakaba bamufata nabi. Ibingibi ngo bikaba
ari imico iri hirya no hino usanga yaragiye ibangamira ibyishimo
by’umugore, cyane cyane ko usanga ibyishimo umugore abonera mu
mibonano mpuzabitsina aribyo bimutera kuzana ayo mazi iyo ayagira,
kuko atabashije kwishima ubwo nyine n’ayo mazi ntiyayazana.

Amahirwe tugira mu Rwanda, ni uko umuco utegeka abagabo gukora ku
buryo abagore bayazana, ubwo ngo nibwo baba babatereye urubariro neza.
Ibyago birimo, ni uko atari abagore bose bashobora kuzana ayo mazi
akagaragara, kabone naho baba baterewe urubariro uko bikwiriye ndetse
nabo bakabyishimira.

Reka twifashishe ibitabo bitandukanye birmo A New View of a Woman’s
Body. Ubundi kunyara ku mugore, cyangwa se kuzana amazi igihe
cy’imibonano mpuzabitsina, biba ku mugore igihe ari hafi y’ibyishimo
bye nyamukuru, cyangwa se igihe ageze kuri ibyo byishimo bye.

Ayo mazi aza ntangana ku bagore bose, kandi ngo ku bagore benshi aza
ari makeya. Ariko nanone, ibi ntibibuza ko ku bandi bagore noneho ngo
bwo aza ari menshi cyane. Kuri aba bagore bazana aya mazi ku bwinshi,
nibo mu gifaransa bita femmes fontaines.

Abashakashatsi bagerageje kubikoraho kugirango bamenye aho aya mazi
yaba aturuka. Bavuga ko ngo aya mazi atandukanye cyane n’andi
matembabuzi yose cyangwa se ururenda rwaba ruvuburwa n’igitsina gore
kugirango imibonano igende neza. Muri ayo asanzwe avuburwa n’igitsina
gore, hakaba harimo aza ameze nk’amavuta aturuka muri glandes de
Bartholin.

Ayangaya yo tuvuga, mu kinyarwanda bita kunyara ku mugore, ngo yo yaba
avuburwa na glandes de Skene, kandi akaza umugore atabitekerejeho mu
gihe yishimye cyane.

Ese aya mazi yaba ari inkari ?

Icyo nakubwira muri aka kanya ni uko ubushakashatsi butarahuriza ku
kintu kimwe. Urugero, nk’umugabo witwa Gary Schybach, yakoreye
ubushakashatsi bwe kuri bene abo bagore bazana amazi menshi rwose mu
gihe bishimiye imibonano. Ngo rero uyu mugabo, yaba yarasanze amenshi
muri ayo mazi ava mu ruhago rw’inkari, mu gihe aza aturutse muri
glandes de skene ngo yaba ari make cyane!

Hari n’abandi bavuga ngo izo glandes de Skenes ku mugore zigereranywa
na prostate y’umugabo. Prostate ku mugabo akaba ari umwe mu myanya
myibarukiro ye, ivubura igice kimwe mu matembabuzi agize amasohoro.
Abangaba bakaba bemeza ko izo glandes de Skenes, n’ubwo ari ntoya,
ariko ngo zifite ubushobozi bwo kuvubura ayo mazi menshi igihe umugore
agize ibyishimo mu mibonano.

Glandes de Skene ni iki ?

Izi mvubura za Skene, zavumbuwe n’umugabo witwa Alexender Skene mbere
y’1900. Agasaho zibamo ngo kaba gakoze nk’aka prostaste ku mugabo.
Amazi glandes de Skene zivubura, ngo asohokera ku twobo tubiri turi ku
mpande zombi hafi y’umwinjiriro w’igitsina gore.

Aya mazi akorwa na glandes de Skene igihe cy’imibonano mpuzabitsina
gusa, agakorwa ari uko umugore anyuzwe n’igikorwa cy’imibonano
mpuzabitsina ari gukorerwa, n’ubwo bwose ashobora kuba yasohoka
ibyishimo by’uyu mugore bitaragera ku ndunduro, ndetse akaba
yanasohoka inshuro zirenze imwe ku bagore bamwe.

Aya mazi ashobora kuvuburwa ariko ntagaragare

Kuba rero utabonye umugore azana aya mazi, ntabwo bivuga ko atigeze
avuburwa. Ngo ku bagore bamwe, kandi ni na benshi, aya mazi aravuburwa
ariko akaza ari make cyane ku buryo utamenya ko yahabaye. Mu gihe hari
abandi bazana menshi cyane ku buryo ngo ujya kubona ukabona arirashe
ku buryo bufatika.

Glandes de Skene na Point G

Akamaro ka glandes de Skene kagereranywa n’aka Point G. Gusa, n’ubwo
basa n’ababihuza, Point G yo ngo yaba itavubura amazi, ahubwo ngo iyo
ikorakowe, cyangwa se umugabo abashije kuyigeraho, ngo niyo ituma
ibyishimo by’umugore bizamuka bikagera ahantu hakomeye. Iyi Point G
yo, ngo ikaba ikomora izina ryayo kuri Ernest Grafenberg, ari we
wabaye uwa mbere mu gukora ubushakashatsi ku byishimo by’umugore, hari
mu 1950.

Mu 1982, nyuma y’uko ibisobanuro kuri iyi point G byari bimaze
gusohoka mu gitabo cyakunzwe cyane cyavugaga kuri sexualité, nibwo
abantu bose batangiye kwemera ko umugore koko ashobora kuba afite aha
hantu hamutera ibyishimo bikomeye ndetse hakanamufasha kuba yazana ya
mazi igihe ayagira.

Abahanga rero ntibarabasha kugaragaza niba Point G ari agace runaka,
gateye ukwako ngo berekane n’uko gateye, cyangwa se niba ari ibintu
runaka byishyira hamwe bikabyara aho hantu hatuma umugore agira
sensibilité cyangwa se ubwumvumve bumusunikira kugera ku byishimo
by’agatangaza.

Ese umugabo ashobora kubasha gushimisha umugore we igihe afite
igitsina kigufi ?

Dufatiye kuri Point G, birashoboka. Kuko niba koko aha hantu habaho,
kandi umugabo n’umugore we bakaba bashobora kuhashakisha bakahabona,
ikigaragara ni uko kuhagera bitasaba umugabo kugira igitsina kirekire,
kuko ngo aho hantu hashakirwa kuva kuri cm1 kugera muri cm 4 ugana
imbere. Ahubwo aha byatwereka ko kumenya kutihutira kwinjira gusa,
ahubwo ukamenya no gushakira aho hafi, nabyo byagufasha kugerera
umugore wawe aho yifuza ko umugerera.

Bavuga ko rero ngo aha hantu nyamurukuru ngo hakoze nk’akabumba
gatoya, cyangwa se akabuye, kandi ngo uko umugabo agakorakora
n’igistina cye, cyangwa se wenda n’intoki, ngo niko kagenda karushaho
kubyimba. Ibi ariko ntibitangaje kuko n’igitsina gore ubusanzwe iyo
gishatse gukora imibonano gihita cyiyongera mu bunini.

Aha ngo birasaba ubwitonzi kugirango umugabo amenye aho iyi Point G
iherereye, kubera ko ngo usanga ku bagore benshi uriya mubiri wabo uba
mu gitsina imbere igihe wamaze kwinjira, ngo wose ugira ubwumvumve
budasanzwe butuma agera ku byishimo runaka, ariko ngo ntibiba bingana
n’ibyo yagira uramutse umugereye aho hantu.

Abagore bazana amazi, naho bitagaragara, ngo ni benshi

Dukurikije ibyo docteur Cabello Santa Maria avuga rero, twasanga
abagore benshi bazana amazi igihe barimo bakora imibonano kandi
banyuzwe, kuko yerekana ko 75% by’abo yasuzumye bayagira. Aha ariko
tuba twirengagije ibyo kuvuga ngo hari abazana menshi, ngo hari
n’abazana makeya.

Noneho rero uretse kuvuga ngo abagore bagira amazi, abandi 39% bo
bemeje ko rwose uretse no kuyagira, naho bayazana ntagaragare, ariko
ngo bumva umubiri wabo, cyangwa se imyanya myibarukiro yabo iyarekura.

Aya mazi rero hari abagore bayarekura ari menshi ku buryo ngo hari
ushobora kuzana angana na litiro yose, ikindi kandi ni uko ngo umugore
ashobora kuyazana inshuro zirenze imwe mu gihe cy’umubonano umwe.

Abagore batazana amazi hari imyitozo bashobora gukora

Nk’uko rero n’umugabo urangiza vuba akora imyitozo yo kugirango azajye
abitinza nibura ho gato, n’abagore batarabasha kuzana amazi no kugera
ku ndunduro y’ibyishimo, ngo hari imyitozo bashobora gukora noneho
ikazatuma bajya bayazana ndetse n’igihe bashatse kubitinza nabwo
bakabishobora.

Icy’ingenzi rero gikomeye cyane, gishobora gufasha umugore kugera ku
byishimo, ni ukuba yiteguye mu mutwe, kandi nta bindi bintu na bike
atekerezaho, byaba ibimushimishije cyangwa se ibimuhangayikishije.
Uretse mu mutwe kandi, umubiri w’umugore nawo ngo wakagombye kuba
witeguye, cyane cyane inyama zifata ku magufa y’ikibero, kuko ngo
kwirekura muri zo bidafasha gusa umugore kugera kuri bya byishimo
bituma ya mazi aza, ahubwo ngo binafasha umugore kumva neza
ukwinyeganyeza kw’igitsina gabo mu cye.

Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages