Publiée le 12 sept. 2013
Mu mpera z'umwaka w'2010, leta y'u
Rwanda yakoresheje igikorwa cyo gutumira abanyarwanda baba hanze kuza
gusura u Rwanda, kugirango babashe gushishikariza n'abandi gutahuka.
Icyo gikorwa cyiswe "NGWINO UREBE" cyitabiriwe n'abanyarwanda basaga
ijana batuye mu bihugu bitandukanye; mu baturutse mu gihugu cy'u
Bubiligi n'ubwo nta wigeze afata icyemezo cyo gutahuka, aliko abenshi
muli bo bahisemo kuba abatoni kuli Leta y'u Rwanda ku buryo bugaragara,
ndetse nk'uko bisanzwe iyo umukuru w'u Rwanda aje nko mu bihugu by'i
Bulayi abanyarwanda benshi bajya kwigaragambya bamwamagana; mu gihe
abandi ndetse na babandi bagiye muri "NGWINO UREBE" bo usanga ahubwo
bakora indi myigaragambyo yo kumushyigikira.
Umwe mu banyarwanda
baturutse mu gihugu cy'u Bubiligi bwana Karuranga Saleh we aliko
yahisemo kutayoboka ubutegetsi bw'u Rwanda nka bagenzi be bajyane,
ahubwo ahitamo kurwanya ubwo butegetsi bwamwishyuliye itike y'indege
ndetse akanacumbikirwa ku buntu mu mahoteli meza y'i Rwanda mu gihe
cy'ukwezi . Nyuma y'aho havuzwe byinshi ngo impamvu we yahisemo
inzira yo kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ngo n'uko atahawe ku kamanyu
k'umutsima nk'abandi; bityo ahitamo kwivumbura. Niyo mpamvu twifuje
kumenya imvo n'imvano yabyo, adusobanulira impamvu yahisemo umurongo we
bwite.