Ijambo ry'ubuzima

3 views
Skip to first unread message

Joe Njoni

unread,
Feb 2, 2016, 5:55:55 AM2/2/16
to famille-nouvelle-du-rwanda, notre-communaute, Aba GENs Garcons bo mu Rwanda, wealthy-united-world-cooperative, jeune-pour-un-monde-uni, coeuradorabledejesus, east-africa-rainbow

Ijambo ry’ubuzima rya Gashyantare 2016
Uko umubyeyi ahumuriza umwana we, nanjye ni ko nzabahumuriza (Iz. 66,13) 
Ninde utarabona umwana arira maze akijugunya mu maboko ya nyina ? Uko byaba bimeze kose, byaba ari ibintu biremereye cyangwa ibyorohe, umubyeyi amuhanagura amarira, akamuhumuriza kugeza ubwo buhoro buhoro umwana yongera kugarura inseko. Icyo aba akeneye cyane ni ukumuba hafi hamwe n’impuhwe za kibyeyi.  Uko ni ko Imana itugenzereza, mbese nk’umubyeyi.
Ayo niyo magambo Imana ikoresha iganira n’umuryango wayo wari uvuye mu bunyago i Babiloni. Ubwo bari bamaze kubona amazu yabo ndetse n’Ingoro y’Imana byabo bisenyutse, maze bakajyanwa bunyago mu mahanga aho baboneye amakuba menshi, ubu rero umuryango w’Imana usubiye mu gihugu cyawo aho ugomba gusana ibyangijwe n’imidugararo.
Amakuba yashyikiye Isiraheli ni yayandi tubona ashyikira abantu baba mu bihugu birimo intambara, bagahura n’ibikorwa by’iterabwoba cyangwa se ubundi bagahura n’imirimo y’uburetwa ndengakamere : amazu n’imihanda bigasenyuka, ibimenyetso by’imigenzo gakondo bigahungabana, ibikorwa birebana n’umuco bigacika. Abantu batwawe mbega nibangahe ! Ibihumbi by’abantu byarahunze, ibindi bihumbi bihasiga ubuzima haba mu butayu cyangwa mu nyanja. Ibyo bisa n’ibihe by’imperuka.
Ijambo ry’ubuzima ry’uku kwezi ni ubutumire bwo kwemera ibikorwa by’urukundo rw’Imana, n’ubwo bwose dushobora gukeka ko idahari. Ni itangazo ry’amizero. Imana yibera ku ruhande rw’abatotezwa, bakavutswa ubutabera, bakanajyanwa bunyago. Iba iri hamwe natwe, hamwe n’umuryango wacu, ndetse na rubanda. Izi imibabaro yacu by’umwihariko ikanamenya n’iy’umuryango wacu muri rusange. Yigize umwe natwe kugeza ubwo yapfiriye ku musaraba. Ni yo mpavu ishobora kutwumva hamwe no kuduhumuriza. Twabigereranya na wa mubyeyi ukikira umwana we akamuhumuriza.
Tugomba rero gukanura amaso y’umubiri hamwe nay’umutima kugira ngo « tumubone ». Mu gihe dushaka kugenzura aho urukundo rw’Imana rugera nibwo tuzashobora kurugeza ku bantu bababaye hamwe n’abari mu bigeragezo. Tuzahinduka rero ibikoresho by’amahoro hamwe no guhumurizanya. Intumwa Pawulo irabigaragaza neza mu Banyakorenti : « Ni yo iduhumuriza mu magorwa yacu yose ikaduha natwe guhumuriza abashavuye bose, tubagezaho ihumure twiherewe n’Imana » (2 Kor 1,4).
Iyo ni nayo experience nyakuri ya Chiara Lubich wagize ati : « Nyagasani mpa babandi bibana … Numvise mu mutima wanjye urukundo rukugana kubera ko isi yose yatereranywe. Nkunda umuntu wese urwaye kandi akibana. Ni nde ubahoza ? Ni nde se ubaririra mu rupfu rwabo ruza gahoro gahoro ? Ni nde se ukanda ku mutima wabo, umutima wihebye ? Mpa, Mana yanjye kuba muri iyi si isakramento nyakuri ry’urukundo, ry’ukubaho kwawe kw’urukundo : mbe amaboko yawe ahobera, maze ukwiguga kw’isi kose kugahinduka urukundo. »                         
                                                                                                                                                       Fabio Ciardi

Parole de vie de Février 2016
Il en ira comme d’un homme que sa mère réconforte : c’est moi qui, ainsi, vous réconforterai. (Esaïe. 66,13) 
Qui n’a jamais vu un enfant pleurer et se jeter dans les bras de sa maman ? Quoi qu’il lui soit arrivé, que ce soit important ou sans conséquence, la maman essuie les larmes, l’entoure de sa tendresse et, peu à peu, l’enfant retrouve le sourire. Il lui suffit de ressentir la présence et l’affection maternelles. C’est ainsi que Dieu agit avec nous, en se comparant à une mère.
Par ces paroles Dieu s’adresse à son peuple, qui rentre de l’exil à Babylone. Après avoir vu démolir ses maisons et le Temple, après avoir été déporté en terre étrangère, où il a éprouvé déception et désespoir, le peuple rentre dans son pays et doit reconstruire sur les ruines de la destruction qu’il a connue.
La tragédie vécue par Israël est celle que vivent bien des populations en guerre, victimes d’actes terroristes ou d’une exploitation inhumaine : maisons et rues éventrées, lieux symboles de l’identité d’un peuple rasés, déprédations, lieux de culte détruits. Combien de personnes enlevées ! Des millions de gens contraints à fuir, des milliers qui trouvent la mort dans le désert ou sur les mers. Cela ressemble à une apocalypse.
La Parole de vie de ce mois est une invitation à croire à l’action aimante de Dieu, même si nous avons l’impression qu’il est absent. Elle est annonce d’espérance. Dieu est aux côtés de ceux qui subissent la persécution, l’injustice et l’exil. Il est avec nous, avec notre famille, avec notre peuple. Il connaît notre souffrance personnelle et celle de l’humanité entière. Il s’est fait l’un de nous, jusqu’à mourir sur une croix. C’est pour cette raison qu’il sait nous comprendre et nous consoler. Exactement comme une maman qui prend son enfant sur ses genoux et le console.
Il nous faut ouvrir les yeux et le cœur pour “le voir”. Dans la mesure où nous faisons l’expérience de la tendresse de son amour, nous parviendrons à la transmettre à ceux qui vivent dans les souffrances et les épreuves. Nous deviendrons ainsi instruments de paix et de consolation. L’apôtre Paul le suggère d’ailleurs aux Corinthiens : « Il nous console dans toutes nos détresses, pour nous rendre capables de consoler tous ceux qui sont en détresse, par la consolation que nous-mêmes recevons de Dieu » (2 Co 1,4).
C’est aussi l’expérience concrète et intime de Chiara Lubich : « Seigneur, donne-moi ceux qui sont seuls… J’ai éprouvé dans mon cœur la passion qui envahit le tien pour l’abandon qui submerge le monde entier. J’aime chaque être malade et solitaire. Qui console leur peine ? Qui pleure leur mort lente ? Et qui presse, sur son propre cœur, le cœur désespéré ? Donne-moi, mon Dieu, d’être dans le monde le sacrement tangible de ton amour, de ton être d’amour : être tes bras, qui étreignent et consument en amour toute la solitude du monde (1). »
Texte préparé sous la direction de Fabio Ciardi
(1) Chiara Lubich, Méditations, Nouvelle Cité 2000, p. 21.
 

PDV 16-02 F.docx
PDV 16-02 K.docx
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages