Mu Kinyarwanda iyo bavuze ngo so ntakwanga akwita nabi cyangwa ngo izina niryo muntu bigaragaza ko abakurambere bemeraga ko amazina afite akamaro mu mibereho yabo ya burijo.
Yemwe n’iyo ugerenjuye usanga amazina gakondo abanyarwanda bitaga abana babo yarashoboraga kugaragaza ishusho y’imibereho yabo cyangwa se ibyo bifuriza abo bise ayo mazina.Bene ayo mazina niyo bita amagenurano.
Gusa kuri iki gihe bisa n’aho bitagifite agaciro kuko usanga hamwe na hamwe bamwe mu babyeyi bita abana amazina bagendeye ku buryo avugitse neza cyangwa umuntu bazi w’igihangange waryiswe n’ibindi.
Kuba ibyo kugenura bitagikoreshwa cyane bituma hamwe na hamwe amwe mu mazina yo hambere abubu batamenya icyo asobanura byanarimba ugasanga hari bamwe bayiswe bayakomoye ku bababyaye ariko batazi indengero y’ayo mazina.
Nyamara mu mazina ya Kinyarwanda hakunze kugaragaramo amazina y’amagenurano ahishe amabanga menshi n’insobanuro zisa n’aho zihishe ndetse zishobora no kuba zatanga ishusho y’uburyo uryiswe yavutse, ahantu avukiye, igihe yavutsemo n’ibindi.
Ingero ntizibuze kuko amazina nka Jyamubandi usanga rimwe na rimwe umubyeyi w’umugabo yarashakaga kwereka uwo bashakanye ko uwo mwana atari uwe; naho ba Ndimubanzi, Ntahobatuye, Banyangiriki, Ntahondi n’andi nkayo usanga akenshi ari ababaga baravutse urwango runuma mu miryango cyangwa mu baturanyi, mu gihe ba Nsanzurwimo wasangaga baravutse mu gihe zahinduye imirishyo (ubutegetsi bwahindutse)
Mu nyandiko ze, Sibo Martin wacukumbuye ibigendanye n’amazina bwite afite icyo asobanura yagerageje kureba amwe mu mazina bwite n’iyaba inkomoko yayo bituma ayagabamo amatsinda agera kuri atanu.
Amazina aganisha ku rugamba, amazina aganisha ku nka, amazina aganisha ku rubyaro , amazina aganisha ku rupfu n’amazina aganisha ku mituranire n’imibanire y’abantu mu miryango
Muri iyi nyandiko turagaruka ku mazina aganisha ku rugamba, avuga ku butwari ndetse n’avuga ku nka.
Intwaro gakondo n’ubutwari byatangaga amazina
Mu Rwanda rwo hambere umwana w’umuhungu yafatwaga nk’amaboko y’igihugu bityo akagira inshingano zo kurengera igihugu atabarira umuryango akomokamo ndetse n’igihugu muri rusange.Ntibitangaje rero kubona bamwe mu babyeyi iyo bibarukaga batararazagamo kwita abana babo amazina aganisha ku rugamba n’ibijyana narwo byose.
Bene aya mazina iyo ugerenjuye usanga amwe muri yo aba afatiye kuri zimwe mu ntwaro gakondo zo mu Rwanda rwo hambere nk’umuheto, icumu,ingabo n’izindi.
Urugero nk’uwitwa Karera, Rwasamirera, Mukamirera n’andi yose akomoka ku Murera ubu bukaba bumwe mu bwoko bw’ingabo.
Uretse n’umurera hari n’ubundi bwoko bw’ingabo bita Isuri, urubega, impenzi, Inkuku…yose akomokaho amazina atandukanye nka Munyampenzi,Mukarubega n’andi.
Ingabo igira kimwe mu bice biyigize bita icondo aha naho hava amazina nka Condo n’andi.
Uretse ku ngabo, ku muheto ndetse no ku myambi usanga naho harakomotse amazina atandukanye. Benshi bakunze kumva cyangwa kwitwa amazina nka Nyirinkwaya, Gakwaya, Rwamukwaya yose akomoka ku bwoko bw’umuheto bita Inkwaya.
Kuri ibi kandi uzasanga hari abitwa ba Rwasimikore, Semikore… bituruka ku mukore(umuheto)ndetse n’andi mazina nka Munyangango bivuga umuhanga w’umuheto.
Imyambi nayo igira amazina atandukanye ayikomokaho nka Mukamabano, Munyentanage, Ngorore yose akomoka ku mazina y’imyambi(Amabano,ingorore,Intanage)
Mu ntwaro gakondo icumu naryo ntiryasigaye inyuma mu kuba isoko y’ amazima ku bagenuzi gakondo. Uzacaha usange umuntu yitwa Seminega bituruka ku munega bivuga icumu, Mitali bikomoka k’umutari (icumu), Makuza bituruka ku makuza (amacumu), Rukaragandekwe biva ku Ndekwe (icumu), Munyambuga bikomoka ku mbuga (kimwe mu bicebigize icumu) mu gihe intagara zabikwagamo amacumu zibyara abitwa ba Mukantagara na Ntagara.
Turetse amazina afitanye isano n’intwaro abakurambere bakundaga kwita abana babo amazina agaragaza ubutwari ku rugamba cyangwa ubuhanga mu mirwano.
Iyo urebye usanga ibi barabikoraga kugirango abo bana bazakurane ubutwari bityo babe ibikurankota mu ntambara.
Dufashe izina Kagimbangabo biva ku kugimba bisobanura guhamya nta guhusha, Ndekezi, Karekezi n’andi nkayo bikaba biva ku ijambo kurekera bisobanura kurasa umwambi nyuma yo gufora, mu gihe amazina nka Mpambara bituruka ku mpambara bisobanura imbaraga nyinshi n’ishayaka mu mirwano.
Rutinduka biva ku gutinduka bivuze kwitegura gusimbuka naho Rugemintwaza bikava ku ijambo ry’inyunge kugema(guhamya) n’intwaza(imyambi).Uyu akaba yaritwaga iri zina ategerejweho kuzaba kabuhariwe mu kumasha akarasa adahusha bityo akaba intwari.
Rutabana byo bivuga uvundagurana ku rugamba, Rukaburacumu bikavuga uterana icumu ingufu mu gihe Rukemampunzi bivuga useka impunzi cyangwa abafashweho iminyago, kuko kera guhunga ku rugamba byabaga ari igisebo.
Rutabagisha bisobanura Rudahusha, Ntamati na Nyirantamati biva ku ijambo intamati bisobanura inzovu ihozagaye igeze mu gihe cyo kurwana naho Nkusi bikavuga inzobere bityo Nkusiyimironko bikavuga umuhanga w’umuheto.
Kabandana biva ku kubandana bivuga gushakisha ingufu inzira ku rugamba, gusa kubanda byo bifite igisobanuro gitandukanye n’ibyo mu Kinyarwanda cyo hambere kuko byavugaga gutakamba bityo izina imandwa naryo rikomoka hariya rikavuga umuntu usengera abandi hakaba hava amazina nka Kayibanda.
Uretse amazina agaragaza ubuhanga hari n’andi agaragaza ubutwari ndetse hakaba hari n’amazina agaragaza ubugwari cyangwa ubwoba n’ibindi.
Amazina nka Baganizi bisobanura Secyoba kuko ubundi Nganizi bivuga umunyabwoba naho ikinyuranyo cyaryo kikaba Ndengabaganizi (utagira ubwoba.)
Hari abitwaga ba Murutasibe biva ku isibe risobanura ubute bwo gutabara, uyu rero akaba ngo ataragiraga isibe naho Myasiro bikava ku kwiyasira bisobanura kwivuga imyato ibigwi n’ibirindiro mu gihe Rutijana bivuga Rudatinya kuko kwijana bivuga gutinya.
Si ku rugamba gusa hagaragaraga ubutwari ahubwo no mu bitaramo naho hagombaga kugaragara ubutwari cyane cyane mu gihe wabaga utewe umugaryo(kukurakaza babishaka ngo barebe ko utari igifura).
Aha naho rero tuhasanga amazina atandukanye nka Rwanamiza riva ku kwanamiza bivuga kuvuga ikintu cyangwa gukora ikintu mu ruhame ushize amanga.Gusa ku rundi ruhande tuhasanga amazina nka Rwaka bivuga burakari bigakomoka ku magambo nko kwaka n’uburake bivuga uburakari.
Inka
Mu Rwanda rwo hambere inka yafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubukungu kuko abadatunze bitwaga abatindi cyangwa aboro ndetse n’uwajyaga gufata igihe kwa shebuja yabaga arajwe ishinga no kugabana(inka) no gucyura umunyafu.
Abakobwa nabo bakuraga bitwararitse mu mico ngo bataba ibihararumbo kugirango nibaba banuje ikimero bazakobwe nyinshi.
Ibi rero byatumaga ababyeyi bita abo babyaye amazina abifuriza kuzatunga cyangwa kuzakobwa inka nyinshi.
Kalisa, Kabarisa,Umurisa n’andi bivuga umushumba cyangwa uragira inka mu gihe Munyarubuga bivuga Mushotsi cyangwa uwuhira inka.Uretse n’abo kandi Kampogo cyangwa Kabihogo bivuga uberewe no gukobwa inka z’ibihogo z’I Rwanda zitandukanye n’amagaju zabaga zaranyazwe mu mahanga. Kuri aya hakiyongeraho ba Mutumwinka, Mukobwajana, Mukamisha n’andi uruhuri yoseasurira abayitwa kuzakobwa nyinshi cyangwa kuzatunga.
Gusa muri iki gihe ibyo kwita amazina nk’ayo tuvuze haruguru ntibigiharawe kuko inka itagifite agaciro karuta akamafaranga cyangwa ubundi butunzi. N’ikimenyimenyi si henshi uzasanga bagikwa inka kuko usanga hasigaye hatangwa amafaranga mu cyimbo cyazo.
Biracyaza…
Gilles Ntahobatuye