Twiyibutse iby' ubuhanuzi bwa Magayane

1,904 views
Skip to first unread message

Elenga Enkoy

unread,
Oct 21, 2013, 2:41:28 PM10/21/13
to Elenga Enkoy

           Nshuti muvandimwe,ntubyite urwenya cyangwa se ibikino.

             Fata akanya utmama akajisho ku buhanuzi bwa Magayane.

          Ubusome witonze wenda wagira icyo ukuramao.Mere nka

                    wawundi wagize ati:"Nubakira imisure sinishinze imirizo yayo".

Ntuzatake ngo watewe utunguwe.

 

 

Urare aharyana.

 

 

 

Abaturarwanda batubwiye ko babona ko inzira yo gukemura ibibazo mu mahoro ari imwe rukumbi. Kuri bo ngo ni inzira y’ibiganiro.

Ngo barasanga abanyarwanda bakwiriye kureka gushihurana no gusuzugurana, ahubwo ngo bakubahana, umwe umwe wese ngo bakaganira ku kibazo u Rwanda n’abanyarwanda bafite, bagafata n’ingamba zo kubikemura mu bwumvikane no mu mahoro.

Batubwiye ko babona ukwiye gufata iya mbere mu kumvikanisha abanyarwanda kugira ngo babane mu bwumvikane no mu mahoro ari abari ku butegetsi mu Rwanda, aribo Perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ishyaka riri ku butegetsi ayoboye.

Ngo nibo bakwiye gufata iya mbere kandi bagatanga urugero ndetse byaba ngombwa bakagira n’ibyo bigomwa ku ruhande rwabo. Ngo abari ku butegetsi kandi bakwiriye kumenya ko ingaruka z’ibibazo abanyarwanda bafite ngo aribo zizabazwa.

Uretse abari ku butegetsi, abandi bantu aba baturage batubwiye babona bakwiriye kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda kumvikana no kubana neza mu mahoro ngo ni abihayimana. Aba baturage baratubwiye bati: "tumenyereye ko abihayimana nyakuri bagendera ku itegeko ry’urukundo buri wese kuri mugenzi we, bakaba barangwa kandi n’ukuri, ubugwaneza no kutabogama. Bityo ngo bakwiriye kugira uruhare mu guhuza abanyarwanda by’umwihariko abanyapolitike.

Aba baturage baratubwiye bati: " Turabona muri ibi bihe u Rwanda rumeze nk’ikibyimba gihishije cyenda guturika bityo ngo ibibi babona bikorwa bikaba ari ibimenyetso by’ibihe. Ngo ni ngombwa ko hafatwa ingamba zo gukemura ibibi umusindi atararenga akarwa.

Aba baturage barasaba abanyamadini kugira uruhare mu gukemura ibibi kandi birinda kugira uruhare mu bikorwa bibi birimo n’urugomo ngo bikorerwa abanyarwanda.

Bimwe muri ibyo bikorwa bibi basaba abihayimana n’abanyamadini bose kwitandukanya na byo ni ibi bikurikira: Kwirukana abakozi mu bigo byabo babaziza ngo kutaba muri FPR-Inkotanyi.

Aha aba baturage bakavuga ko ngo abanyamadini bagomba kumenya ko ubwo amadini yazaga mu Rwanda bavuze ko bazanywe no kwigisha inkuru nziza y’Ingoma y’Imana ko batazanywe no kwigisha amahane n’amatwara bya FPR-Inkotanyi.

Ku bw’aba baturage ngo amashyaka yose akwiye gufatwa kimwe mu bigo byabo kandi n’abayoboke bayo bagafatwa kimwe ngo ntihagire utoneshwa ngo undi ahohoterwe. Ngo bakwiye kuzirikana ko mbere y’uko umukozi aba umurwanashyaka abanza kuba ikiremwamuntu.

Aba bayoboke b’amadini kandi barasaba abihayimana kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo baguyemo mbere yo 1994. Nk’uko babidusobanuriye aba baturage ngo muri iyo myaka, abihayimana bihaye kwitabira amatwara y’ubutegetsi bwariho mu Rwanda, bagasizanira gushyira mu bikorwa imihigo yabwo akenshi ngo yabaga irimo n’imigambi mibisha y’ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi.

Aha bakaba baraduhaye n’urugero rw’ ukuntu mu mwaka w’1994 ngo guverinoma y’abatabazi yakiranywe ubwuzu i

Ending: Obama, Mpitemo iki ? Kagame

(Photo: Internet)

Komeza kuri p. 13

UMURABYO No 26 14 - 28 Kamena 2010 6

Ikimenyetso cya nyuma mu buhanuzi bwa Magayane

* Ifungwa ry’umunyamerika mu Rwanda

P

erefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kumva ko nta kabuza Abatutsi bari hanze bazafata u Rwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n’umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse intsinzi, Magayane ati kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha Abanyenduga kuko ni bo bazi amacenga y’Abatutsi, bityo mwebwe mukicara.

Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati: kuwa kane nzapfa maze kurya imboga. Niko byagenze. Kuko yahawe imboga z’isogo yakundaga kuwa kane yitaba Imana. Yanabwiye n’uwo musirikare wamutekeraga ko azagwa mu maguru y’abagore, niko byagenze uwo musore yagiye gusambanya umugore w’undi mugabo, ategerwa ku irembo bamutsinda aho.

Ibyo yahanuriye abandi ni ibi: yabwiye Ambasaderi Kagenza Alphonse muri Nzeri 1972 ko Kayibanda uzengurutse u Rwanda rwose ngo aribuka isabukuru y’imyaka 10 y’ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n’imva ye itazaboneka.

Yabwiye Kanyarengwe Alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshwa, akabona ibibi n’ibyiza, nyuma agapfa adahinwe azize indara-mabuno. Yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b’abatasi bazabakurikira bakagwa kuri Muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma mu 1978.

Surete ya Lizinde yari ikaze ibata muri yombi bafatirwa mu mahoteri ku Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma y’aho abandi bakoreye plan yo gufata u Rwanda na Congo byombi muri Parc y’ibirunga i Rwindi(Congo), baje mu Rwanda n’ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muri Komini Kanama(Bugoyi-Gisenyi)

hafi ya Muhungwe.

Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya Muvoma, ati: uwabyiniye Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na Bwenge nyakuri Kayibanda, ntiyabyinira Muvoma izanywe n’abungura bazubika u Rwanda. Burugumesitiri Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND AKANATUKA Perezida wayo ngo ni umwungura w’umushyushya. Nyuma y’icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalisa ati ati: kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba.

Bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, YAFUNGIWE MURI Prison Special mu Ruhengeri. Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: Ugiye kuzafunganwa n’abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafaranga, iyo mashini yari ihuriweho na Majyambere n’ibindi bikomerezwa.

Lizinde agijeje I bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari I Murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d’Etat, ahite afungwa. Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy’ifungwa ryawe n’umwana uzabyarwa na Madame Habyarimana ari ikimara. Byarabaye uwo mwana avukira mu Bubiligi ari ikimara(baramuhishaga) nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muri yombi. Magayane ati Lizinde nafungurwa ,ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga zizagutsinda hanze.

Magayane yabwiye Adjudant Chef wayoboraga Gereza ya Ruhengeri witwaga Sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo I Muramba-Gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa. Magayane yabwiye undi muyobozi w’iyo Gereza Adjudant cyarahani ati: uzicirwa muri iyi prison. Umwaga wawe uzashirira aha.

Yabwiye abanyururu bagenzi be ati; iyi myenda mubona y’umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana(Rose) yarongeye ati: ibohozwa ry’iyi prison rizabanzirizwa no kumva kw’iki giti cy’ingazamarumbo mubona imbere ya Gereza, ati hano mu nzu indani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi, bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo Musenyeri Nsengiyumva yasuraga Gereza ya Ruhengeri, bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali.

Magayane ati: ngicyo ikimenyetso mwatashye, mais abazahungira Rwabeya muzashira. Abahungiye Rwabeya-Musanze bahuye n’abakodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi kubera atahwemye kwikoma ingoma ya Kinani, byateye ubwoba abayobozi ba Gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by’iperereza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n’ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuri za kasete buranandikwa.

Dore uko yavuze: wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n’imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahishyi. Ibimenyetso ni abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushoroshori umugore w’umugambanyo, inyamaswa y’ihembe rimwe izaba ibiyogoza mu rukiga na Ndorwa, iyo nyamaswa izakwira u Rwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye.

Habyara ati shaka intsinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk’ubufindo. Magayane ati uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho bihwahwa wok u ruzi rw’iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye,

Ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya; Magayane ati: azaraswa umwambi w’igishirira na bene nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y’igihugu azane Ihumure, acyure rukara rw’ibisage ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n’uburumbuke n’amahoro ya nyayo.

Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera:

Hazabaho isubiranamo ry’abicaye ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n’agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina; hazabaho amalira yuzuye intango ku bari mu bihome, hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’akataribwa bazakora ibishoboka byose ngo batsindure rwara rw’umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihugu kizabyara igihunyira.

Bazafatanya n’amahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l’ONU ya gatatu. Magayane ati uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y’abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi. Hazabaho inyoni z’uducurama zizarika mu biti by’abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry’isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w’urusenge, hazabaho abandi bazahanura nkajye bakabizira: hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka. Umwami w’ishyamba azaza kwiba.

Mwibuke ko Magayane yavuze ati: nimubona Kigali yuzuye amase atewe n’imyigaragambyo y’inka. Muzamenyeko Kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi z’abantu. Byarabaye mu kwa gatatu 1994 umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuri Rond-point Kigali inka zacunzwe n’aba GD Umujyi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma y’ukwezi kumwe intumbi zasimbuye amase. Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarima =na napfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati ariko abazahungira mu majyarauguru y’uburengerazuba bazapfamo benshi. Koko abahungiye Goma, Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze Dogiteri Ru…Umututsi. Ukomoka ku Kibuye wo mu bihugu byo hanze yakwije amarozi mu majyaruguru ya Kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke, ikijumba, ikigeri, bashyize no mu bigage, inzagwa n’amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni kolera daaaaaaaaaa!

Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu ati: aba bavantara baturutse i Bugande

Bazafata kino gihugu nta kabuza, ati: ariko bararye bari menge kuko bazakibavanamo kandi nabi. Ababizi bemeza ko abo mu kazu ka FPR imitungo yabo yambukijwe kera ikaba iri muri Eritereya, Etiyopiya, Afurika y’epfo, I Burayi na Amerika, mbese barasahura nk’aho nta

mizero bafitiye u Rwanda.

Ubu buhanuzi mbukesha umwe mu bakozi b’ibiro by’iperereza bo hambere mu mwaka w’1978 uwandikiraga Kinani ibivuzwe na Magayane. Ukunyunganira kwanyu bizadushimisha.

Ntabwoba Gregoire

Habyarimana n’Umwami uheze ishyanga Kigeri wa V Ndahindurwa

(Photo Internet)UMURABYO No 26 14 - 28 Kamena 2010 7

Nta demokarasi

A

banyarwanda bakwiye gukura icyigisho ku munsi w’umwana w’Umunyafurika birinda ivangura kandi barwanya akarengane ako ariko kose. Ibi n’ibitangazwa n’abana ndetse n’ababyeyi twaganiriye.

Tariki ya 16 kamena, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika. Kwizihiza uyu munsi bikaba bikunze gutegurwa n’amashyirahamwe nyafurika akora ibikorwa mu rwego rw’isi byo kurwanya ubukene.

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika, wizihizwa buri mwaka akaba ari igikorwa cyo kwibuka umubare munini w’abana b’abirabura biciwe ahitwa i Soweto muri Afurika y’Epfo mu 1976. Aba bana bakaba barishwe n’ubutegetsi bubi bwa ba gashakabuhake bwarangwaga n’ivangura ryakorerwaga abirabura bo mu icyo gihugu.

Uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika ukaba warashyizweho n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika mu 1991 hagamijwe kwibuka abo bana bo muri Afurika y’Epfo biciwe i Soweto mu 1976 n’ubutegetsi bwaba gashakabuhake.

Icyo gihe ibihumbi n’ibihumbi by’abana b’abanyeshuri bari bakoze urugendo mu mihanda y’i Soweto basaba uburenganzira bwabo dore ko bavangurwaga n’abazungu.

Tubibutse ko uburenganzira bw’umwana buteganywa n’amategeko. Bukaba bugomba kubahirizwa na buri wese yaba umwana, umubyeyi, guverinoma n’abandi.

Ku munsi mpuzamahanga, wahariwe umwana w’umunyafurika hagamijwe kurushaho kumenya no kubahiriza uburenganzira bw’umwana haba mu kumuha ijambo mu bimufitiye akamaro.

Itegeko ry’umuryango w’abibumbye rirebana n’uburenganzira bw’umwana ryo mu 1989 rishyiraho uburenganzira bw’umwana mu byiciro bine :

Uburenganzira nwo kubaho no kurerwa ; uburenganzira ku iterambere, uburenganzira bwo kurindwa ; uburenganzira bwo kugira uruhare

mu bimufitiye akamaro.

Nk’uko twabyiyemeje mu kinyamakuru Umurabyo, guha ijambo buri wese nta n’umwe ukumiriwe, twegereye bamwe mu bana bo mu mashuri abanza yo mu Mujyi wa Kigali maze tubabaza uko babona uwo munsi n’icyigisho uyu munsi ubasigira.

Batangiye batubwira ko uyu munsi kuri bo ugaragaza ibintu bibiri : umubabaro n’ibyishimo. Ngo urababaje kuberako bibuka inzirakarengane z’abana b’abirabura bishwe na bagashakabuhake. Ngo ni ibyishimo kandi kubera ko ubibutsa ubutwari abo bana bo muri Afurika y’Epfo bagize biyemeza guharanira uburenganzira bwabo kugeza n’aho bamwe muri bo bahasigiye ubuzima.

Aba bana bo mu mashuri abanza yo mu Mujyi wa Kigali, batubwiye ko bashingiye ku butwari bwa bariya bana bo muri Afurika y’Epfo, ngo uyu munsi wa 16 Kamena, ubaha na bo ubutwari bwo kumva ko bagomba guharanira uburenganzira bwabo igihe babonye butubahirizwa. Baragira bati «

Iraswa rya bariya bana i Soweto rishimangira ihame ntakuka ry’uko uburenganzira buharanirwa budatangwa. Bitwereka kandi ko nta demokarasi ibaho itagize ibitambo ».

Tubabajije bumwe mu burenganzira babona butari busanzwe bagenerwa n’ubutegetsi buriho, batubwiye ko bashima ukuntu buri mwaka abana bavuye imihanda yose y’igihugu bagira inama kandi bakanabonana na Perezida wa Repubulika Paul kagame. Gusa aba bana bakaba banenga uburyo abana bajya muri iyo nama batoranywa cyangwa ngo batorwa. Batubwiye ko akenshi usanga abana bajyayo ari abana b’abayobozi nka ba Meya, Executif, abayobozi b’amashuri

n’abafitanye isano na bo. Ngo inzego zibishinzwe zikwiriye kureba uko n’abana b’abakene bajya bajyayo ngo kuko ari na bo bafite ibibazo n’ibyifuzo batanga.

Twabajije aba bana niba babona kuba bariya bana b’i Soweto barakoze imyigaragambyo kandi batabiherewe uruhushya niba babona ntakosa bakoze maze bongera kutubwira ko umuntu wese ngo agera ku burenganzira bwe abanjije kubuharanira kandi ngo n’inzira zo kubuharanira ziratandukanye bitewe n’ubuharanira uwo ariwe, aho ari n’ububangamiye uwo ari we.

Baratubwiye bati imwe mu nzira zo guharanira uburenganzira ni imyigaragambyo. Batubwiye ko kuri bo bumva ngo n’imyigaragambyo itandukanye. Ngo hari imyigaragambyo y’amahoro ikorwa mu ituze n’imyigaragambyo irimo imvururu, iyi yo ikaba inasenya kandi banayamaganira kure.

Batubwiye ko kugira ngo umuntu akore imyigaragambyo ngo hari inzira bicamo bitewe n’ikibazo gihari. Ngo hari imyigaragambyo isabirwa uruhushya wizeye kuruhabwa ngo igihe ibyo usaba ari ntacyo byabangamira cyane ubutegetsi cyangwa ngo igihe iyo myigaragambyo ishyigikiwe n’abategetsi ubwabo.

Ngo hari imyigaragambyo usabira uruhushya uzi neza ko udashobora kuruhabwa, ukarusaba ugamije kubahiriza amategeko ngo barukwima ukayikora ku ngufu ariko wabanje guteguza n’aho muyikorera hazwi.

Ngo hari kandi n’imyigaragambyo itunguranye igahuza abantu benshi nta nteguza ariko abayikora bahuriye ahantu hamwe kandi babanje kujya umugambi wo kuyikora n’uburyo igomba gukorwa.

Ngo hari imyigaragambyo ikorerwa icyarimwe ahantu hose mu gihugu,

igakorwa n’abantu bose cyangwa hafi ya bose kandi ntawateguje mugenzi we nta n’umugambi bagiye. Iyi myigaragambyo izwi ku izina rya Revolution nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu babyeyi b’aba bana batubwiye ko akenshi ngo ikunze gukorwa ngo ahantu habaye ingoma z’igitugu ngo maze ibibazo, akarengane, umujinya n’uburakari ngo byamara gusabika abaturage ngo bagahagurukira icyarimwe ntawe ugishije undi inama kubera guhuza ibibazo maze bagaharanira uburenganzira bwabo, bubi na bwiza.

Bene iyi myigaragambyo ngo ntawe uyikoma imbere, ngo kuko n’uwakayitangiriye na we aba yarariye

umwanda afite umujinya n’uburakari maze ahubwo agahinduka indorerezi ngo byarimba akarushaho kwatsa mu ziko. Ngo ihagarikwa n’uko icyo ishaka gishyizwe kigezweho.

Aba bana ndetse n’ababyeyi babo bakaba baratubwiye ko bashima cyane ubutwari bwa bariya bana b’i Soweto muri Afurika y’Epfo biyemeje guharanira uburenganzira bwabo kugeza n’aho benshi muri bo bahasigiye ubuzima. Baragaya bakanamagana kandi imyitwarire y’ingoma z’igitugu nk’iriya ya ba gashaka buhake bashyize imbere kwica aho kumva abana b’igihugu icyo basaba.

Barashima kandi n’umukurambere Nelson Mandella, umwe mu baharaniye uburenganzira bw’abirabura mu gihugu cya Afurika y’Epfo n’ubumwe bw’abagituye kugeza ‘aho afungiwe imyaka isaga 27 azira ubusa isi yose irebera. Ngo biteye umunezero ariko kuba ngo ibyo yaharaniye yarabigezeho.

Aba bana n’ababyeyi bo mu Mujyi wa Kigali, barasanga ngo abanyarwanda bakwiye gukura isomo kuri iyi tariki ya 16 Kamena no ku bana b’i Soweto by’umwihariko. Ngo abantu bagomba kumenya ngo ko uburenganzira buharanirwa ngo ko budatangwa kandi ngo imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Ku rundi ruhande ngo bagomba kandi kumenya ko ingufu ngo zidakemura ibibazo. Ngo ni byiza ko ibibazo byose bikemurwa mu nzira y’amahoro ngo nta kumena amaraso.

Irindi somo, aba babyeyi n’abana babona ngo hatagombye kubaho ivangura irya ari ryo ryose. Ngo ahubwo abantu bose bagombye kumenya ko ari abavandimwe maze buri wese agaha agaciro mugenzi we yirinda kumugirira nabi ngo ahubwo agaharanira ngo ineza ya mugenzi we abigiranye urukundo n’amahoro.

Birungi Kesia
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages