Nyuma y'aho ikibazo cy'iraswa ry’indege y'uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenali Habyarimana kibereye ingorabahizi kuburyo gikomeje gutera umwuka mubi hagati y’Ubufaransa n’u Rwabda, dore ko diplomasi hagati y’ibihugu byombi yangiritse ku buryo bugaragarira buri wese.
Muzi neza ko leta ya Kigali yakomeje gushinja ubufaransa ko aribwo bwarashe indege ya Perezida Habyarimana ariko bigafata ubusa, kuko bamwe mu bahoze ari ingabo za FPR-inkotanyi ndetse barindaga Perezida Kagame batangaje inkuru y’imvaho y'ukuntu uwo mugambi wacuriwe ku Mulindi wa Byumba ndetse uwahoze ari umugaba w’ingabo z’inyeshyamba Paul Kagame ariwe uwuyoboye.
Amakuru agera ku kinyamakuru Inyenyerinews aturuka mu rwego rw’iperereza rw’u Rwanda ruzwi ku izina rya National Security Services (NSS) kandi yizewe aremeza ko Perezida Kagame yatanze amabwiriza ku Colonel Dr Emmanuel Ndahiro ukuriye NSS na Colonel Dan Munyuza ukuriye urwego rw’iperereza rwa gisirikare ruzwi kwizina rya Department of Military Intellince (DMI) ko bagomba gusenya no gutesha agaciro abantu bose batanze ibimenyetso ku iraswa ry’indege ya Perezida Juvenali Habyarimana kuko ngo bimaze kugaragara ko ari imwe mu mpamvu zamutesheje agaciro haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.
Ngo Perezida Kagame yabahaye ingero z'ukuntu muri iki gihe bamwe mu bacikacumu rya genocide y’abatutsi yo muri 1994 bamaze kumenya ko ngo intandaro ya genocide y’abatutsi ari iraswa ry'indege ya Perezida Habyarimana ngo kandi bamaze kubona ko ntawundi wayirashe usibye Perezida Kagame bashingiye cyane kubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bahoze mu ngabo za FPR inkotanyi, ngo kandi akaba yari azi neza ko niyica Perezida Habyarimana abatutsi bahita batangira kubatsemba ariko ntiyabyitaho kuko yari arangajwe imbere no gushaka ubutegetsi.
Amakuru aturuka muri izo nzego z’iperereza kandi yizewe aremeza ko leta ya Kigali yamaze kwohereza amafaranga menshi muri za maneko zayo ahanini ziba mu burayi mu bihugu nk’u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi kugira ngo batangire akazi ko gesenya abatanze ubuhamya kw’iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana no gutesha agaciro abo batangabuhamya.
Ngo amwe mumayeri bazakoresha nukubanza bagateranya abatanga buhamya ku nshuti zabo magara n’imuryango yabo banabasaba ko bakangurira abatangabuhamya kwivuguruza, byakwanga bakabasebya bagamije kwangiza izina ryabo kugira ngo abanyarwanda n’abanyamahanga badaha agaciro ubuhamya batanze ndetse bibe byanabaviramo no guhabwa akato. Ubundi buryo buteganyijwe n’ukwifashisha uburyo bw’uburozi ngo kuko gusebya no gutesha agaciro uwapfuye byoroshye.
Amakuru agera ku kinyamakuru inyenyerinews aremeza ko iyi gahunda yaba imaze iminsi mike itangiye gushyirwa mu bikorwa mu burayi, amakuru agakomeza avuga ko Colonel Dan Munyuza aherutse kwoherereza akayabo k’amafaranga mu gihugu cy’Ubufaransa ayoherereje uwitwa SGT SASITA JEAN BOSCO kugirango akomeze gushyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha, dore ko ngo yagiye mu gihugu cy’u Bufaransa nk'impunzi ariko abifashijwemo na MAJORO KAKIRA wari ushinzwe operation muri DMI mu mwaka wa 2006 kubera akazi kashimwe cyane na leta ya Kigali yari amaze gukorera mu gihugu cya Uganda.
Amakuru akomeza avuga ko SGT SASITA JEAN BOSCO afite ibigwi byinshi kurusha bamwe muri ba maneko ba Kagame baba mu mahanga, ngo nyuma yaho yoherejwe na DMI mu gihugu cya Uganda bamutegetse ko agomba kwiyita impunzi, kugira ngo abone uko yajya abaha amakuru ajyanye n’umutwe w’inyeshyamba witwaga Rassemlement de Peuple du Rwanda (RPR) wakoreraga mu gihugu cya Uganda uyobowe n'uwitwa Fransis Rukeba.
SGT SASITA yaje guhirwa cyane muri iyo nshingano ikomeye yari yahawe na MAJOR KAKIRA wari ushinzwe operation za DMI muwa 2006, kuko ngo yaje kwizerwa n’abari bagize umutwe wa RPR kuko babonaga ngo ariwe utanga amafaranga menshi ariko batazi ko ayohererezwa na Kigali ngo akaba yaratangaga n’inama ngo zigaragaza umurava kurusha abandi,bituma bamugira umunyamabanga mukuru wa RPR bimufasha gukora akazi ke neza k'ubumaneko.
Icyo gihe yagizwe umunyamabanga wa RPR yahise ahindura amazina ye bwite, yiyita SANO DAVID. Ngo yatangaga kopi z’inyandiko z’inama za RPR akazohereza muri DMI buri gihe, akajya anamenyesha leta ya Kigali aho gahunda za RPR zigeze.
Leta ya Kigali byaje kuyibera ingorabahizi kuko itabashaga gufata abagize RPR bataratangaza ko ari inyeshyamba. Ibi byatumye MAJOR KAKIRA wa DMI aha amabwiriza SGT SASITA JEAN BOSCO ko agomba gushishikariza abagize RPR ko batangaza intambara kuri leta ya Kigali ; kugira ngo haboneke impamvu yo kubasaba leta ya Uganda.
Ngo igihe bari mu nama mu mwaka wa 2006 nibwo yatangiye gutanga igitekerezo cyo gutangaza intambara kuri leta y’u Rwanda, banasaba imishyikirano. Abari muri iyo nama bose barabyanze kuko babonaga bataritegura, nta n'ingabo ngo bari bafite.
SGT SASITA amaze kubona ko RPR yanze gutangaza intambara kandi ariyo misiyo yihutirwa yari yahawe naba shebuja ba DMI, byatumye afata icyemezo cyo kuyitangaza we kugiti cye. Ndetse binavugwa kuma Radio mpuzamahanga harimo n'ijwi rya Amerika. Kugira ngo haboneke impamvu yo kugaragariza leta ya Uganda ikimenyetso simusiga ko RPR wari umutwe w'inyeshyamba wenda gutera u Rwanda, nkuko yari yabisabwe na DMI.
Amaze gutangaza intambara nibwo MAJOR KAKIRA wa DMI yahitaga amwoherereza akayabo k’amafaraga kugira ngo ahite yerekeza iy’iburayi kuko inshingano yari yahawe yari ayishoje kandi hari izindi nshingano nyinshi ngo yagombaga gukora mu burayi.
Iryo tangazwa ry'intambara ryakozwe na SGT SASITA JEAN BOSCO wiyitaga SANO DAVID byagize ingaruka mbi zikomeye kubari bagize umulyango RPR, kuko bose bafashwe na Leta ya Uganda mu mwaka wa 2007, ikabaha Leta y'u Rwanda, ubu bakaba bafungiye ku Mulindi wa Kigali uretse we wenyine wahawe inshingano na DMI zo gukomeza akazi yahawe mu bihugu by'i Bururayi afatanije na bagenzi be bariyo.
Abo SGT SASITA JEAN BOSCO wiyitaga SANO DAVID yafungishije bamwe ni aba:
• RUKEBA François
• Pte KABAGAMBE Peter
• IYARWEMA Védaste,
• Pte NSENGAYIRE Grégoire
• Lt UGIRIMPUHWE Léonard
Kugira ngo usoma iyinkuru wese arusheho kumenya ukuri kwayo n'umugambi mubisha wa Leta ya Kigali ikomeje guhiga abo yakagombye kurinda, kandi ikabahiga ikoresheje abandi banyarwanda, musome urubanza rwabo uko rwaciwe.
Ngoga Steven
|
|