Iyi nyandiko yawe wangejejeho, maze kuyisoma ubushishozi,nasanze ntayivugaho byinshi cyane.
Ku giti cyanjye nyitinzeho ,naba nshaka kwinjira mu matiku kandi sicyo naringamije igihe nagezaga ku basomyi ibijyanye n' ikiganiro cyakoranywe ubushishozi n' ubuhanga kuri Radiyo Itahuka ku bijyanye n'igitabo cyanditwe vuba aha na Hassan Ngeze..Nkigeza(ikiganiro) ku basomyi b' imbuga mpuzabasomyi"CRES",-imbuga mpora nyuzaho andi makuru n' ibiganiro bihita ku maradiyo no mu binyamakuru- ,sinaringamije gukorera propagande uwo mwanditsi Ngeze Hassan.Iyo nkora ibyo,icyo mba ngamije si ugutikura no kuningurana.Ku muntu wiyumvisha ukuri,siniriwe nanatanga ibisobanuro byinshi kuri iyo ngingo.
Gusa muri iyi nyandiko yawe,nsanze ari amatiku ushaka kunyinjizamo kandi simbikwemerera.Icyo ugamije urakizi kandi sindi umwana waroha mu muliro awubona.Abanyarwanda twese tuzi ubwenge,turaziranye.Ntabwo ndi akanyeshuli bakinisha bakigisha gusoma no kwandika.; ndakuze bihagije ku buryo ntagaraguzwa agati n' abashaka gukurura itiku.Hari izindi mbuga ibyo wenda byakorerwaho.
CRES numva atari cyo igamije.;ari nayo mpamvu nyinyuzaho ibyo nshaka kugeza ku bandi banyarwanda bakeneye kugira icyo bunguka ku bijyanye n' ibibera mu gihugu cyacu cg se ahandi..
Muri make ntacyo nisobanuraho ku bijyanye n' ikiganiro cyatanzwe kuri Radiyo Itahuka kandi si nanjye wagitanze:usibye ko ntihakana ibyakivuzwemo kuko nagikurikiye cyose kandi ngashima ibyasesenguwe icyo gihe n' abantu b'inararibonye ntapfa gukemanga uko mbonye.
Aha rero sinkeneye guhabwa ikizamini n' utaragitanze(ikiganiro) cg se ngo abe yaranansabye kucyumva kugira ngo nyuma nzahabwe ikizamini kuri cyo..Numva ari no gushira amanga cyane kubaza umuntu mukuru ibintu nk' ibyo.Aha hakenewe ubwubahane.
Niba koko ukeneye kwumva no gusuzuma ibitekerezo byanjye,uzanshake mu bindi bihe bindi bitajyanye n' iby' igitabo Ngeze Hassan yanditse.Gusa jyewe ku giti cyanjye , numva ntacyazambuza kuzakigura nk' ibindi byose byanditswe ku mateka y' igihugu cyacu nagiye ngura.Icya ngombwa ni uko kizagira icyo cyongera ku byo nzi bijyanye na Politiki ndetse n' amateka y' u Rwanda,igihugu mvukamo kandi nkunda nk' abandi banyarwanda bose.
Hassana Ngeze ntituziranye ;ariko naramwumvise kandi nzi ko ari umunyarwanda nk' abandi kandi si n' umubembe ngo tube twamuha akato.Afite uburengenzira bwo gushyira ahagaragara ibitekerezo bye ,ushatse akabyumva akabinenga ,cg se akabireka. Hari n' uwo byenda byafasha akabigenderaho akubaka ibindi birushijeho.Ni cyo ibitabo bibereyeho.Ni uburenganzira bwa buri wese kugura no gusoma ibitabo yumva byamugirira akamaro ntawe ubyinjiyemo...
Kuri ibi byose rero,ntacyo nkeneye kubazwa;nta n' umwanya mfite wo gukoreshwa ibizamini nk'akana ko mu mashuli abanza.
Ku bwanjye ,Munyabagisha,nkeka ko dukeneye kwubahana mu bitekerezo no mu migenzereze ,ndetse tukani hanganirana kuri buri wese no mu bihe byose.Ni ho tuzabana neza mu mahoro n' ubwumvikana busesuye tukabona uko twubaka u Rwanda ruboneye bose nta n' umwe uhejw.e..
Ugire amahoro.
Uramukeho ,ijoro ryiza.
Date: Mon, 11 Apr 2016 18:15:10 -0400
Subject: Re : [Collectif CRES], Ikiganiro ku gitabo cyanditswe na Ngeze Hassan.
From:
fmunya...@hotmail.comTo:
gidi...@hotmail.fr
Icare Dedale
Bitabaye ibyo gusisibiranya, watuvungulira gacye ku nyungu usanga mu ugusangiza inyandiko za Ngeze? Waba se warazibonyemo urumuli cg ikimenyetso cy'ugukizwa ubusembwa bwa Kangura?
Njye simvangura abanditsi, kimwe cyo ndacyanandika, aliko Ngeze Hassan ntiyancira ishati, kabone n'iyo yaba ashyira hanze amabanga y'imikoranire ye n'abamaneko ba regime ya +Juvenal H ndetse n'amashumi y'inkotanyi
rugeretse. Ibyo gihamya yabyo ntiyabarizwa kwa Kangura kimwe no mu bandi bagirwa ba Seruhezanguni.
Gira imhagarike.
------ Message d'origine------
De: Icare Dedale
Date: lun., 11 avr. 2016 4:49 PM
À: Icare Dedale;
Cc:
Objet:FW: [Collectif CRES], Ikiganiro ku gitabo cyanditswe na Ngeze Hassan.