www.ishakwe.org ishak...@gmail.com
ISHAKWE-RWANDA FREEDOM MOVEMENT
____________________________________________________________________
Turifuriza Abanyarwanda Umwaka mushya muhire wa 2025
Kuri uyu munsi wa nyuma w’umwaka wa 2024, ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement n’abarwanashyaka baryo barifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2025.
Turashimira Abanyarwanda bose ukwihangana bakomeje kugaragaza kandi babangamiwe n’ingoma y’igitugu, ikomeje kubarigisamo bamwe, kujyana abana babo mu ntambara, gufungira abantu ubusa no kubanyunyuza imitsi.
Turashima abarwanashyaka bacu ku bwitange bakomeje kugaragaza muri iyi nzira yo kubohora u Rwanda.
Umwaka wa 2024 watangiye ubutegetsi bw’igihugu cyacu bukiri mu ntambara bwashoje ku karere, ikaba ikomeje kwesa ingogo no gucura imiborogo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasiya Kongo. Umwaka urinze urangira iyo ntambara ikiyogoza akarere ndetse ikaba ishobora no kuzambuka umupaka ikaza mu Rwanda. Iyi ntambara imaze guhindanya isura y’umunyarwanda, itari isanzwe imeze neza, mu karere kose. Politiki mbi y’ububanyi n’amahanga imaze gushyira igihugu n’umuyobozi wacyo mu bwigunge mu karere no kw’isi. Politiki ya gashozantambara ya Jenerari Paul Kagame yatumye ibihugu by’abaturanyi birushaho kongera ingamba zo kwitabara.
Umutekano muke mu gihugu uragaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu aho abantu bicwa, bashimutwa, baburirwa irengero cyangwa bagafungirwa ubusa. Abanyapolitiki, abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bakomeje kwicwa no gufungwa. Amadini yabujijwe amahwemo ndetse n’insengero zirafungwa ubutitsa cyangwa zigasenywa. Abayobozi b’ayo madini nabo bakomeje kwicecekera cyangwa kuyoboka no gukoma yombi mu gihe abaturage bacurwa bufuni na buhoro.
Mu gihugu cyacu abacikacumu rya jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwicwa mu duce tumwe na tumwe, ababica ntibamenyekane. Ubutegetsi bwa Paul KAGAME bukomeje kubyitwaza kugira ngo igihugu cyongere gucura imiborogo no gutemba imivu y’amaraso nk’iyo muri za 1994.
Umwaka wa 2024 usize ubukungu bw’u Rwanda mu nzitane z’amage. Imyenda igihugu gifata mu mahanga ndetse no mu gihugu irazamuka ubutitsa. Agaciro k’ifaranga gakomeje gukonkoboka, imishahara y’abakozi ba Leta ikomeje kuba ingume, ibiciro by’ibiribwa ku masoko bikomeje kwiyongera, ubukene n’inzara biravugiriza. Hagati aho Perezida Paul Kagame n’umuryango we bakomeje gusahurira igihugu mu mahanga aho bamaze kugeza za miliyari z’amadolari.
Uyu mwaka wa 2024, usize kw’isi hirya no hino hari byinshi biriho bihindagurika ahanini kubera intambara ibera mu gihugu cya Ukraine ihanganishije Uburusiya n’ibihugu byibumbiye mu muryango wa NATO urimo Amerika n’ibihugu byo mu Burayi. Harabura gato ngo Intambara ya 3 y’isi ikome inkoyoyo. Indi ntambara ihangayikishije isi ni iya Israel muri Palestina, imaze kwambuka imipaka ikagera muri za Syria, Liban, Iran na Yemen. Muri Afurika naho intambara zirakomeje muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Sudan, Somalia, Mozambique, Libya.
Ubukungu bw’isi nabwo ntiburisuganya kubera iyo ntambara iri mu Burayi yaje ikurikira icyorezo cya Korona.
Ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement naryo, mu rwego rwa politiki n’ububanyi n’amahanga, ryakomeje kwereka isi n’akarere ikibazo cy’ingoma y’igitugu iri mu Rwanda n’ubushotoranyi bwa Perezida Paul Kagame. Turemeza ko hirya no hino bagenda barushaho kubona ko Abanyarwanda bafashwe nk’ingwate mu gihugu cyabo. Dukomeje kandi gukangurira Abanyarwanda guharanira kwigobotora ingoyi no gushyiraho ubutegetsi bubanogeye. Turasaba abaharanira kugarura ihumure mu Rwanda, gushyiraho ingamba zo gufatanya no gutahiriza umugozi umwe.
Mu mwaka wa 2025, turahamagarira Abanyarwanda gushyira hamwe tukabohora igihugu cyacu. Tuzakomeza kwegera inshuti z’u Rwanda mu karere no kw’isi kugira ngo duharanire amahoro arambye mu Rwanda no mu karere.
Turabifuriza ishya, ihirwe, uburumbuke n’ubuzima buzira umuze.
Ishakwe Rwanda Freedom Movement
Dr. Theogene RUDASINGWA
Umuyobozi mukuru.
Washington DC 31.12.2024
Who will lead us home, worthily against our foes?