SITIN y’ejo
kuwa kabiri le 15/04/2014 ituwe Umuhanzi KIZITO Mihigo, Padiri Yozefu
NDAGIJIMANA, Bwana Eugène NGABWA n’izindi mfungwa zifungiwe ubusa kandi ZIZWIHO kuba ZARATABAYE Abatutsi mu gihe cya jenoside.
Sit-in yo kuri uyu wa kabiri taliki ya
15/04/2014 yateganirijwe abantu bose bafungiye ubusa kandi bizwi ko bitangiye abandi haba mu bihe by’Ubwicanyi
bwibasiye inyoko muntu mu Rwanda cyangwa haba nyuma yaho bitabira ibikorwa binyuranye byo guteza imbere Ubwiyunge bw’abanyarwanda,
guhumuriza imfubyi n’abapfakazi bo mu moko yose yakozwe mu nda n’abicanyi
baturuka mu moko yose bahekuye u Rwanda guhera muri 1990 kugeza uyu munsi.
Muri abo bitangiranga abandi mu bikorwa
binyuranye harimo n’umuhanzi KIZITO
MIHIGO tumaze kumenya ko yafunzwe aregwa ibyaha byibihimbano birimo
gukorana n’umutwe wa FDLR (ugizwe n’impunzi z’abahutu zacitse kw’icumu ry’inkotanyi
mu bwicanyi bwazibasiye muri KONGO (RDC) hagati ya 1996 na 1997 ndetse no
kugeza mu myaka ya 2009).
Uwo KIZITO
MIHIGO kandi araregwa ngo ko yaba ari umuyoboke wa RNC bityo Leta y’Igitugu
ikaba imugerekaho ibyaha by’ibihimbano byo kubangamira umutekano wa Leta y’Igitugu
ya Paul Kagame. Twibutse abasoma iri tangazo ribahamagarira kuzitabira Sit-in y’ejo,
ko umuhanzi KIZITO Mihigo ntaho
ahuriye n’ibikorwa bya Sit-in cg by’Imyigaragambyo isanzwe ikorwa n’abatavugarumwe
na Leta y’Igitugu ya Kagame. Turamutabariza nkuko dusanzwe dutabariza abandi
banyarwanda bafunzwe barengana.
Sit-in yejo
turayimutuye kimwe n’izindi mfungwa nyinshi zifunzwe kandi zirengana ku buryo
buzwi na benshi. Muri izo
mfungwa zifunzwe zarakijije cg zarafashije abatutsi mu gihe cya jenoside harimo
abantu b’intwali bakurikira (les justes parmi le peuple rwandais) :
Padiri
Yozefu NDAGIJIMANA yakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko tariki ya 22/12/2009 n’Urukiko GACACA rwatumijwe i Nyanza
rutegetswe kumukatira gusa rutitaye ku batangabuhamya benshi bamushinjuraga
kuva yafungwa muri 1995 (Reba itangazo
kuri Site ya CLIIR n°82/2005 ryo kuwa 29/08/2005). Urubanza rwe rwari
rwaratangijwe tariki ya 01/09/2005 n’Urukiko Gacaca rwa KAMUSENYI mu Byimana
muri district ya RUHANGO aza kugirwa
UMWERE tariki ya 26/08/2009 kuko yakijije abatutsi benshi cyane bo muri
Paruwasi ya BYIMANA yarabereye Padiri Mukuru muri 1994. Ndetse na Komisiyo y’Uburenganzira
bwa Muntu ya Repubulika y’u Rwanda yari yasabye ko bamufungura nta yandi
mananiza kuko urubanza rwe rwamaze imyaka INE (4) muri Gacaca bamuhimbira
ibyaha, abamushinjura biganjemo abacikacumu b’abatutsi bakamuhagararaho kugeza
urukiko rumugize umwere. S’abatutsi gusa bo muri Komini MUKINGI yafashije
ahubwo yagiye no gutunda ibiryo byo kugaburira impunzi 35.000 zari i Kabgayi.
Icyo gikorwa cyo gushakisha ibiryo yagifatanije na Nyakwigendera Padiri VJECKO
Curic wakomokaga mu gihugu cya CROATIE akaba umudominikani wishwe n’umusirikire
wa DMI (Demayi) y’Inkotanyi tariki ya 31/01/1998 amurasiye mu modoka ye imbere
ya Economat général ya Diyoseze ya Kigali kuri Kiriziya ya Sainte Famille munsi
ya Rond Point i Kigali. Bivugwa ko Padiri Ndagijimana afunzwe azira kuba
umuhutu akaba n’umupadiri wa Kiriziya Gatorika yaciwe umutwe igihe Inkotanyi
ziciraga abasenyeri bayoboraga Kiriziya Gatorika mu Rwanda n’abapadiri benshi
barimo na Musenyeri GASABWOYA n’Umukuru w’Abafurere Yozefiti b’i Kabgayi
NSINGA, aba bihayimana bombi bakaba bari ABATUTSI bishwe n’Inkotanyi tariki ya
05/06/1994 bazira gusa ko ari abanyagatorika batabaye impunzi 35.000
zabahungiyeho. Abo bihayimana banze gutererana izo mpunzi maze biturwa Kwicwa n’Inkotanyi.
Dogiteri
Théoneste NIYITEGEKA, wavuraga
inkomere n’abarwayi batagira ingano mu gihe cya jenoside ya 1994 mu bitaro by’i
Kabgayi nawe afunzwe arengana. Tariki ya 05/02/2008, GACACA yatumijwe i Kigali
yaje kumwivugana imukatira imyaka 15 y’igifungo azira ibyaha by’ibihimbano.
Kandi yari yagizwe umwere na GACACA y’i GIHUMA ari nayo Diyoseze ya Kabgayi yubatsemo.
Twibutse ko uyu Dr NIYITEGEKA yari yatinyutse kwiyamamaza mu matora ya Perezida
wa Repubulika yo 2003 noneho Komisiyo y’amatora ikamubangamira ibeshya ngo
yabuze abamusinyira bujuje umubare.
Sitin yejo kandi Tuyituye undi
mucikacumu witwa Eugène NGABWA
akaba yarapfushije tariki 21/04/1994 umugore we w’Umututsikazi Yvonne
KABAGWIRA (30 ans) n’abana be batatu Germaine Uwamahoro (7 ans), Gakunzi (5
ans) et Gatsinzi (3 ans), baroshywe muri NYABARONGO n’Interahamwe z’i Bugoba muri Komini TABA ya
Gitarama (Reba Itangazo kuri Site ya
CLIIR n°98/2006 ryo kuwa 03/11/2006). Mu gihe cy’ubwicanyi bwibasiye
abatutsi muri 1994, Bwana Eugène NGABWA we na Nyina (Tutsie) umubyara ndetse
nabo bavindimwe bahishe nyakwigendera Yohani Batisita RWANDEMA wari umwarimu muri
Collège i Save. Uyu Eugène NGABWA wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urukiko
Gacaca rw’Ubujurire bw’IZIVU, district Gisagara n’umwe mu bana bakomoka ku
munyarwanda w’inyangamugayo wabaye Burugumestri wa SHYANDA igihe kirekire mbere
yo kuba umucamanza akaba yaritwaga BAJYAGAHE Antoine witabye Imana mbere ya jenoside yo 1994. Nawe
afunzwe arengana kandi abatangabuhamya benshi baramushinjuye mu rukiko Gacaca
rwa segiteri MUNANIRA muri district ya GISAGARA rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka
27 kandi yari yitabye nk’umutangabuhamya uje gushinja abishe uwo mwalimu RWANDEMA
wari waratabawe n’Umuryango wa Bajyagahe Antoine wamugemuriye hafi amezi atatu.
Aho kugira ngo nawe ahozwe amalira ahubwo afungiwe ubusa kandi yariciwe nawe n’Interahamwe
zo muri Komini ya TABA aho umugore we yakomokaga.
Sitin y’ejo
kandi tuyituye n’Abandi banyamashuri
(intellectuels) Hutu bafunzwe barengana harimo Padiri Denis SEKAMANA, Dogiteri
KAGERUKA, Sœur Théopista MUKAKIBIBI, umuforomokazi Scholastique MUKABANDORA, ba Dogiteri BIGIRANKANA Aloys, Dr Pascal HABARUGIRA, n’abandi benshi
cyane.
Kimwe n’izindi mfungwa z’abayobozi b’Amashyaka
ya Politiki atavuga rumwe na Leta ya Perezida Paul KAGAME, abanyamakuru bigenga
bafunzwe barengana, turasaba ko
umuhanzi KIZITO Mihigo, Padiri Yozefu NDAGIJIMANA, Bwana Eugène NGABWA n’abo
bandi bose tumaze kuvuga bafungurwa vuba na bwangu, kuko bazira ubwoko
bakomokamo cg ibitekerezo byabo bya Politiki cyangwa imilimo yabo isanzwe ibatunze.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 14/04/2014.
MATATA Yozefu,
Umuhuzabikorwa bya Sitin akaba n’Umuhuzabikorwa
wa CLIIR ASBL.
Centre de Lutte contre l'Impunité
et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)
Rue de la Colonne, n°54/4
1080 BRUXELLES
Tél/Fax : +32.81.601.113
GSM : +32.487.616.651 (Base)
& +32.476.701.569 (Proximus)