Basomyi b' iyi mbuga mwiriweho!
Nifuje kugeza kubatarabona cyangwa se ngo babe barumvise ibyo inkomamashyi n'abidishyi b' i Kigali bavuze kuri Paul Rusesabagina. Mbagezaho aya mashusho, sinari nagambiriye kuvugira Rusesabagina cg se kumubera umuvugizi.Nabigize nk' umunyarwanda ukuze kandi uzi uko umuco wacu uteye.Ugize ubutwari,arashimwa kandi akwubahwa.Ntasebwa,ntatukwa nta nubwo agaraguzwa agati nk' uko byagiriwe Paul Rusesabagina.
Kera ndetse na n' ubu,bavugaga ko zitukwamo inkuru,ari ukuvuga ko ugukuriye ariwe wishingira ibibaye ku bo aruta.Ikibaye kikamushyirwa ku mutwe akacyemera,akaba yanagihanirwa mu kimbo cyabo akuriye, kubera kuba kw' isonga y' abo ashinzwe.Ubu rero mu Rwanda rw' ubu si ko bimeze.Abitwa ngo ni bakuru,ni bo babaye bakamena banga,bakifata ku gahanga ,bagatukana bagasebanya nta soni bafite. Kera nta mwami wivugaga; ntiyatukaga ingabo ze,nta nubwo yihandagazaga ngo azisebye cyangwa se ngo azitukire ku karubanda.Ibyo byose kwari ukwiha agaciron'akabanga no kugira umuco ushingiye ku BKandi imfura zarangwaga mu moko uko ari atatu.Ibyo rero ntibikirangwa mu Rwanda rushya.Yewe, nibadatabanya vuba rurashya rushire.Ibi rero nkaba mbivugiye ikiganiro uwahoze ari Minisitiri w' intebe,Bernard Makuza yagiriye mu ruhame,asebya Intwari Rusesabagina.Kuba warabaye Minisitiri w' Intebe imyaka cumi,ukarenga ukagira ikiganiro nk' icyo mugiye kwumva,ntibihesha ishema u Rwanda ndetse n'abize amashuri ya zaKaminuza.Biteye isoni cyane.Ibiri amambo,bikaba byarakozwe n'ukomoka kuri Anastase Makuza,benshi bari baziho ubwenge,ubupfura,umurava n'ubutwari.Soma umugereka w' ibijyanye (un cas exemplaire)n' aya mashusho niba utarabisomye.Waba kandi warabisomye wakwiyibutsa,si bibi.
Ku bacyumvise bakuze, byaduteye akantu bituma tugira duti:"iyo Makuza Anastase ahaba,aba yarahise ahunga u Rwanda".Ntawamenye Makuza Anastase,wakwiyumvisha ukuntu umwana we yakwifata kariya kageni.Biteye agahinda cyane.Ngo ibyara mweru na muhima,kandi ngo burya Umugabo asiga......!Abazi imigani mwuzuze mpiniye aha. Gusa aha nakwibutsa ko ugirirwa ineza nuwo yayigiriye aba agira imana.Ikindi ngo uvura umuhutu cg umututsi amaso akayagukanurira. Siniriwe ntinda ku mahano akorwa n' abamwe mu bategetsi b' i Kigali, gusa nashakaga ko bari bakwiye kwiminjiramo agafu bagahesha agaciro abo bayobora.Bitaba ibyo,wa mwera uturuka ibukuru, uzakuyogoza u Rwanda rwose;maze mu minsi iri imbere uzasange ntawe ugishobora gutandukanya abanyamusozi n' abo twakwita imfura,barangwa n' uburere n' umuco unogeye bose.
Ngarutse kuri Rusesabagina,ngira ngo yakoze ibyo yarashoboye kandi benshi barabimushimiye.Ndetse n' amahanga aturusha gushishoza yabimushimiye kurusha twebwe abantyarwanda,barangwa n' ishyari n' amatiku atubaka.Dushaka kwikwizaho ibubahiro n' ibikorwa tutavunikiye.Ariko n'ubundi nta muhanuzi iwabo.Abarokwowe muri Hoteli"Mille Collines", bagombye kumenya ko Hoteli ari Hoteli,atari ikigo cye.Ibyo yakoze kwabaye ukwitanga gukomeye muri kirya gihe.Abamusebya ubu nyuma y' imyaka cumi n´'irindwi,nibaza aho bari bari mbere.Kuki batavuze mu 1994,195,6,7?.Ni ukuvuga se ko bari bagikora ubushakashatsi ku byo bamunenga ubu mu b' 2010,na 11?Yemwe,reka mbareke mwiyumvire urukozasoni.,ibindi mbihariye abazi neza ibyabereye muri iriya Hoteli...
Ariko mu magambo make, genda naho Rwanda wari amabuye pe.ntawutakwogeraho uburimiro.Ubu wabaye insina ngufi buri wese acaho ikirere.Ariko kera siko wari umeze..ngo uriwe n' inzoka imiserebanya iramushoka.Twizere ko uzongera ukagarura ubuyanja,isura yawe ikongera ikanogera abagutuye.Muramikeho,tuzasubira.Umusomyi w' imbuga