Ijambo
ry’ubuzima rya Nzeri 2015
« Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko
wikunda» (Mk 12,31)
Iryo ni rimwe mu
magambo y’Ivanjili rigomba kugendendwa bidatinze. Rirasobanutse neza ariko
rigasaba ubwitange, rikeneye ibindi bisobanuro. Uburemere bwaryo buragaragarira
mu ngero zifatika.
Umwigishamategeko, ni
ukuvuga umuhanga mu bya Bibiliya, arabaza Yezu ati : itegeko rikomeye kurusha
ayandi ni irihe ? Iki kibazo kirafunguye mu bitabo bitagatifu birimo amahame
613 tugomba kugendera.
Mu myaka mike mbere
y’aho, uwitwa Rabbi Shammaj, umwe mu barimu bakomeye, yari yaranze gutanga
itegeko risumbye ayandi yose. Abandi nabo, nk’uko Yezu yabigenje, bashimangiye
urukundo nk’ingingo y’ingenzi. Twafata urugero rwa Rabbi Hillel wagize ati :
« Ntukagirire inabi umuvandimwe wawe
; kandi ibyo biri mu itegeko. Ibindi byose ni ibisobanuro ».
Yezu we aribanda ku
nyigisho irebana n’urukundo, byose arabikubira mu itegeko rimwe, urukundo
rw’Imana (Ivug 6, 4) hamwe n’urukundo rw’umuvandimwe ( Lev 19, 18). Rero igisubizo aha umwigishamategeko ni : « Itegeko rya mbere, ni : Umva,
Israheli ! Nyagasani Imana yacu niwe Nyagasani wenyine ; uzakunde
Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, na roho yawe yose, n’ibitekerezo
byawe byose hamwe n’imbaraga zawe zose. Dore itegeko rya kabiri : Uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.
Nta rindi tegeko risumba ayo ».
« Urajye
ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda»
Igice cya kabiri
cy’iryo tegeko rimwe rukumbi gisobanura icya mbere : urukundo rw’Imana. Imana
ikunda buri kiremwa cyayo ku buryo kugira ngo tuyihe ibyishimo byacu cyangwa se
ngo tuyigaragarize urukundo rwacu, rero uburyo bwiza twakoresha ni uko twagirira
buri muntu urukundo.
Nk’uko ababyeyi
bashimishwa no kubona abana babo bumvikana, bafashanya, bunze ubumwe, Imana
nayo nk’umupapa cyangwa se umumama ishimishwa no kubona dukunda mugenzi wacu
nk’uko twikunda, bityo hakubakwa ubumwe mu muryango w’abantu. Guhera cyera na
cyane, Abahanuzi basobanuriye umuryango w’Isiraheri y’uko Imana ishimishwa n’urukundo
kuruta ibitambo ndetse n’ibitambo bitwikwa (Hoz 6,6). Yezu wenyine aributsa iyo
nyigisho mu gihe yemezaga ati : « Nimugende
rero, musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ‘Icyo nshaka ni impuhwe, si
igitambo.’ » (Mt 9,13). None se ni gute wakunda Imana utabona,
ntukunde umuvandimwe ubona ? (1 Yoh 4, 20). Turamukunda, tukamukorera,
tukamwubaha, mu gihe tuzaba dukunze, tugakorera, tukubaha buri muntu, inshuti
cyangwa umuntu tutazi, wo mu muryango wacu cyangwa se uw’ahandi cyane cyane
abaciye bugufi hamwe n’abakene bakabije.
Ubwo ni ubutumwa
bwohererejwe abakristu b’ibihe byose, kugira ngo bahindure ubuzima, basohoke mu
nsengero, aho baramya, bagakunda, bagasingiza Imana, bityo bakagenda basanga
abandi ku buryo buzuza ibyo twize mu isengesho hamwe no mu busabane n’Imana.
« Urajye
ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda»
Ni gute
twagenderera iri tegeko rya Nyagasani ?
Mbere ya byose
twibuke ko twabigereranya na cya gihangano kigizwe n’amashusho abiri yuzuzanya
kandi arebana, akaba afitanye urukundo rw’Imana. Bifata umwanya kugira ngo umuntu
yumve icyo aricyo urukundo ndetse n’uburyo umuntu agomba gukunda… birasaba
umwanya w’isengesho, wo "kuramya", wo kuganira n’Imana : maze We
Rukundo akatwigisha. Ntawiba mugenzi we umwanya mu gihe aba ari hamwe n’Imana,
ahubwo umuntu yitegura gukunda mu buryo busumbijeho n’ukuntu undi abyakira. Mu
gihe dusubiye ku Mana tumaze gukunda abandi, ubwo isengesho ryacu riba ari
umwimerere, rifite ukuri, ryuzuyemo abantu bose twahuye tukaba tubamushyiriye.
Kugira ngo dukunde
mugenzi wacu nk’uko twikunda, tugomba kumumenya nk’uko natwe twiyizi. Tugomba
gukunda undi nk’uko we abyifuza, atari uko twe tubishaka ! Mu bihe by’ubu, isi
tubamo igengwa n’imigenzo n’imico myinshi kubera ko ituwe n’abantu bakomoka
ahantu hatandukanye, iyo ikaba ari imbogamizi ikomeye. Umuntu ugiye kuba mu
kindi gihugu agomba kumenya imico n’imigenzo yaho ; ubwo ni bwo buryo
bwonyine bwo kugira ngo akunde abantu batuye aho. Nicyo kimwe n’abantu bakira
abimukira, baba batazi iby’aho baba bageze, batazi ururimi ndetse n’ukuntu
bshobora kubaho nk’abandi.
Hari n’ubwo usanga
abantu bafite umuco umwe, baba mu muryango umwe, bakora ahantu hamwe, ariko
ugasanga batandukanye cyane ! Kenshi usanga dukeneye umuntu witeguye kudufasha,
kutwumva, kudufasha kubona akazi, gutegura ikizamini, witeguye kudufasha kubona
inzu tubamo… Undi nawe agashobora kuba ameze nkawe…Tugerageze gushishoza
tubimenye, tugerageze kumva undi by’ukuri, twishyire mu mwanya we.
Uburyo buboneye bwo gukunda nabwo buba bukenewe. Mu ndirimbo ye ihebuje
y’urukundo, Intumwa Pawulo aratwibutsa imyitwarire y’ingenzi itandukanye
y’urukundo : «Urukundo rurihangana,
urukundo rwitangira abandi, ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira,
ntirwikuririza ; ntacyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo,
ntirurakara, ntirugira inzika, ntirwishimira akarengane, rubabarira byose,
rwizera byose, rukihanganira byose.». (1 Kor 13,4,7).
Dore uburyo bwinshi
kandi butandukanye bwo kubaho :
« Urajye
ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda»
Hariho kandi ihame
ryo kubaho ritwibutsa rya "tegeko rya zahabu" dusanga mu madini yose
ndetse no mu banyabwenge bazwi. Ku isoko y’imico yose cyangwa se mu byo buri
muntu yifuza, turahansanga ubutumire bujya gusa buduhamagarira gukunda mugenzi
wacu hamwe no gufashanya. Ubwo rero
twaba aba hindouistes, abasilamu, aba bouddhistes, ndetse n’abagendera ku idini
gakondo, umukristu cyangwa se abagabo n’abagore barangwa n’ukuri.
Nidukorere hamwe
twese, maze twubake imyitwarire mishya ishyira imbere imitekerereze mishya iha
umuntu agaciro ikanamwubaha, twite kuri bato, twitondere abanyantege nke,
ntitwite ku nyungu zacu gusa, cyane twite ku nyungu z’abandi.
Iyo tuza kuba twese
dukanguriwe gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda, ku buryo tutamugirira icyo
tutifuza ko batugirira, icyo gihe nta ntambara zakongera kubaho, ruswa yashira,
ubuvandimwe ku isi bwaba impamo, maze sivilizatiyo y’urukundo ikaba ukuri ku
isi.
Fabio Ciardi
Parole
de Septembre 2015
Tu aimeras ton prochain comme toi-même» (Marc 12,31).
C’est une de ces
paroles de l’Évangile à vivre sans attendre. Très claire mais exigeante à la
fois, elle requiert peu de commentaires. Pour saisir la force qu’elle contient,
replaçons-la dans son contexte.
Un scribe, donc expert
de la Bible, interroge Jésus : Quel est
le plus grand commandement ? Question restant ouverte depuis l’identification
dans les Livres Saints de 613 préceptes à observer.
Quelques années
auparavant, Rabbi Shammaj, un des grands maîtres, s'était refusé à indiquer le
commandement suprême. D’autres, cependant, comme le fera Jésus, s’étaient orientés
sur l’amour comme point central. Rabbi
Hillel, par exemple, affirmait : « Ne fais pas à ton prochain tout ce qui est
odieux pour toi ; en cela réside
toute la loi. Le reste n'est qu'explication ».[1]
Jésus, lui, reprend
l’enseignement sur le caractère central de l’amour, mais il unit également
en un seul commandement, l’amour de Dieu
(Dt 6, 4) et l’amour du prochain ( Lv 19, 18).
De fait, la réponse qu’il donne au scribe est : « Le premier (commandement), c’est : Écoute, Israël ! Le Seigneur
notre Dieu est l’unique Seigneur ; tu aimeras le Seigneur ton Dieu de tout
ton cœur, de toute ton âme, de toute ta pensée et de toute ta force. Voici
le second : Tu aimeras ton prochain comme toi-même. Il n’y a pas
d’autre commandement plus grand que ceux-là ».
« Tu
aimeras ton prochain comme toi-même »
Cette seconde
partie de l’unique commandement est l’expression de la première : l’amour de
Dieu. Dieu aime tellement chacune de ses créatures que, pour Lui donner de la
joie, pour Lui manifester notre amour pour Lui, le meilleur moyen est d'être
envers tous expression de Son amour.
De même que des
parents se réjouissent de constater
l'entente, l'entraide, l'unité entre leurs enfants, ainsi Dieu, qui est envers
nous comme un père et une mère, est heureux
de nous voir aimer le prochain comme nous-mêmes, contribuant ainsi à construire
l’unité de la famille humaine.
Depuis des siècles,
les Prophètes expliquaient au peuple d’Israël que Dieu veut l’amour et non les
sacrifices et les holocaustes (Osée 6,6). Jésus lui-même rappelle leur
enseignement lorsqu’il affirme : « Allez
apprendre ce que veut dire : C’est la miséricorde que je veux et
non le sacrifice » (Mt 9,13). En effet, comment peut-on aimer Dieu
qu’on ne voit pas, si on n’aime pas le frère qu’on voit ? (1 Jn 4, 20).
Nous L’aimons, nous Le servons, nous L’honorons, dans la mesure où nous aimons,
servons, honorons chaque personne, amie ou inconnue, de notre peuple ou d’un
autre peuple, et surtout les plus « petits », les plus nécessiteux .
C’est l’invitation
- adressée aux chrétiens de tous les temps - à transformer le culte en vie, à
sortir des églises où l’on a adoré, aimé, loué Dieu, pour aller à la rencontre
des autres, de façon à réaliser ce que nous avons appris dans la prière et dans
la communion avec Dieu.
« Tu
aimeras ton prochain comme toi-même »
Alors, comment
vivre ce commandement du Seigneur ?
Rappelons-nous
avant tout qu’il fait partie d’un diptyque[2] qui comprend aussi l’amour
de Dieu. Il faut du temps pour comprendre ce qu’est l’amour et comment aimer…
il nous faut donc prendre des moments de prière, de "contemplation",
de dialogue avec Dieu : et Lui, qui est Amour, nous l'apprend. On ne vole
pas de temps au prochain quand on est avec Dieu, au contraire, on se prépare à
aimer de façon toujours plus généreuse et comme l'autre le requiert. Et lorsque
nous revenons vers Dieu après avoir aimé les autres, notre prière est plus
authentique, plus vraie, peuplée de toutes les personnes rencontrées, que nous Lui portons.
Pour aimer le
prochain comme soi-même, il faut aussi le connaître comme on se connaît
soi-même. Il nous faudrait aimer l’autre comme il le voudrait et non comme il
nous plaît de le faire ! De nos jours, nos sociétés deviennent de plus en plus
multiculturelles par la présence de personnes venant de mondes très divers,
d'où un défi encore plus grand. Celui qui s'établit dans un nouveau pays doit appendre
à en connaître les traditions et les valeurs ; c'est le seul moyen pour
comprendre et aimer ses habitants. Il en est de même pour ceux qui accueillent
les nouveaux immigrés, souvent dépaysés, ignorant la langue et en difficultés d’insertion.
Et même entre
personnes de même culture, à l’intérieur d’une famille, d'un milieu de travail ou
de voisinage, que de diversités ! Nous souhaiterions parfois trouver une
personne disponible, prête à nous écouter, à nous aider à trouver un travail, à préparer un examen, à
nous donner un coup de main pour la maison… L'autre a peut-être les mêmes
exigences…Cherchons-nous à les deviner, en étant attentifs, dans une attitude
d’écoute sincère, en essayant de nous mettre à sa place ?
La qualité de
l’amour compte aussi. Dans son célèbre hymne à la charité, l’apôtre Paul en énumère
plusieurs caractéristiques importantes à
rappeler : «l’amour prend patience,
l‘amour rend service, il ne jalouse pas,
il ne plastronne pas, il ne s’enfle pas d’orgueil, il ne fait rien de laid, il
ne cherche pas son intérêt, il ne s’irrite pas, il n'entretient pas de rancune,
il excuse tout, il croit tout, il espère tout, il endure tout». (1 Co
13,4,7).
Que
d’occasions et que de nuances pour
vivre :
« Tu
aimeras ton prochain comme toi-même »
Il existe aussi cette norme de l’existence à
la base de la célèbre "règle d’or" présente dans toutes les religions
et chez certains intellectuels reconnus, sans référence religieuse
explicite. A l'origine de chaque tradition culturelle ou du credo de chacun, on
pourrait trouver des invitations analogues à aimer le prochain et à nous aider
à les vivre ensemble. Et cela, que nous soyons hindouistes, musulmans,
bouddhistes, fidèles des religions traditionnelles, chrétiens ou tout
simplement hommes et femmes de bonne volonté.
Travaillons
ensemble en vue de créer une nouvelle mentalité qui valorise et respecte la
personne, soucieuse des minorités, porte attention aux plus faibles, et nous
décentre de nos propres intérêts, pour donner la priorité à ceux de l’autre.
Si nous étions tous
vraiment conscients qu'il nous faut aimer le prochain comme nous-mêmes, au
point de ne pas faire à l’autre ce que nous ne voudrions pas qu’on nous fasse,
conscients de devoir faire à l’autre ce
que nous voudrions que l’autre fasse pour nous, alors les guerres cesseraient,
la corruption disparaîtrait, la fraternité universelle ne serait plus une
utopie et la civilisation de l’amour deviendrait bientôt une réalité.
Fabio
Ciardi
[2] Un diptyque est
une œuvre de peinture ou de sculpture composée de deux panneaux, fixes ou
mobiles, se regardant et dont les sujets se regardent et se complètent l'un
l'autre.(ndt)