ITANGAZO ry’UWA GATANU MUTAGATIFU KU NGORO Y’IMPUHWE Z’IMANA I KABUGA
Ubuyobozi bw’ingoro y’Impuhwe z’Imana y’i Kabuga, bwishimiye gutumira abantu bose mu isengesho ry’umunsi wose, kuwa gatanu mutagatifu tariki 03/04/2015, ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga.
Dore uko gahunda y’uwo munsi iteye:
09h00: hazatangwa isakramentu ry’imbabazi (PENETENSIYA) n’inyigisho. inyito y’inyigisho iragira iti: “Bazarangamira uwo bazaba barahinguranyije”
10h30: hari isengesho ry’inzira y’umusaraba
12h00: buri wese azahabwa umwanya wo kwandikira Yezu ububabare bwe, no kumusaba ingabire y’ubutwari bwo kwakira umusaraba w’ubuzima.
14h00: hazatangira umuhimbazo w’uwa gatanu mutagatifu, hamwe no kuramya umusaraba, no guhesha umugisha imisaraba y’abakristu.
16h00: hazaba umuhango w’ugushyingurwa kwa Nyagasani
18h00: hazatangizwa igitaramo cy’amasengesho hamwe na Yezu mu mva, hatangizwe kandi Noveni itegura umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana. Igitaramo hamwe na Yezu mu mva kizasozwa kizageza mu gitondo.
Icyitonderwa :
- Uwo munsi ababyifuza bazahesha umugisha imisaraba batunze mu ngo. Bazibuke kuza bayitwaje.
- Kubera ibihe by’imvura, abazaza bazibuke kwitwaza umutaka n’icyo kwifubika.
Muzaze muri benshi dufatanye kurangamira Umukiza watubambiwe Yezu Kristu.
Mukomeze kugira igisibo gihire
Bikorewe i Kabuga tariki ya tariki ya 25.03.2015
Ubuyobozi bw’Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga