[Ndlr :
Habayeho umugabo witwaga Semuhanuka, akaba yari azi kubeshya cyane,
abyara umuhungu amwita Muhanuka, umunsi umwe bari mu gitaramo umuhungu
wa Semuhanuka yarasohotse yikoza hanze asubira mu nzu, akinjira yahise
akoma akaruru abwira abari mu nzu bose ko asohotse akajya hanze
akinanura agakoza umutwe ku ijuru ! Umubyeyi we Semuhanuka yahise
yumirwa ! Afata akaboko Muhanuka ajyana hanze aramubwira ati «mwana
wanjye urajye ubeshya ibindi ariko bene icyo kinyoma kiranyagisha ! »
Muri iki gihe mu Rwanda naho hateye Semuhanuka witwa Paul Kagame ariko
akaba yaribyayemo na ba Muhanuka benshi ! Ngaho namwe nimumbwire uko mu
bibona : Abagororwa bakatiwe gufungwa burundu barihanukiriye babwira
Gahongayire ushinzwe kubarinda, ngo bamutumye kuri Kagame ko niba
adakomeje kuba perezida mu mwaka w’2017 ngo bazemera bakagwa mu
munyururu !!! Kagame yabaye Semuhanuka cyane abeshya kuri manda ashaka
guhindura ngo yigundirize kubutegetsi ubuziraherezo none abanyarwanda
nabo bamubereye ba Muhanuka kugeza ubwo bamubwira ko ameze nka Yezu
Christu nawe akabyemera!! Ni mwisomere iyi nkuru murabona ingero nyinshi
zitwereka ba Muhanuka] :
Muri
iyi minsi mu Rwanda inkuru ivugwa cyane kurusha izindi haba mu
binyamakuru bya Leta cyangwa ibyingenga ni injyanye n’ingingo y’101
y’itegeko-nshinga nuko yakurwaho Kagame akazakomeza kuba Perezida nako umwami w’u Rwanda ubuziraherezo kugeza gupfa. Twabibutsa ko iyo ngingo 101 igira iti: "Perezida wa repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi, ashobora kongera gutorerwa incuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa perezida wa repubulika. "
Nk’uko
mubizi itegeko-nshinga ririho mu Rwanda ni iryashyizweho na FPR mu
mwaka w’2003 nyuma yo gusesa amasezerano y’Arusha yo mu mwaka w’1993 no
gufata ubutegetsi ku ngufu mu mivu y’amaraso. FPR ishyiraho iriya ngingo
ikaba yari itari yizera neza ubutegetsi akaba ari nayo mpamvu yadadiye iriya ngingo. Ubu none FPR ikaba imaze kubona ko yihagitse igihato ikeka ko ari umutego kuri mukeba none uwo mutego ukaba ariyo ugiye gushibukana (FPR) ndetse ubutegetsi bwayo bukazagenda nka nyomberi.
Ibi kandi sinjye ubibona njyenyine gutya kuko byanze bikunze haba mbere
y’umwaka w’2017 haba nyuma yaho, ku ruhembe rw'umuheto abanyarwanda bazavudukana buriya butegetsi bwa Kagame na FPR bwigize akari aha kajya he.
Mu gushaka guhaturura igihato, muzi ko FPR ifite abacurabinyoma bazobereye mu mwuga wo gutekinika. Ubu ikarita igezweho akaba ari ukuyobya uburari, FPR ibeshya amahanga ko abaturage miliyoni izi nizi bayibonamo ko ndetse bakoze za petitions basaba kagame kuguma ku butegetsi.
Nyamara ntawe utayobewe ko FPR ijya mu baturage ikabatera ubwoba
bagasinya ku ngufu ariko ku mutima wabo bayanga urunuka. Muri iyi
nyandiko yacu mureke dusubize amaso inyuma twibukiranye uko byatangiye
n’udushya tumaze kugaragara muri iri tekinika rya FPR.
Byatangiye gute?
1.Sheikh Mussa Fazzil Harelimana n’ishyaka rye PDI bo batangiye 2010
Mu
mwaka wa 2010 nyuma gato y’amatora (nako ingirwamatora) yo muri manda
ya Kagame ya kabiri Minisitiri w’ umutekano mu gihugu Bwana Sheikh Mussa
Fazzil Harelimana wahawe akabyiniriro k’umuteruzi w’ibibindi kwa Kagame
yarihanukiriye avuga ko Itegeko-nshinga rikwiye kuvugururwa kugirango
ryo kuzazitira Kagame mu 2017. Ibi Musa Fazil akaba yarabitangaje ngo
ashingiye kubyo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ngo amaze kugeza ku
banyarwanda, nta wundi ugaragara mu banyarwanda wayobora igihugu.
Bamwe
bumvise aya magambo ya Fazzil mu 2010 hasigaye imyaka 7 yose benshi
bamwise umusazi ndetse abandi bati akabaswayire ntikabura Fazzil
arashyuhagujwe. Ku batazi uko ibinyoma no gutekinika bya FPR bikorwa
ntibabonye ko ari iturufu ya FPR yo gutata no kuyobya uburari kugirango igihe nikigera bizabe byaramaze kwinjira mu mitwe y’abantu ko kagame agomba kwimikwa ubuziraherezo.
Uyu Musa Fazzil hamwe n’ishyaka rye PDI
kandi bakomeje gusubira muri iyi ndirimbo iturutse ibukuru kandi
bakayisubiramo kenshi gashoboka kugeza ndetse ubwo mu 2013 icyo kibazo
cyongeye kugaruka.
2.Ubucabiranya no gufifika amategeko kwa Maitre Evode Uwizeyimana
Mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa 28/03/2014 Maitre Evode Uwizeyimana (uzwi ku kazina k’inkotsa
yahawe na Kagame) yagizwe umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe
kuvugurura amategeko. Ako kazi ya hawe nta kindi kamaze uretse kuba
umumotsi wo guhindura iyo ngingo ya 101 twavuze haruguru.
3.Umunsi w’abari n’abategarugori 2015: imbarutso y’inkubiri yo kwandika amabaruwa mu Nteko !
Tariki 08 Werurwe 2015 kuri stade ya Cyasemakamba
mu karere ka Ngoma ahahoze perefegitura ya Kibungo, mu gihe hizihizwaga
umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu niho Intore za FPR
zatangiriye gusohora mu kanwa kazo ko nazo zunze mu ijwi rya Musa Fazzil.
Uwavuze mu izina ry’abagore muri uyu muhango w’abagore yavuze ko bifuza
ko Itegeko Nshinga rihindurwa Perezida Kagame akongera gutorerwa indi
manda.
Guhera
kuri uwo munsi w’abari n’abagore inkubiri ishyushye yo kwandikira
inteko-ishinga amategeko yaratangiye ariko ifata umurego ukabije umunsi
umwe nyuma y’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21. Kw’ikubitiro habanje abacuruzi i Butaro (Rugengeri) bagera kuri 210 bandikiye inteko basaba ko itegeko nshinga rihinduka, Kagame agakomeza kuba Perezida. Hakurikiyeho itekinika mu bahinzi basanzwe n’abahinzi b’icyayi, abanyabukorikori, abakozi ba Leta nabo mu bigo byigenga, abanyeshuri.
Buri
munsi Inteko Nshinga-mategeko ikaba yakira abaturage baturutse mu
turere dutandukanye tw’igihugu bazanye ibiseke, amakarito ngo byuzuye
inyandiko z’abaturage zisaba ihindurwa ry’iyo ngingo ya 101 twavuze
haruguru.
Udushya dukomeye twagaragaye muri iri tekinika rya FPR mu guhindura ingingo ya 101 :
1.Gufata
umuntu watukaga FPR ko ari agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro ukaba
ariwe ushinga kuvugurura amategeko birenze ikinyoma cyo gutekinika !
Mu
bintu byatunguranye kandi bitumvikana ni ukuntu Maitre Evode
Uwizeyimana wari uzwiho kunenga ubutegetsi bwa FPR akoresheje amaradiyo
nka BBC n’ijwi ry’Amerika yavuye mu gihugu cya Kanada, agatahuka mu
Rwanda ikubagahu ndetse agezeyo ubutegetsi bwa FPR bugahita bumugororera
agashyirwa mu Kanama gashinzwe kuvugurura amategeko. Ku bazi uko FPR
ikora itekinika bo ntibibitangaza: bazi ko iyo FPR igukeneye igufata
ikagukoresha yarangiza ikakujugunya muri Rweru, filimi ikizinga.
Uyu
Maitre Evode Uwizeyimana akaba yarigeze kuvuga ko ubutegetsi bwa FPR/
Kagame bwitwara nk’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro! Uwo
Evode kandi niwe uyu munsi uri gukoreshwa muri ibi binyoma bya FPR byo
gutekinika ngo arasobanura amategeko. Uretse ibyo kujishisha ngo
arasobanura uyu Evode ararengwa akarahira ntatinye no
kuvuga ko Kagame ari intwari kandi ko Kagame aramutse atabaye umukuru
w’igihugu, ibintu byose mu Rwanda byasenyuka.
2.Bamwe mu baturage ngo bakwiyahura ngo kagame atiyamamaje.
Tariki ya 17/03/2015, umuturagekazi wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze witwa Uwiragiye Emérence, yatangarije Ministre Kaboneka amutuma ko ngo no kwiyahura aziyahura niba Kagame adakomeje ngo abategeke.
3.Kagame ngo azigumire ku butegetsi kugeza Yesu/Yezu agarutse
Umwe mu baturagekazi wo mu karere ntibuka neza we yunzemo agira ati Kagame azigumireho kugeza Yezu agarutse.
4.Kugereranya Kagame n’impanga ya Yesu : bizakururira umuvumo mubi ku Rwanda
Umukecuru witwa Nyirabahutu Daphrose wo mu kagari ka Raranzige umurenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru aherutse gupakirwamo itekinika arihanukira agereranya Kagame n’impanga ya Yesu, uwo mukecuru yagize ati: ’’...yaduhinduye icyaremwe gishya…’’
Amashitani aragwira ariko ayateye u Rwanda yo ntasanzwe ! Birababaje
cyane kubona itekinika rya FPR rigeze aho bagereranya ishitani nzima Shefu Lusufero ariwe Kagame
wamaze abantu ku misozi y’u Rwanda yica abahutu, abatutsi n’Abatwa
bakamugereranya no kuba impanga na Yesu. Haragahazwe pe! Ntibyoroshye
kandi u Rwanda rugeze kure.
5. Kagame asa nk’intumwa yoherejwe n’Imana:
Dr. Ntabomvura Venant
uvugwa ko ari we wari uhagarariye abaturage bo mu Karere ka Gisagara
nawe yakorewe ibya mfura mbi, aho itekinika rya FPR ritamwibagiwe ; uyu
musaza Ntabomvura Venant yagereranyije ko Kagame asa nk’intumwa yoherejwe n’Imana. Akumiro karagwira pe!
Uyu
umusaza Dr Venant Ntabonvura ku bamuzi niwe munyeshuri wa mbere winjiye
muri kaminuza y’u Rwanda(UNR), bityo agafatwa nk’urumuri rwa mbere
(Illuminatio et Salus Populi/urumuri n’agakiza bya rubanda) nk’uko
intego ya Kaminuza y’u Rwanda ribivuga. Kumukoresha mu itekinika
bamuvugisha amangambure, FPR ibifitemo inyungu cyane mu kumukoresha mu
itekinika.
Kuyobya uburari kwa FPR Kagame agatangaza ko adashaka manda ya 3.
Muri iri tekinika ryayo FPR ntiyibagiwe no kuyobya amarari, aho Perezida Kagame we yivugira ko adashaka manda ya gatatu cyangwa akavuga ngo « abayishaka bazabanze babimwumvishe neza » kugirango bizabe aka wa mugani wa bakame beretse agasozi bashaka ko itegeka maze ikiraza i Nyanza yerekana ko idashaka ubutware kugirango babanze bayinginge. Kagame nawe rero amayeri ye ameze nk’aya Bakame yaratahuwe. Kagame
arashaka kugirango abantu barushanwe mu mihigo bazana impampuro
bamusaba kwiyamamariza manda ya gatatu, hanyuma abanze yiraze i Nyanza,
abanyarwanda batangire gukubita ibipfukamiro hasi bamuramya !
Urugero
twabaha muri ibi byo kuyobya amarari kwa FPR: Nko ku itariki ya 27
Gashyantare 2013 mu kiganiro Kagame yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko
nta manda yindi akeneye. Kagame alias Semuhanuka yarihanukiriye imbere y’abanyamakuru ati "nta nyota y’indi manda mfite, ati "Mundebe, sindi umuntu ukeneye manda ya gatatu. Sinyishaka!" Urundi rugero rutari kure ni mu ijambo Kagame yigeze kwivugira we ubwe mu biterane by’amasengesho aho yagize ati:
“…Jyewe
ku gipimo cyanjye nipimiraho, impamvu imwe abantu bakoresha bavuga ko
batazava ku butegetsi, jye niyo nkoresha mvuga ko nzabuvaho. Impamvu ni
ebyiri: Ni uko mu buyobozi, mu bintu bimwe bikwiye kuba biherwaho harimo
kuvuga ngo “ariko umaze imyaka 10, umaze imyaka 20… mu byo wakoze
wafashije abantu kuba bazamuka bagakomeza mu nzira wabayoboragamo. Niba
ntabo, ni ukuvuga ngo wayoboye nabi. Niyo mpamvu jyewe ntakomeza kuko
naba narayoboye nabi, ngeze igihe nkwiriye kuba ngenda akaba nta muntu
wansimbura. Ntabwo nabikoresha ngo ntabwo nabonye umuntu uzansimbura,
ngo niyo mpamvu nkwiye gukomeza. Oya! Ni ukuvuga ko ukomeza nabi kuko
wananiwe kugira uwagusimbura…’’
Abenegihugu barabeshyerwa ntaho inyandiko zoherejwe mu nteko zihuriye nugushaka kwabo !
Nubwo
byagiye bivugwa mu binyamakuru na radiyo ndetse bikerekanwa no kuri
televiziiyo y’igihugu berekana abantu bacicikana ku nteko bikoreye
ibiseke abandi bazanye n’amakarito ngo yuzuye impapuro zasinywe
n’abaturage bo mu ngeri nyinshi ; ni ukubeshya kuko mu banyarwanda hafi
ya 90% batinya ubugome n’ubwicanyi bwa Kagame kandi mu mitima yabo
bakaba banga Kagame urunuka. Kuvuga ko Abaturage baturuka mu
turere dutandukanye tw’igihugu bazanye inyandiko zisaba ivugururwa
ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, byabeshywa abatazi uko abanyarwanda
badakunda kwerekana ikibari ku mutima.
Nk’uko benshi mwabibonye kandi abahagarariye abo baturage iyo bageze ku Nteko ishingamategeko bakirwaga neza cyane na Mukabalisa Donatille, Perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite. Nyamara ishyaka rimwe rya Green Party ryo ryanditse risaba ko itegeko nshinga ritahinduka, ntabwo ryigeze ryakirwa mu nteko!
Urundi rugero dufite rwerekana ko abaturage bahatirwa kwandika ku ngufu
mushobora kurubwirwa n’abandikira amaradiyo akorera mu gihugu barenga
65%, abo bandikira ayo maradiyo baba bayasaba
kubatambukiriza ibitekerezo by’uko badashaka gukomeza kuyoborwa na
Kagame kuko bakeka ko bohereje amabaruwa ku nteko barara bashyizwe mu
magereza cyangwa bakicwa.
Muri iyi youtube mwiyumvire uko bamwe mu baturage bamwe bahabwa n’amafaranga y’inyoroshyo
Itekinika rya FPR rigiye gukurikiraho ni irihe?
kugira
ngo manda za perezida zongerwe bisaba KAMARAMPAKA. Iyi KAMARAMPAKA nta
muntu ku giti cye cyangwa ishyaka rya politiki bemerewe kubisaba ahubwo
hashingiwe ku ngingo ya 193, igena ko kugira ngo manda z’ umukuru w’
igihugu zongerwe bisaba Kamarampaka, birumvikana kandi biragaragarira
buri wese ko ikigiye gukurikiraho ari ugutekinika mu nteko-nshinga
mategeko umushinga w’ihindurwa ry’ itegeko-nshinga ugacamo hanyuma
hagakurikiraho igikorwa cyo kujya kujijisha abaturage babajyana mu
ngirwakamarampaka zidafite umumaro.
Urwishigishiye aranarusoma:
Abanyarwanda bamenye ko Kagame namara kubona itegeko-nshinga rihindutse noneho asigaje kujya ababwira ati « nimwasame akabanyara mu kanwa ». Hariho koko abanyarwanda bacye bashaka ko itegeko-nshinga rihinduka kugirango Kagame abe umwami ubuziraherezo. Abanyarwanda rero bitegure ikizakurikiraho: gukatwa
amajosi buri munsi. kujugunywa mu nzuzi, kujugunywa mu magereza nibindi
byinshi. uwasinyiye Kagame wese ubwo yiyemeje gusinyira urupfu
ntihazagire ubyicuza nyuma ngo twarashutswe kuko azaba arimwe
mwamwigemuriye mumuha uruhushya rwo kubica urw’agashinyaguro.
Ni gute abanyarwanda bari bakwiye kwifata muri uru rugamba?
Icyo abanyarwanda bari bakwiye kumenya cya mbere ni uko ingingo ya 101 atariyo izabohora u Rwanda.
Guhindura ingingo ya 101 no kongera umubare wa manda za Kagame byo
biri muri gahunda yo gushimangira politiki yo kujijisha, itekinika
n’ikinyoma byimakajwe na FPR- Inkontanyi. Abanyarwanda ntibakwiye
kwibagizwa ko ubutegetsi bwa FPR na Kagame ari bubi cyane kuko Kagame
n’agatsiko ke ka FPR kayoboye u Rwanda bakoze ibyaha byinshi
ndengarugero ; muri ibyo byaha twabibutsa ibi bikurikira:
-Gutegura
no gukora jenoside yakorewe abahutu, itsembatsemba ryahereye mu Mutara,
Byumba na Rugengeri, itsembabahutu rikomereza mu Rwanda hose aho
FPR-Inkotanyi yanyuze za Gitarama, Butare, Kibungo, Kigali,
Kibeho-Gikongoro, Gisenyi Ruhengeri mu ntambara yiswe iy’abacengezi
n’ahandi
-Kugira
ibitambo abatutsi bagamije gufata ubutegtsi bwose ku ngufu, kwicisha
no kwica nkana bamwe mu batutsi mbere ya 94, muri 94 na nyuma yahoo: FPR
ariyo yakomye imbarutso ya jenoside n’ibyaha byibasiye abatutsi nyuma
y’uko FPR ihanuye indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal
Habyarimana.
-Gukomereza
Jenoside y’abahutu ku butaka bwa Kongo aho FPR n’abambari bayo
batsembatsembye impunzi z’Abahutu mu mashyamba y’inzitane no kwica
abanyekongo.
-Hari n’ibindi byaha byinshi byo mu ntambara n’ibyibasiye ikiremwa muntu tutarondoye.
Bityo
kandi Abanyarwanda ntibakwiye kwibagirwa ko FPR ntacyo yamariye rubanda
rugufi rwo mu cyaro muri iyi myaka 21 yose imaze yica igakiza: Ntawe
utazi Rubanda rugufi rwicirwa n'inzara n'amavunja mu byaro byinshi byo
mu Rwanda
Abari
n'abategarugori b’u Rwanda ntibakwiye kurindagizwa babeshwa ko Leta ya
Kagame yabateje imbere nyamara mu gihe benshi muri mwe mwirirwa mutonze
imirongo ku magereza no mihanda mugemuriye abagabo banyu bafunzwe
bazira akamama.
Mwibuke ko hari kandi abategarugori benshi bagenzi banyu nabo FPR yafungiye mu magereza,
mu gihe kandi abandi bategarugori benshi bagizwe abapfakazi na FPR
yabiciye abagabo, abandi bagirwa inshike kuko FPR yatsembatsembye abana
babo. Ibyo byose ntimuzabiceho ngo murongeza za manda Kagame wamariye
kw'icumu urubyaro n’urushako.
Banyarwanda rero aho muvamukagera nimuhaguruke mumenye ko ukubohora (libération) igihugu cyacu aribyo byihutirwa.
biracyaza....
Source :Ijwi rya Demokarasi