Imibereho ya Nyakwigendera Pt Habyarimana J.(igice cya 2 )

685 views
Skip to first unread message

Elenga Enkoy

unread,
Jun 18, 2014, 5:21:46 AM6/18/14
to Elenga Enkoy

DUSASE INZOBE: « GICANDA YISHWE ARUKO HABYALIMANA NAWE AMAZE KWICWA », JEANNE HABYALIMANA.

18 juin 2014

Amakuru

Mu gukomeza kubagezaho ubuzima n`imibereho isanzwe ya Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali, nk`uko benshi muri mwe babyifuje, Ikaze Iwacu irabagezaho igice cya gatatu cy`ikiganiro yagiranye na Jeanne Marie Aimée Habyarimana, umwana wa kabiri akaba umukobwa wa mbere ari nawe mukuru wa Yuvenali Habyarima. Habyarimana Yuvenali yari afite abana 8, abakobwa 3 n`abahungu 5, nyuma abahungu 2 bakuru baza kwitaba Imana.
Nyakwigendera Juvenal habyalimana ngo yari umuhanga mu kubyina RUMBA

Nyakwigendera Juvenal Habyalimana ngo yari umuhanga mu kubyina RUMBA

Muri iki gice, Jeanne Marie Aimée Habyarimana, « Le Numero Deux », nk`uko Ise yakundaga kumwita, aratugezaho uko mu rugo iwabo babaga bameze muri weekend n`igihe Yuvenali Habyarimana yabaga atagiye ku kazi. Aratugezaho kandi m`uburyo burambuye ibintu yakundaga kumva Prezida Habyarimana avuga kenshi ko bimushimisha k`u Rwanda, kimwe n`ibyamuhangayikishaga mu buzima bwa buri munsi bw`Abanyarwanda.
Iyo yabaga atakoze, cyangwa se ari muri weekend, kwa Habyarimana bakoraga iki?
Muri weekend cyangwa se iyo yabaga atakoze, Juvenal Habyarimana yabaga ari umubyeyi utuje mu rugo. Twabaga dufite abashyitsi akabasuhuzanya ubwuzu, akabaganiriza ubona afite umutima ukeye. Cyera iwacu mu rugo hazaga abashyitsi b’ingeri nyinshi. Icyakora njye nabonye ibyo kwakira abashyitsi byaragiye bigabanuka kuva intambara ya `90 yatangira kubera umutekano kandi yakundaga kugera murugo ananiwe.
Yakundaga kudutembereza cyane muri weekend cyangwa se atakoze. Yatubarizaga hamwe ati: « murashaka kujya gutemberera he »? Ubwo abana twese tugatora, bamwe bakavuga kuri Lac Muhazi, abandi kuri Lac Kivu, abandi mu Bugesera, abandi muri Parc National Akagera,…ubwo agaca impaka, abagize amajwi menshi akaba ari bo batsinze tukajya gutembera aho batoye.
Mu Rwanda yadutembereje ahantu henshi cyane: Butare, Ishyamba rya Nyungwe, Ishyamba rya Gishwati, i Kayonza, i Nyamata mu Bugesera, i Bicumbi, muri Cooperative ya Kajevuba, ku Rusumo,…akenshi yagendaga atwereka ahantu nk’urugero akatubwira ati: « hano ni ku gasozi ka Rusororo aho baririmba;”…akagenda atwigisha amazina y’ibisimba, ibiti, indabo,…ndibuka ko ari we watubwiye bwa mbere ko indabo z`igiti cy`umuko bazita « indubaruba », akatwereka igiti cy’umuvumu, umunyinya, umuravumba, igiti bita « ruganambuga »…!
Ubundi rimwe na rimwe tukajya ku Kibuye cyangwa i Cyangugu adutwaye mu bwato. Akenshi aho twageraga hamwe na hamwe yarahagararaga akaganiriza abaturage… Habyarimana yatujyanye kenshi muri Parc National Akagera akatwigisha inyamaswa n`ibisimba byahabaga. Yakundaga guhiga imbogo n’amasatura…ndibuka ko hari igihe bamubwiraga ko imvubu zimereye nabi abaturage maze akajyana n`abandi kuzihiga yaba muri Nyabarongo cyangwa muri Muhazi, barangiza inyama bakazigabanya abaturage.
Hari n’ igihe papa yabaga atakoze agategura discours ze turi gukinira imbere ye twumva uko yitoza azisoma. Ndibuka rimwe na rimwe iyo yabaga yavuze discours yaciye kuri radiyo akatubaza niba twamwumvishije avuga, tukamuhakanira, ubwo akatubwira ngo: « Habyarimana acurangira abahetsi”, twamubaza icyo bivuga akatubwira ko bivuga kubwira abatakumva…ubwo akatubwira ko ubutaha uzamubwira ibyo yavuze azamuhemba. Kuva ubwo yaba yavuze kuri radiyo agataha duhita tumunyuriramo ibyo twumvise yavuze maze akaduhemba.
Muri rusange, weekend cyari igihe cyiza iwacu, ukabona ari Umugabo mu rugo, Umubyeyi mu bana; yari umubyeyi wumva ibyifuzo by`abana ariko akirinda kubatetesha. Papa yahoraga ashaka ko tumera kandi tukitwara nk`abandi bana basanzwe b`Abanyarwanda, tukamenya ubuzima babamo ari yo mpamvu akantu kose umwana wo mu giturage yabaga azi akenshi natwe twabaga tukazi.
Habyarimana yakundaga umuziki, agakunda kubyina indirimbo za Kinyarwanda na karahanyuze za kizungu. Yadushishikarizaga gukunda kubyina Kinyarwanda no kwivuga ku bahungu, tukarushanwa mu rugo ababyinnye neza cyangwa abivuze kurusha abandi akabagabira inka, nyuma akazajya kuzitwereka. Niwe watwigishije kubyina « rumba ». Mu ndirimbo za cyera yakundaga harimo symphonie za Beethoven na Mozart, indirimbo za Joe Dassin, Adamo Salvator, n`izindi.
Ni iki cyashimishaga Habyarimana cyane, ni iki cyamuhangayikishaga mubuzima bwa buri munsi?
Juvénal Habyarimana yavugaga ko Abanyarwanda ari abantu bazi ubwenge cyane kandi ko ashimishwa no kubona ari abakozi. Yatubwiraga ko abona bamukunda kandi nawe yarabakundaga akabakorera atizigamye. Yakundaga kuganira n’abakecuru, abasaza, abana…ukabona ko ashaka kumenya uko abantu babayeho cyane cyane abo mu giturage. Iyo bamugezagaho ibibazo byabo yahumekaga aruko bikemutse. Ntiyarindiraga ngo bamugezeho raporo, ahubwo we ubwe yarakurikiranaga akabaza niba inzego zibishinzwe zarakemuye ibibazo abaturage bamugejejeho. Yangaga akarengane , akishimira ko buri Munyarwanda wese atera imbere. 
Habyarimana yari umuntu ukunda gusetsa ariko uvuga make; yavugaga ibiri ngombwa akumva cyane ibitekerezo by’abandi. Yari umuntu worohera abandi, ukunda amahoro kandi agahora ayifuriza akanayashakira Abanyarwanda; akanezezwa cyane no kubona u Rwanda rubanye neza n`amahanga ariko cyane cyane n`ibihugu byo mu karere ruherereyemo…ibi byaterwaga n`uko mu busanzwe muri kamere ye yahoraga yifuza kandi agaharanira kubana neza n’abantu, agakunda ko abantu bubahana, bumvikana; agakunda guhumuriza abagize ibyago, akishimira kunga abashwanye.
Yari umuntu ugira imbabazi akanaziha n`abamwifuriza inabi atarindiriye ko baza kuzisaba cyangwa ngo abibategeke. Ibi kubigeraho ntibyamugoraga kuko byari muri kamere ye. Urugero rufatika nuko kuva Habyarimana yafata ubutegetsi imiryango y` abamurwanije yakomeje kuba mu gihugu nta nkomyi, abana bakomeza kwiga ntawe ubahutaza, yaba ari amashuri abanza, yaba ari ayisumbuye ndetse n`amakuru. Ndibuka ko nk`abana ba Kanyarengwe harimo abazaga kugisha inama mu rugo bakazihabwa ndetse bakanafashwa mu nzego nyinshi. Nta mwana n`umwe ukomoka mu muryango w`umuntu warwanyaga Habyarimana wigeze acirirwa i shyanga. Bose bakomeje kuba mu Rwanda kandi bakomeza kubona ibyo amategeko abemerera nk`uburenganzira bwabo.
Nyakwigendera, Rosalie Gicanda

Nyakwigendera, Rosalie Gicanda

Papa yakundaga Abanyarwanda bose kimwe atarobanura. Umwamikazi Gicanda (Umugore w`Umwami Karoli Mutara Rudahigwa) yarinze yicwa akiba mu Rwanda kandi afashwa n’u Rwanda; yishwe Habyarimana nawe amaze kwicwa. Inzu uyu Mwamikazi yabagamo yari iya Leta, imodoka yagendagamo ya Camionnette ni Papa wari warayimuguriye. Uyu mubyeyi yafashwaga na Leta m` uburyo bwose bushoboka kuko yari mu bantu bake cyane basigaye ku Isi bagaragazaga amateka y`ingoma ya cyami mu Rwanda.
Cyera nigeze kujya muri musée National du Rwanda i Butare badusobanurira amateka y`u Rwanda; nta kintu kibi na kimwe nigeze numva batubwira ku bami. Ahubwo nahaboneye ubutunzi bw`abami ba cyera nk`amabuye y`agaciro, ibirezi, imiringa…..; ikindi, k` ubutegetsi bwa Habyarimana i Nyanza hakomeje kuba ingoro y` Umwami (palais royal avec une grande cour royale), unabona aho babyiniraga umwami…; ibi byose ni amateka ya cyami bafashe neza barayabungabunga nk`umutungo ukomeye w`igihugu; ni ibirango shingiro by` ubuzima by`Abanyarwanda.
Igihe cy’amashyaka menshi muri za `90, abatavuga rumwe na Habyarimana baramutukaga, bakamushushanya bamusebya, bakamubeshyera….; ndibuka tuganira na Papa akatubwira ngo « mbese bariya bantunka, nibura babona ko bafite liberté d’expression »? Ati: « ndabumva nkabihorera nkikomereza akazi….ese ntabwo babona ko nibura bafite aho bavugira kandi babareka bakavuga ntihagire n`ubarya urwara? hari ibihugu cyangwa abandi bakuru b’ibihugu bashobora kubacecekesha ariko njye ndabihorera bakavuga ibyo bashaka ».
Yakundaga kubareba akazunguza umutwe avuga ngo « l’histoire jugera », ni ukuvuga amteka azaca urubanza, ibihe bizagenda byerekana ukuri n’ikinyoma; bizerekana umubi n’umwiza kandi bizereka abibeshye n’ababeshywe ko u Rwanda rwigeze kugira ubumwe, amahoro n’ituze. N’ubwo u Rwanda rutari rukize cyane, ariko Papa yishimiraga ko rufite amahoro; abaturage baryama bagasinzira ntawe bishisha, bakishyira bakizana mu gihugu cyabo nk`umwana uri mu rugo rw` iwabo.
Jeanne Habyarimana na Marie-Rose Habyariama (abana ba Habyarimana) barikumwe na Pio Kayibanda (umuhungu wa Kayibanda Gregoire).

Jeanne Habyarimana na Marie-Rose Habyariama (abana ba Habyarimana) bari kumwe na Pio Kayibanda (umuhungu wa Kayibanda Grégoire).

Habyarimana yari umuntu wishimye k`umutima, wubaha cyane ikiremwa muntu, uhora yifuza ko abantu bamubwiza ukuri kugira ngo ahagomba gukosorwa hakosorwe; urugero natanga ariko rusekeje yatubwiraga ngo « murabizi se, ubu sinkirakara ku kazi kuko iyo ndakaye nanjye hari abandakarira bakanga kuntegurira indabo muri bureau yanjye! ».  Ubwo yabivugaga aseka, ati: « ubu mu rugo ni uguseka nkifata neza, no ku kazi ni uguseka nkifata neza kugira ngo batanga kumpindurira indabo »!
Ibi yabivugaga ashaka kutwumvisha ko akora uko ashoboye kose kugirango ahore yishimye ku kazi bityo buri wese abone uko akora akazi ke neza, akishimiye. Muri rusange, yari umuntu uhora wishimiye kubona abantu bashishikariye umurimo, kandi bawukunze bityo bikabateza imbere. Icyiza cye, yamenyaga gushimira abakoze neza; hari nk’abo yabambikaga imidari y`ishimwe abandi bakabatera inkunga.
Kubyerekeye ibyo naba narabonye byagiye bihangayikisha papa, ni ibintu byose bibabaje abantu bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi. Iyo habaga hari nk`umuntu wagize ibyago wabonaga bimubabaje, haba hari ufite ingorane akihutira kumufasha kuzivamo uko ashoboye. Abarwayi baburaga uko bivuza yarabafashaga, abagomba kuvurirwa mu mahanga kubera indwara zidashobora kuvurirwa mu gihugu agakora uko ashoboye bakajya kwivuza hanze. Muri kamere ye yari intwari, itabara aho rukomeye, yari ingabo ihumuriza abaturage.
Ndibuka ukuntu hari nk’abagore bagiye kubyara batwarwaga mu madoka y’abasirikari bamurinda ndetse no mu modoka ye bwite. Urugero: umunsi umwe yatambutse ahantu mu giturage abona ikivunge cy`abantu gisa n`ikiri gushungera ikintu kidasanzwe ahita ahagarika abamurinda ngo barebe ikibaye, basanga ari umugore uri kubyarira k`umuhanda. Yahise ava mu modoka ye (yari benz), avuga ko ariyo yihuta cyane, uwo mugore babanza kumujyana kwa muganga. Ikindi gihe bari bavuye gutembera babona umupadiri w’umuzungu w’ Umunyapolonye wagendaga kuri moto imodoka imaze kumugonga irigendera kandi hari mu giturage nta zindi modoka zihanyura. Yahise abwira abasirikare bamurindaga bahita bamujyana i Kigali kwa muganga. Nyuma uwo muzungu yagiye kwivuriza i Burayi kuko yari yakomeretse cyane. Amaze gukira, umuzungu yaje kumureba amushimira cyane.
Nabonye Papa arira rimwe, igihe murumuna we yari yitabye Imana. Nyamara yavuye kumushyingura, agahinda ari kose, arihangana ajya kwakira abakuru b’ ibihugu bari baje mu Rwanda mu nama. Iyo habaga ibyago wabonaga Papa ababaye,cyane, ahangayitse. Ariko akihangana akajya gukora. Uru ni urugero rwiza yatangaga rwo kudaheranwa n`agahinda, ahubwo agahumuriza abagize ibyago agira ati mukomere kandi mube intwari mwiyubaka mugana aheza.
Mu kurangiza, ikintu nabonye cyahangayikishije Papa kandi kigaragarira buri wese ni intambara. Ubusanzwe Habyarimana nta mvi nyinshi yagiraga. Ariko intambara yo muri `90 yarateye imvi ziraza tubona zuzuye umutwe mu minsi mike. Yarahangayitse cyane, ubona rwose ashaka gukemura ikibazo mu mahoro, ashaka ko u Rwanda rwongera kugira amahoro abantu bakabaho neza.

 
Mu izina ry’ Ikaze Iwacu,
Ikiganiro cyateguwe na
Umusaza Paul (umusa...@yahoo.com)
 
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages