
Guverinoma y’u Rwanda yakoze impinduka mu buyobozi bwa z’ Ambasade zayo ziri hirya no hino ku isi ishyiramo abakozi bashya 27.
Izo mpinduka zemerejwe mu Nama idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuwa Kabiri tariki ya 14 Mata.
Abo bakozi bahawe ishingano zo kuba Abajyanama n’Abanyamabanga muri izo Ambasade.
U Rwanda rusanganywe Ambasade zigera kuri 27, ariko muri Kamena 2014 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hagiye gufungurwa izindi eshanu muri gahunda yo kunoza imibanire y’u Rwanda n’abandi.
Mu bihugu byari biteganijwemo gufungurwamo izi Ambasade, harimo Angola, Zambia, Congo-Brazzaville, Abu Dhabi, na Israel. Ibi bihugu na byo biri mu byashyizwemo Abajyanama.
Mu buyobozi bw’Ambasade z’u Rwanda, harimo izitegerejwe koherezwamo aba Ambasadei bashya nyuma y’aho nko mu Bubiligi, Amb. Robert Masozera wari Ambasaderi w’u Rwanda ahamagajwe nk’uko yabigaragaje ubwo yasezeraga ku Banyarwanda batuye muri icyo gihugu, avuga ko arangije manda ye.
Uretse mu Bubiligi, muri Ethiopia naho nta Ambasaderi uriyo nyuma y’aho Mitali Protais wariyo ahagaritswe ku mirimo ye ashinjwa inyereza ry’umutungo mu ishyaka rya PL yahoze ayoboye.
Urutonde rw’Abajyanama boherejwe muri za Ambasade z’u Rwanda:
Madamu Yasmin D. Amri-Sued, Umujyanama wa kabiri i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu;
Bwana Moustapha SIBOMANA, Umujyanama wa kabiri i Abu Dhabi;
Bwana Denis RURANGA, Umunyamabanga wa mbere, i Abu Dhabi
Bwana Franco NKURIYINGOMA, Umunyamabanga wa mbere, Abuja, muri Nigeria;
Madamu Clementine UWAMUGUHA, Umujyanama wa kabiri, i Addis Abeba; Ethiopia
Bwana Jean Marie Vianney NKURAYIJA, Umujyanama wa kabiri, Addis Abeba;
Madamu Grace NYINAWUMUNTU, Umujyanama wa kabiri, i Addis Abeba;
Bwana Joel UWIZEYE, Umunyamabanga wa mbere, Ankara muri Turkey ;
Bwana BUREGEYA Augustin, Umunyamabanga wa mbere, i Beijing mu Bushinwa;
Bwana Benedicto NSHIMIYIMANA, Umujyanama wa mbere, i Berlin mu Budage;
Madamu UMULISA Claudette, Umunyamabanga wa mbere, i Berlin;
Bwana Casimir NTEZIRYIMANA, Umujyanama wa mbere, i Brazzaville muri Congo;
Bwana Wilson RWIGAMBA, Umujyanama wa kabiri, i Brazzaville;
Madamu Athena R. RUBAYI, Umujyanama wa kabiri, i Brazzaville;
Bwana Gustave NTWARAMUHETO, Umujyamabanga wa wa mbere, i Buruseli mu Bubiligi;
Bwana NTIBITURA John Bosco, Umunyamabanga wa mbere, i Buruseli;
BWANA MUNYESHYAKA Fidele, Umunyamabanga wa mbere, i Bujumbura mu Burundi;
Madamu Yvette RUGASAGUHUNGA, Umujyanama wa kabiri, i Dakar muri Senegal;
Bwana GACINYA Vincent, Umunyamabanga wa mbere, i Dakar;
Bwana MUGABUTSINZE Issa, Umunyamabanga wa mbere, i Dar es Salaam muri Tanzania;
Bwana James NGANGO, Umujyanama wa mbere, i Geneve mu Busuwisi;
Madamu NZABAHIMANA Eliane, Umunyamabanga wa mbere, i Geneve;
Bwana Fidelis MIRONKO, Umujyanama wa mbere, i London mu Bwongereza;
Bwana Isaie BAGABO, Umujyanama wa kabiri, i Luanda muri Angola;
Bwana MASENGESHO Sam, Umunyamabanga wa mbere, i Luanda;
Bwana Abel BUHUNGU, Umujyanama wa mbere, i Lusaka muri Zambia;
Bwana Michel MAKUZA, Umujyanama wa mbere, i Lusaka;
Bwana NSENGIYUMVA Vincent, Umunyamabanga wa mbere, i Lusaka;
Capt. MUCYO Noel, Umujyanama wa mbere, i Kampala muri Uganda;
Bwana HABINEZA Olivier, Umunyamabanga wa mbere, i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ;
Madamu Glory MBABAZI, Umujyanama wa kabiri, i Nairobi muri Kenya;
Bwana Kim KAMASA, Umunyamabanga wa mbere, i Nairobi;
Bwana MUNEZA Yves, Umunyamabanga wa mbere, i Paris mu Bufaransa;
Bwana MWEPESI Emile, Umujyanama wa kabiri, i New Delhi mu Buhinde;
Madamu BYAJE KARURETWA Jeanne d’Arc, Minister Counsellor, i New York muri USA;
Bwana Sana MABONEZA, Umujyanama wa mbere, i New York;
Bwana Emmanuel NIBISHAKA, Umujyanama wa mbere, i New York;
Madamu Chantal UWIZERA, Umujyanama wa kabiri, i New York;
Madamu Aline MUKASHYAKA, Umujyanama wa kabiri, i New York;
Madamu NZAMUYE Jeannette, Administrative Attaché, i New York;
Bwana Claude GANZA KANYANDUGA, Umujyanama wa mbere, i Seoul muri Koreya y’Amajyaruguru;
Bwana UWIZEYE Michel, Umunyamabanga wa mbere, i Seoul;
Bwana MURARA Richard, Umunyamabanga wa mbere, i Stockholm muri Sweden;
Bwana Robert KAYINAMURA, Umujyanama wa mbere, i La Haye mu Buholandi;
Bwana NDAHIRO Herbert, Umunyamabanga wa mbere, i La Haye;
Bwana NIYIRORA GASHEGU, Umunyamabanga wa mbere, i Tel Aviv muri Israel;
Bwana Eric RUBAYITA, Umujyanama wa mbere, i Tokyo mu Buyapani.
Bwana Lawrence MANZI, Umujyanama wa mbere, i Washington, DC muri USA;
Bwana KAYIJUKA Frank, Umujyanama wa mbere, i Washington, DC;
Bwana Francis BUKUZAGARA, Umujyanama wa kabiri, i Washington, DC.
@PGirinema