Aba papas, ese mwacitse intege kandi urugendo tutara rurangiza? Gukorera Imana ni uguhozaho,nta conge nta no kwidagadura kubera satani ahora arekereje ko
tunanirwa ngo adukubite hasi, ibyo twakoze byose abigire impfabusa. niko Paulo yavuze ngo duhagare kigabo kuko ibyo turwana nabyo atari ibinya mubiri n'amaraso nkatwe
ahubwo ni ni imyuka y'ibihange biyobora iyi si y'umwijima n'ibinyabutware byo mu kirere. Ati ariko duhangane nabyo twitwaje intwaro z'Umwuka zose arizo << Ukuri,gukiranuka,ubutumwa bwiza bw'amahoro,agakiza,kwizera n'ijambo ariryo nkota kandi musenge amasengesho y'uburyo bwose no kwinginga kuko ari yo ashobora gusenya ibihome bya satani>>.
Ijambo ry'Imana kandi rikatubwira ngo nti twirengize guterana kwera nkuko bamwe
babigenza.......
Reka twitabire kujya duhura buri wagatatu wacu, eje taliki ya 13/06/2012 tuzaba turi kumwe twese hamwe n'umuvugabutumwa Pastor Michel Rwakazina.
Kucyumweru cyashize twashobye gusura famille ya papa Rachid Semukanya witabye Imana, kandi bygenze neza, umuryango wrishimye cyane, bavuze ko turi aba papa bagaragaza urukundo.