Ngo Mbonyintege yabumuha atabizi ? Aha sinshatse kumusebya kuko ntamuzi nkaba ntakwemeza ko yabikora, aliko se ni ryali abashumba ba Kiliziya yaba iya Gatolika cyangwa izindi batigeze barogana ?
Uwo Musenyeri Filipo RUKAMBA natitonda baramurebera ka sumu kameze nkako uwo mwenewabo BIGIRUMWAMI yahaye mugenzi we yikangaga kumusimbura dore ko yariwe muhutu wa mbere mu Rwanda warugeze kuriyo ntera nkiyya BIGIRUMWAMI, nuko amurogera mucyayi ahita apfa. Byabaye mu ntangiliro ya za 1960. Uwo Mushumba wa Kiliziya mvuga ni Musenyeri Bernard MANYURANE, wakomokaga muri commune ya Ruhondo Préfécture ya Ruhengeri, Paroisse ya Rwaza.
Uku si ugusebanya ni ihame ryatohojwe rizwi nabariho icyo gihe bari bajijutse banakurikiraniraga hafi ibya Kiliziya Gatolika nyuma ya Révolution sociale ya 1959.
Madochka - Bica
Ibi by'irogwa rya Mgr Manyurane byanditse mu gitabo cy'amabanga ya Kiliziya gisomwa n'abasenyeri gusa. Ni ko navuga!
Naho iby'urupfu rwa Mgr Rukamba, ni yo maherezo, ndetse na Kagame azapfa. Ntawuruhunga yali dogiteri muzima ukomoka ku Kibuye, yicwa n'inkotanyi i Gikondo hagati mu ukwa kane (entre le 12 et le 16), hamwe n'abandi benshi batali bakabatizwa. Gupfa wera wishwe lero si ikibazo, ikibazo ni ugupfa uhagaze. Nk'abakoreshwa guhonya abandi, n'abica babyita gukora ibikwiye. Ndavuga nka Kagame.
Ikindi kibazo ni umwijima utera ibisazi byo kwicana no kwikanga urupfu. Igikomye ngo ng'urwo ruraje! Rureke ruze ntawe uruhunga. Mu mwijima w'ishyamba ry'inzitane, amanywa n'ijoro ibikoko bifite imikaka birya inkoko zitaguruka, n'amababa yazo bikamiraza.
Ntibimaze kurengwa ku mannywa y'ihangu bikaryana ndetse bikirya imilizo.
u Rwanda rwabaye ishyamba, Kagame akaba umwami wa ryo. Muli iryo shyamba habungeramo uruziramire, Fpr. Igifite amaraso ashyushye cyose rurakuba rukamira. Amaherezo azaba ayahe?
Urumuli ni rwo ruzahinyuza Kagame n'uruziramire. Urumuli rw'ukuli n'urukundo, urumuli rw'abicuza ibyaha batakoze, ngo bereke abanyabyaha inzira iboneye yo kuva i bunyamaswa bakagaruka i buntu.
Mu yandi magambo ahinnye, Mgr Rukamba ntagipfuye, kuko urumuli rwe rutazazima. Ni nka rya tara rya Pasika dukongezaho udukarishya twacu twa batisimu. Mucyo tumulike duhashye umwijima naho urupfu turureke nta masezerano dushobora kugirana na rwo.
Ngibyo hasi
*******************************
TUMENYE DIYOSEZI YA RUHENGERI MU GIHE IHIMBAZA YUBILE Y’IMYAKA 50 IMAZE ISHINZWE
Diyosezi ya Ruhengeri iri ku buso bungana na 1 665,06 Km², ikagira abaturage mri rusange bagera ku 1.110.000, muri bo abakristu gatolika bakaba 389.183 (35.1% by’abaturage bose). Igizwe n’amaparuwasi 12 akwirakwiye mu bice binini by’uturere twa Musanze, Burera, Gakenke na Nyabihu. Abapadiri bayo muri rusange ni 68, muri bo hakabamo 15 bo mu miryango inyuranye y’abihayimana; abafurere bo mu miryango inyuranye y’abihayimana bagera kuri 20 n’aho ababikira bo mu miryango inyuranye y’abihayimana bakagera kuri 91. (Iyi mibare ni iyatanzwe na Diyosezi mu mpera z’umwaka w’2014. Bivuze ko hari icyahindutseho hagati aha kuko hari abahawe ubupadiri muri iyi mpeshyi ishize, ababa se barinjiye mu miryango inyuranye y’abihayimana, cyangwa se n’ababa baritabye Imana).
Iyi Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe na Papa Yohani XXIII ku itariki ya 20 ukuboza 1960. Icyo gihe uwayihawe kuyiyobora ni Musenyeri Bernard MANYURANE waje kwitaba Imana atarahabwa inkoni n’intebe y’uubushumba ku mugaragaro. Hagati aho yabaye iyoborwa by’agateganyo na Musenyeri André PERRAUDIN kuva ku ya 24 mata kugeza ku ya 21 kanama 1961.
Nyuma y’aho yahawe umwepiskopi wayo, Musenyeri Joseph SIBOMANA, wayiyoboye kugeza mu w’1969, ubwo yahavaga akagirwa umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo. Icyo gihe, Diyosezi ya Ruhengeri yahawe umwepiskopi mushya, Musenyeri Phocas NIKWIGIZE, wayiyoboye kugeza mu w’1996. Kuva muri uwo mwaka nyine, yayobowe by’agateganyo na Musenyeri Antonio MARTINEZ, kugeza ku ya 21 ugushyingo 1997, ubwo Diyosezi yahabwaga umwepiskopi wayo, Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO, waje kuhava bwo yagirwaga umwepiskopi wa Kibungo ku ya 28 kanama 2007, ariko akomeza no kuyobora by’agateganyo iyi Diyosezi ya Ruhengeri kugeza bwo asezeye ku mirimo ye nk’umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo ku ya 29 mutarama 2010, bityo anasezera ku mirimo yo kuyobora na Diyosezi ya Ruhengeri by’agateganyo.
Icyo gihe, Diyosezi ya Ruhengeri yayobowe by’agateganyo na Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, umwepiskopi wa diyosezi ya Nyundo.Ubwo butumwa akaba yarabusohoje kugeza ku ya 31 mutarama 2012, ubwo Diyosezi ya Ruhengeri yahabwaga umwepiskopi wayo, Musenyeri Vincent Harolimana, wahawe inkoni n’intebe y’ubushumba ku ya 24 werurwe 2012.