RE: Umuhanzi w' umuhanuzi Byumvuhore J.B.

234 views
Skip to first unread message

Elenga Enkoy

unread,
Jan 5, 2014, 5:13:42 PM1/5/14
to Elenga Enkoy

 

From: elen...@hotmail.com
To: elen...@hotmail.com
Subject: Abumva bumvirize neza uyu muhanuzi Byumvuhore
Date: Sat, 4 Jan 2014 11:27:43 +0100

Koko ngo so ntakwanga akwita nabi.Undi ati:"Erega Kirenge ni wowe ubwirwa"
From: Gemt af Windows Internet Explorer 8
Subject: Kabe mu kabindi - Indirimbo za byumvuhore
Date: Sat, 4 Jan 2014 10:06:34 +0100


JEAN Baptiste Byumvuhore

 
Fungura "Gacamigani Vol .X;hanyuma ukand e kuri" Kabe gakeya kabe mu kabindi."
 
Ubwirwa ariyizi kandi ntiyigire igihangange ko nta cyamushobora.Byumvuhore namuduhere amasomo.

Kabe mu kabindi

  Kabe mu kabindi
 
 
Kera  habayeho umwami w�u Rwanda akitwa Rwabugiri rwa Rwogera rwa Gahindiro, izina ry�ubwami ni Kigeli, umugabekazi bimanye yari mukakigeli Murorunkwere muka Nkoronko aliko ngo ntabwo basazanye kubera umazimwe y�abari abatoni I Bwami.
 
Rwabugili ngo yari intwali cyane y�guye igihugu akigeza iyo giterwaga inkingi
Mu ngabo ze zitwaga inganguragugo habagamo abagabo b�intwali koko
Ngo bajyaga bashaka umwanya bagatereka inzoga ubundi bakajya mu mihigo
 
Umunsi umwe uwitwa Rwanyonga rwa Mugabwambere aza guhiga n�umwami
Ngo yari umugabo uhamye koko kandi ngo yarushaga ubutwali Rwabugiri
Na Rwabugiri yari abizi aliko akamukundara ko yamwubahaga kandi akamurasanira akamukiza abamuteraga.
Umunsi umwe rero bagiye mu mihigo, bityo Rwabugiri azimanira umushyitsi we
 
Ni inanga ya Rwishyura Appolinaire aho atangira agiraga ati :
� Kunda uvuge wa nanga we uli inanga ndi umuntu kandi uri umungo ndi umuntu, nakuramvuye ku gishushu kwa Karago na Mwendo ibishwi bishaka kuzakunnya hejuru �
Ati : � ukunde uvuge nanjye nibwirire abahungu ibigwi n�imyato ya Rwanyonga yewe �
Rwanyonga ati � uri umugabe ndi umugabo kandi uri umwami ndi umwana aliko twanganye twarwanye kandi n�ubundi amaherezo tuzarwana, �
Ati � aho wamvugishirije ko numva inyota igiye kuzamfata wampa inzoga nkinywera Rwabugiri, Ati � Rwanyonga ko uri umwana inzoga naguha naguha ingana iki ? �
 
 
R/ Rwabugili,Kabe gakeya, kabe gakeya kabe mu kabindi ndakwinginze
Rwabugili, Kabe gakeya, kabe gakeya kabe mu kabindi na none ndaje x2
 
Ngize nti zana inzoga ninywere
kandi uramenye uzane inkwiye
Uli mwene Rwogera nkaba mwene Mugabwambere
Gerageza unzanire ninywere Rwabugili
Niba ali ntazo kwa Data zirahateretse
Amaze ukunde ugaruke nkwinginge nti:
R/
 
Ubonye igihe naguhereye ntwali
Nkwinginga, nkwibasira, nkwisabira
Ngo ukunde unsindire inyota
Ngo nkunde na njye, ngukundire nkomeze imihigo dutaramire izindi ntwali
Dohora ngiyi rubanda irareba mwami
R/
 
Urashyira mu mumuna , Nkakurahira kwa Muvunyi
Urashyira mu kabindi , kati bomboli bomboli
Wateruza kanywabahizi, iti bomboli bomboli
Washyiramo umunanira, nkawuhangamura nkayisoma yose
Ko unyicishije inyota se kandi mwana wa Rwogera
R/
 
Dore ntahanye icyaka kirenze inyota nahingukanye Rwabugili
Kandi ngo ugira amagambo ukagira n�ayakurenze
Urandinde kuzumva ko watoboye ukabwira rubanda ngo :
� Ngo wanyiciye inyota kandi ngiyi ndayitahanye
Watsinze Rwanyonga kandi nguhiga ubutwali
Ntabwo  nkunda urugambo, na we urarundinde�
Ndamutse mbyumvise, aho tuzahurira
Ntihazamera icyatsi Mwami nyiri u Rwanda, ndabikumenyesheje
R/
 
 
Ati � fata umuheto nanjye mfate uwundi tujye kugeranwa ku karubanda �
Ni uko Rwabugiri atwara imyambi eshatu Rwanyonga ajyana umwe rukumbi
Barageranywa Rwabugiri arabanza ashyiramo imbaraga zose uruhembe rwo hejuru n�urwo hasi byenda guhura ararekuza, Rwanyonga awitegereza uza awutega ikiganza awufatishya agahera abwira Rwabugiri ati nyongera nabikubwiye. Rwabugiri arongera aratamika ararekuza, rwanyonga awutega ikirenge awufatisha ino lihera.
Umwambi wa gatagara uza urusha iyindi amakare Rwanyonga awutega uruhembe rw�umuheto arawutora ati � ndakurashisha uyu wawe ni wo utaribukwice �.
Rwanyonga ati � umwambi n�umuheto ni ibya data Mugabwambere jye si ndi umurashi �
Yarawurekuye Rwabugiri ataratamba icyuya kiramurenga ajya hirya umwambi uja hirya, aja hino uja hino umwambi uragenda umufata ino rinini.
 
 
 
Ati twageranwaga reka ntitwarwanaga Rwanyonga Nti ndaguhakaniye
Ati yirase mu cyico se kandi ngiyo iravumbutse Rwanyonga, Nti ndaguhakaniye 
Ati yikorere se maze ujye imbere ndakureba bityo ducyure umuhigo Rwanyonga
Nti ndaguhakaniye
        
Nti nabikubwiye: � mwami w�u Rwanda ntundusha kumasha�
Nti nabikubwiye: � mwami w�u Rwanda ntundusha kuzibukira�
Nti nabikubwiye: � mwami w�u Rwanda ntabwo undusha kubonesha�
 
Nkunze ko uri umugabo, Umugaba w�ingabo kandi uzibanza imbere
Ukazihiga ubutwali izindi zishaka imirwano
Ugahangana n�amahanga akakuyoboka
 
I Ndorwa n�ubunyabungo             bemeye kuyoboka
Ubugoyi  n�umurera                     bemeye kuyoboka
Ubushiru n�ubufumbira                 bemeye kuyoboka
Igisaka n�ubugesera                    bemeye kuyoboka
Ubudaha n�ubukunzi                    bemeye kuyoboka
Mu ishoba n�ubusozo                  bemeye kuyoboka
Ubukonya no mu kingogo            bemeye kuyoboka
U Bwishaza n�urusenyi                 bemeye kuyoboka
 
Igitero cyo mu Butembo                Nakigiye imbere
Icyo mu Kanywiriri                         Nakigiye imbere
Igitero cyo mu Bushubi                 Nakigiye imbere
 
Nakwiciye Kabego                        n�Idjwi rirayoboka
Nkwicira na Kalinda                      U Butembo burayoboka
Nica uwitwa Kibogora                   U Bushubi burayoboka
 
Aho hose nagiye                           Nagarukanye iminyago
Ndetse n�imbere y�abakembe        Nagarukanye iminyago
Imbere y�Inzirabwoba                   Nagarukanye iminyago
Imbere y�Abemeranzigwe             Nagarukanye iminyago
 
Ni uku ungenje se ntwali nafashije kwagura u Rwanda, Mwami nyiri u Rwanda
Amaraso unyoye ni menshi, azagusama
 
Wambwiye ngo tujye kumasha,      Ushaka kunsinda iyo
Umbwira ngo tujye guhiga             Ugamije kunsinda iyo
Unsaba gucyura umuhigo              Ngo njye imbere uhansinde
Unsaba kukwicira Kabago             ushaka kunsinda iyo
Unsaba no kuba umukwe wawe     Ugira ngo umunsindeho
 
Kubera amaraso wanyoye           Ntuzahambwa mu rwanda
Wishe nyoko wakubyaye             Ntuzahambwa mu rwanda
Kandi wica Nkoronko                  Ntuzahambwa mu rwanda
Unyishe ndi umukwe wawe          Ntuzahambwa mu rwanda 
Unteze umukobwa wabyaye        Ntuzahambwa mu rwanda 
Ibikundanye birajyana                 Ntuzahambwa mu rwanda 
 
Kubera amaraso wanyoye           Ntuzahambwa mu rwanda
Dore umuhungu wakunze            Ntuzahambwa mu rwanda
Uzaraga ingoma yawe                Ntuzahambwa mu rwanda 
Azicwa n�umugore wawe            Ntuzahambwa mu rwanda 
Inkundwakaza yawe                   Ntuzahambwa mu rwanda 
 
Kubera amaraso wanyoye           Ntuzahambwa mu rwanda
Intwali yawe Bisangwa                Ntuzahambwa mu rwanda 
Azicwa na muramu wawe            Ntuzahambwa mu rwanda 
Ikigeli nkawe kizima                    Ntuzahambwa mu rwanda 
Kizavuka i mahanga                    Ntuzahambwa mu rwanda 
Kandi kizasubira iyongiyo            Ntuzahambwa mu rwanda
Kandi na we nkubwire                  Ntuzahambwa mu rwanda 
Ntuzahambwa mu Rwanda          Ntuzahambwa mu rwanda
Kandi na we nkubwire                  Ntuzahambwa mu rwanda
Ntuzahambwa mu Rwanda          Ntuzahambwa mu rwanda
 
 


Commentaires

From: Gemt af Windows Internet Explorer 8
Subject: Muce iteka mu Rwanda - Indirimbo za byumvuhore
Date: Fri, 21 Jun 2013 12:10:22 +0200


JEAN Baptiste Byumvuhore

Muce iteka mu Rwanda


 
Muce iteka mu Rwanda
 
 
Kayigema we, Kayigema nyabusa
Kayigema we, Kayigema nkunda
Upfunyike agahamba ukenyere witere
Uze ngutume nyabusa ngutume kure cyane.
 
Ukenyere urukundo witere ubutwari
Maze ube umushishozi kandi ubigire bwangu
Uze ngutume nyabusa ngutume kure cyane
Uze ngutume i Rwanda nkubwire ibyo mbonye.
 
Ugende aharengeye maze uvuze ishakwe
Nibaza ubabwire uti: � ibyanyu si byiza
Uti: �harimo abakingirijwe n�igihu cyinshi
Uti: �harimo abashaka akazuba bakota
Uti: �harimo abaryama bugacya bari jisho Kayigema we.
 
Uti: �imbere aha mureba hagaragara nabi,
Abakurambere bose barahabona nabi,
Abatera urugimbu barahabona nabi,
Abaterekera nabo bahavuga nabi,
Abasenga uwabaremye bahita imperuka,
Uti: �nyamara rubanda irayoyotse,
Mbe kanyarwanda wakumva umuhanano.
 
Uti: �ndabona urya murozi agihadikamo ibindi,
Ibyo akabikora ashingiye ku izima ryanyu,
Uti: �kandi umutwaro uragenda uremera,
Uti: �mbe kanyarwanda wakumva impanuro,
 
Uti: �zirimo izirisha mu rwuri rw�izindi,
Uti: �zirimo izirebana izindi agahinda,
Uti: �zirimo n�izarize amarira ajya mu nda,
Uti: �zirimo n�izashavuye zagowe,
Ko zitaba ba mwana kandi zishira.
 
Uti: �zirimo izibibona zikabira cyane,
Uti: �zirimo izicisha make zitabishaka,
Uti: �zirimo izishaka gutoroka ikiraro,
Uti: �zirimo izishaka gutaha zikonsa
Uti: �mbe ko ibiraro bibaye bikeya Kayigema we.
 
Cyo genda ubashake abashumba baragiye,
Ushyitse amavi hasi ube intumwa ya rubanda,
Maze ukome yombi utakambire u Rwanda,
Uti: �seka seka seka seka nyakugira Imana,
Mugire Ryangombe wa Babinga mwene  Nyundo.
 
Muce inkoni izamba mugirire rubanda,
Uti: �erega babyeyi umuntu ni nk�undi,
Ntashibuka ku bihingwa arabyarwa,
Nimuce inkoni izamba rubanda irababaye Kayigema we.
 
Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke.
Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse
Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye
Rubanda iruhuke ba nyakugira Imana muyihorane
 
Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse
Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye
Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke
Muce iteka mu Rwanda ababyeyi babyare
Muce iteka mu Rwanda maze uwapfakaye arere abe
Muce iteka mu Rwanda ababyaye bahembwe
Muce iteka mu Rwanda urupfu ruve mu Rwanda
Muce iteka mu Rwanda amahoro arutahe
Muce iteka mu Rwanda imiryango yisuganye
Muce iteka mu Rwanda uwasenyewe yubakirwe
Muce iteka mu Rwanda maze uwahunze arutahe
Muce iteka mu Rwanda uwarokotse bamwumve
Muce iteka mu Rwanda hagororwe uwagomye gusa
Muce iteka mu Rwanda uwagororotse ntamuzire
Muce iteka mu Rwanda ko umuntu ari nk�undi
Muce iteka mu Rwanda ko bose bareshya
Muce iteka mu Rwanda ko ntawe ugipfuye
Muce iteka mu Rwanda ko ntawe ukimwishe
 
Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse
Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye
 
Muce iteka mu Rwanda uwarenganye arenganurwe
Muce iteka mu Rwanda uwateye ibi yicuze
Muce iteka mu Rwanda uwananiwe aruhuke
Muce iteka mu Rwanda maze uremerewe ature
Muce iteka mu Rwanda ishyari ribure icyicaro
Muce iteka mu Rwanda urukundo ruganze
Muce iteka mu Rwanda imitima ijye mu kicaro
Muce iteka mu Rwanda ubwenge bugaruke
Muce iteka mu Rwanda ingobyi isubire i mugongo
Muce iteka mu Rwanda ababyeyi buzukuruze
Muce iteka mu Rwanda ubuvivi ubuvivure
Muce iteka mu Rwanda na bwo bugaruke mu Rwanda we
Muce iteka mu Rwanda urwo Rwanda rugari baririmba
Muce iteka mu Rwanda rwongere rube u Rwanda we.
 
Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse
Muce iteka mu Rwanda ko amahoro ahatashye


Commentaires


Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages