Mu itohoza ikinyamakuru Umuvugizi cyakoze , inzego z’ubutasi za Kagame zifatanije n’inama nkuru y’itangazamkuru zakoresheje amayeri menshi cyane zibasira Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Ishema, Gakire Fidel . Izo nzego zakoresheje ingirwashyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga mu Rwanda ryatereye hejuru uwo muyobozi zimuhora inkuru zitandukanye yasohoye muri icyo kinyamakuru, cyane cyane izinenga Perezida Kagame.
Amayeri nk’aya izi nzego zakoresheje ni amwe zari zisanzwe zikoresha iyo zashakaga kwikiza ibinyamakuru na ba nyirabyo. Ababashije kuzica mu rihumye bakaba barerekeje iy’ubuhungiro naho abandi zikaba zarabishe abandi bakaba babarizwa mu gihome. Ibi bishimangira uburyo uyu muyobozi w’ikinyamakuru Ishema ari mu bibazo bikomeye cyane , bikanongera bikerekana ko kuvuga no kunenga perezida Kagame ari ukwirahuriraho umuriro.
Ikinyamakuru Umuvugizi cyashoboye kubona kopi y’ikinyamakuru Ishema yatumye uwo muyobozi mukuru w’Ishema abuzwa amahwemo, gisanga zimwe muri izo nkuru zatumye aterwa hejuru yaranditse ko azikesha ikinyamakuru Umuvugizi.
Gusa ikinyamakuru Umuvugizi cyatangajwe no kumva bagenzi be bo mu Rwanda bamutukaguye batwerera ikinyamakuru Umuvugizi na zimwe mu nkuru yanditse zitagize aho zihurira nacyo. Inkuru batsimbarayeho bemeza ko nayo yayikuye mu kinyamakuru Umuvugizi ni iy’ubushakashatsi ku miterere y’ubuzima bwa Perezida Kagame.
Nk’uko bimaze kwigaragaza ko abanyamakuru bose bo mu Rwanda bakanzwe, nta munyamakuru n’umwe mu bo basangiye umwuga wamuciriye akari urutega ku bijyanye n’izo nkuru bavuga ko zinenga umukuru w’igihugu cyabo. Uwo munyamakuru yisanze ari wenyine bagenzi be bamuciragura mu maso ko agomba kubeshyuza mu maguru mashya ibyo yanditse akandika inkuru igaragaza ubwiza bwa perezida Kagame.
Inzego za Kagame n’inama nkuru y’itangazamakuru byahisemo gukoresha iyo nzira yo kumuterera hejuru bikoresheje iyo ngirwashyirahamwe ry’abanyamakuru , iyo anama yanze kongera kwikururira ibibazo birenzeho mu rwego mpuzamahanga, nk’ibyo yahuye nabyo ubwo yahagarikaga ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi mu mwaka wa 2010.
Bamwe mu bantu bazi neza perezida Kagame batangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko uyu munyamakuru nawe ariwe wishyizeho amashyiga ashyushye kandi azi neza ko kunenga Kagame bishobora no kumucisha umutwe.
Kyomugisha, Kampala