Ijambo ry’ubuzima rya
Kamena 2017
«
Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye » (Yh 20,21)
Nyuma y’uko Yezu abambwe ku musaraba,
abigishwa bari baramukurikiye aho yamamazaga hose ko Imana ari Data ukunda buri
muntu, bakomeje kwifungirana, bafite ubwoba kandi bihebye.
Yezu yari yaroherejwe na Data guhamya ubwo
butumwa bukomeye binyuze mu buzima bwe, bityo yugururira isi amarembo yo guhura
na Data.
Mu gihe yari mu butumwa, benshi babonye ubwiza
bwe, ubwiza bw’ibikorwa hamwe n’amagambo bye byuje urugwiro, imbabazi, amizero
kandi bakaba barabyiboneye.
Hanyuma, igihe cyarageze acirwa urubanza
ndetse aranabambwa.
Nguko uko Ivanjili ya Yohani idutekerereza
ukuntu Yezu wazutse ku munsi wa gatatu, yabonekeye abe maze akabahamaganira
gukomeza ubutumwa bwe :
«
Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye »
Ni nk’aho yakababwiye ati « Ese muribuka
uburyo nasangiye ubuzima namwe ? Ukuntu nabamaze inyota y’ubutabera n’amahoro ?
Ukuntu nahagaze ku cyubahiro cy’abakene, abapfakazi hamwe n’abanyamahanga ?
Ngaho rero namwe nimukomeze : mwamamaze Ivanjili mwakiriye, mwamamaze ko Imana
yifuza guhura na buri muntu kandi ko mwese muri abavandimwe. »
Nk’uko twaremwe mu ishusho y’Imana-Rukundo,
buri muntu afite mu mutima we icyifuzo cyo guhura na Yo, abantu b’imico
itandukanye, ndetse n’abantu bose bakaba bifuza kubaka imibanire myiza. Mbega
akazi katoroshye! Karimo ukudasabana kandi kakarangwa n’inzitizi ! Icyo cyifuzo
gihurirana n’imbaraga nke zacu, inzugi zacu ziba zikinze, ukutizera kwacu
ndetse n'urwikekwe.
Nyamara Yezu adufitiye icyizere cyinshi.
Nyagasani arakomeza kutubwira ati :
«
Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye »
Ni gute twashyira mu bikorwa ubu butumwa ?
Twebwe ubwacu ntacyo twakishoboza. Ni yo mpamvu Yezu yaduhaye Roho Mutagatifu :
« Roho Mutagatifu, twahawe igihe cya batisimu
ni Roho w’urukundo n’ubumwe. Ahuza abemera bose hamwe n’Uwazutse, icyo gihe
umuntu aba arenze amoko yose, imico yose ndetse n’inzego z’ubuzima zose[…].
Ukwikubiraho kwacu kubaka imipaka maze ikigiza hirya abo tudasangiye imibereho
[…]. Ni twihatire kumva Roho Mutagatifu kugira ngo dukure muri ubwo busabane,
maze turenge amacakubiri y’ubwoko bwose tuba twibitsemo. »
Hamwe na Roho Mutagatifu, uku kwezi
nitugendere amagambo y’urukundo : kwakira neza, kumva, gusangira ububabare,
gushyikirana, gutera abandi akanyabugabo, kwigira umwe, kwita ku bandi,
kubabarira, gutanga agaciro. Ubwo rero tuzaba twemeye ubutumire bwa Yezu bwo
gukomeza ubutumwa bwe.
Mu gihe bari mu mudugudu wacu wa Loppiano, aho
abantu barenga 800 bihatira kugendera ku Ivanjili, itsinda ry’abihayimana bo mu
idini ry’aba bouddhistes, bari batumiwe na Chiara Lubich, mu gihe yari
yagiye kubasura iwabo muri Aziya, bakozwe ku mutima cyane n’urukundo rwo mu
Ivanjili, rwari rushya kuri bo. Umwe muri bo yagize ati : « Nk'uko n’abandi
bose babigenzaga, nanjye nasigaga inkweto zanjye imbere y’umuryango w'icyumba
cyanjye igihe cyo kuryama ; kandi zabaga zanduye, ariko mu gitondo ngasanga
zisukuye neza cyane. Ku myenda naho ni ko byagendaga ! Bamaze kubona ko imyenda
yacu yari yoroheje mu gihe cy’ubukonje, bazamuraga ubushyuhe aho twabaga turi…
Umunsi umwe narababajije nti…« Ni kubera iki mugenza kuriya ? » Baransubije
bati « Ni uko tugukunda. » Iyo expérience yakinguye imiryango y’ikiganiro
cyuzuye hagati y’aba bouddhistes hamwe n’abakristu.
Itsinda ry’Ijambo ry’ubuzima
(Iri tsindary'Ijambo ry’ubuzima rigizwe
n’abantu babiri bacengeye inyigisho za Bibiliya, abahagarariye Aziya, Afrika,
Amerika y’Amajyepfo, urubyiruko ndetse n’abantu bagize itsinda ry’itumanaho mu
ihuriro ry’amadini n'amatorero « œcuménisme »).
Parole de vie de
juin 2017
« Comme le
Père m’a envoyé, à mon tour je vous envoie » (Jean 20,21)
Après la crucifixion, les disciples, qui
avaient suivi Jésus sur son chemin, alors qu’il annonçait à tous que Dieu
est Père et aime tendrement chacun, sont restés enfermés, épouvantés et
désorientés.
Jésus avait été envoyé par le Père pour
témoigner par sa vie de cette grande nouvelle, et pour ouvrir à l’humanité le
chemin pour rencontrer Dieu.
Au cours de sa mission, beaucoup ont vu sa
bonté, les effets de ses gestes et de ses paroles d’accueil, de pardon,
d’espérance, et en ont fait eux-mêmes l’expérience.
Puis sont arrivées la condamnation et la
crucifixion.
C’est
dans ce contexte que l’évangile de Jean nous raconte comment Jésus, ressuscité
le troisième jour, apparaît aux siens et les invite à continuer sa
mission :
« Comme le Père
m’a envoyé, à mon tour je vous envoie »
C’est comme s’il leur disait :
« Vous rappelez-vous la façon dont j’ai partagé ma vie avec vous ?
Comment j’ai étanché votre soif de justice et de paix ? Comment j’ai
défendu la dignité des pauvres, des veuves et des étrangers ? À vous de
poursuivre maintenant : annoncez l’Évangile que vous avez reçu, annoncez
que Dieu désire rencontrer chacun et que vous êtes tous frères et sœurs. »
Créé à l’image de Dieu Amour, chacun a déjà
dans son cœur le désir de cette rencontre : toutes les cultures et toutes
les sociétés tendent à construire des relations de convivialité. Mais quel
travail, que de contradictions et difficultés pour y parvenir ! Cette aspiration
se heurte à nos fragilités, nos portes fermées, notre méfiance, nos préjugés.
Pourtant,
avec confiance, le Seigneur continue à nous dire :
« Comme le Père m’a envoyé, à mon tour je vous
envoie »
Comment vivre cette mission ? Seuls, nous
n’y arriverons jamais. C’est pourquoi Jésus nous a donné l’Esprit Saint :
« L’Esprit Saint, reçu au baptême, est un
esprit d’amour et d’unité. Il unit au Ressuscité tous les croyants, surmontant
ainsi les différences de races, de cultures et de classes sociales […]. C’est
notre égoïsme qui élève des barrières qui nous isolent et excluent ceux qui
sont différents de nous […]. Efforçons-nous donc d’écouter l’Esprit Saint pour
grandir dans cette communion et surmonter les germes de division que nous
portons en nous [1]. » Avec l’Esprit Saint, vivons, ce mois-ci, les
paroles de l’amour : accueillir, écouter, compatir, dialoguer, encourager,
inclure, soigner, pardonner, valoriser. Ainsi nous vivrons l’invitation de
Jésus à continuer sa mission.
Pendant leur séjour dans la cité-pilote
internationale de Loppiano, dont les 800 habitants s’efforcent de vivre
l’Évangile, un groupe de moines bouddhistes, invité par Chiara Lubich, qui
était allée leur rendre visite en Asie, a été profondément touché par l’amour
évangélique, nouveau pour eux. L’un d’eux raconte : « Comme tous les
autres, je mettais mes chaussures devant la porte de ma chambre au moment
d’aller dormir ; et, quand elles étaient sales, au
matin, je les retrouvais toutes propres. Même chose pour les vêtements !
Se rendant compte que nos vêtements de moines étaient trop légers en hiver, ils
augmentaient le chauffage… Un jour, je leur ai demandé : « Pourquoi
agissez-vous ainsi ? » Ils m’ont répondu : « Parce que nous
t’aimons” [2]. » Cette expérience a ouvert un chemin pour un vrai dialogue
entre bouddhistes et chrétiens.
Commission
Parole de vie
(La Commission Parole de vie est
composée de deux biblistes, de représentants d’Asie, d’Afrique, d’Amérique
Latine, des jeunes, du monde de la communication et de l’œcuménisme).
[1] D’après Chiara Lubich, Parole de vie de janvier 1994 – Un
seul cœur et une seule âme, in Città Nuova, XXXVII, [1993/24], p. 34.
[2] Cf. Chiara Lubich, Mon expérience dans le
domaine interreligieux, Aix-la-Chapelle, 13 novembre 1998, p. 3.