Uburiganya bwo kwiba igihugu muri za Rwanda's Day

2 views
Skip to first unread message

Elenga Enkoy

unread,
Oct 4, 2013, 5:39:33 PM10/4/13
to Elenga Enkoy

TORONTO: RWANDA DAY ISIZE ERIC, UMUKOZI W’AMBASSADE Y’U RWANDA MURI CANADA, ARI UMUHERWE.

4 octobre 2013

Ubukungu

Kujya muri Canada gukurikirana igikorwa cya Rwanda day, byahaye intumwa y’ Ikaze Iwacu umwanya uhagije wo kwitegereza ibikorwa by’ Intore, ndetse no kuvugana nazo imbona nkubone. Ni muri urwo rwego tugiye kubereka uko Inkotanyi zirirwa zirya amakotanyi ntacyo zikanga.
TORONTO: RWANDA DAY ISIZE ERIC, UMUKOZI W'AMBASSADE Y'U RWANDA MURI CANADA, ARI UMUHERWE. dans Ubukungu 9993281193_f62a1de846_c1

Rwanda Day ni umunsi wo gusesagura umutungo w'igihugu

Umunyamakuru w’Ikaze Iwacu yakurikiranye imodoka yari ivuye kuri Sheraton Hotel, 123 Queen St, imodoka yari irimo abasore basa n’abanyarwanda, isanga ari iy’insoresore za Jack Nziza zari zaje gutegura urugendo rwa Paul Kagame. Izi nsoresore zari zituye kuri Econo Lodge Inn. Ni kuri 335 Jarvis St muri Toronto. Utu dusore twananiwe gushaka abagore, kandi dukuze, ariko tukaba uduhanga cyane mu kwica, twagendaga mu modoka ya Toyota Camry ifite plaque no. BRMM057. Muri aka kazu gato k’ibitanda 50, niho imigambi yose yo guhiga no kwivugana abatavuga rumwe na ruharwa Paul Kagame yacurirwaga. Akazu kose bari bagakodesheje, nta wundi muntu kari kemerewe gucumbikira kugira ngo atabona uko inteko y’abicanyi iterana.
Ikaze Iwacu yahamagaye kuri Econo lodge ivugana n’umukozi wo kuri reception imubaza uko ibiciro bihagaze muri iyo lodge, akazu wagirango ni ako indaya zicururizamo i Mbarara. Ni akazu gato cyane, gasa nabi ugereranije n’andi ma hoteli yo muri Toronto. K’umurongo wa telefone, uyu mukozi ushinzwe kwakira abantu yatangaje ko icyumba kimwe ari amadorali ijana ($110). Mu rwego rw’ akazi ke, intumwa y’ Ikaze Iwacu yaganiriye n’ imwe mu ntore zo muri Toronto imubwira ko, Eric wo muri Ambasade Ottawa yabasabye gushaka uko bakwegera umuyobozi (manager) w’aka ka Lodge (dore ko ari n’ Umunyarwanda!) akabakorera deal kugirango bagire icyo baryamo.
Iyi ntore tudashatse gutangaza amazina yayo kubera impamvu z’umutekano wayo yagize iti « Rwanda day…, abahanga bamaze gupanga uko bazakuramo icyacumi cyabo. Eric wa Ottawa [muri Ambasade] arya amadorali $40 buri joro kuri buri cyumba. Ubusanzwe icyumba ni $110, ariko uriya mwana wacu [manager wa Econo, akaba ari Intore nawe] yadukoreye deal atwandikira ko ari $150. Niba uzi imibare nawe wabara ukumva ari amadorali angahe Eric azakorera hano kugeza Rwanda day irangiye. Ariko aribeshya ntazayarya wenyine! »
Insoresore zo mu rwego rw’ubutasi z’u Rwanda zari zaje Canada gutegura urugendo rwa shebuja Paul Kagame, zamaze iminsi 10 zirara muri ako ka lodge. Iyo ukubye umubare w’ibyumba n’amadorali mirongo ine Eric yaryaga kuri buri cyumba, usanga yarariye byibuze ibihumbi makumyabiri by’amadorali ($20,000) mu minsi 10 gusa. Kandi ambasade yari yakodesheje amahoteli arenze 5 mu mujyi wa Toronto, igihe cya Rwanda day. Murabona ko ya mafaranga ava muri Congo beneyo nabo batayoroheye.
Ubundi buryo Eric yariyemo amafaranga kandi bugaragarira buri wese, ni mu gukodesha amamodoka. Bajya gutangira igikorwa cyo gutegura Rwanda day, Ambasade yakodesheje amamodoka mato arenga 5 n’izindi modoka nini 2 harimo n’iyo mwabonye abigaragambya bamennye ibirahure. Izi modoka nini 2 z’umukara zo mu bwoko bwa Cadillac, bazikodesheje umunsi umwe gusa kugirango zitware abayobozi bakuru b’i Kigali.
Mbere y’uko intumwa y’ Ikaze Iwacu iva Toronto, yanyarukiye kuri Budget na Enterprise (agency cyangwa kompanyi zikodesha amamodoka muri Canada n’ Amerika, ari naho ba Eric bakodesheje imodoka zakoreshejwe iminsi 10 kubera igikorwa cyo gutegura Rwanda day), asanga imodoka nto nk’iriya twababwiye haruguru ya Toyota Camry 2013, ikodeshwa amadorali 63 gusa k’umunsi. Dukoze imibare usanga imodoka imwe yaratwaye byibuze amadorali 630.
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse muri Ambasade y’u Rwanda i Ottawa, avuga ko buri modoka Eric yayibariye amadorali 2,300 kandi ko n’impapuro yamaze kuzibona. Aya madorali ni menshi cyane, kuko intumwa y’Ikaze Iwacu yari yagiye muri Canada gukurikirana ibikorwa bya Rwanda day, nta n’amadorali 1,000 yigeze isohora ku modoka yakodesheje mu gihe cy’iminsi 15 yahamaze muri Toronto.
Ubundi buryo Eric n’abo bakorana bariye amafaranga menshi mu gikorwa cyo gutegura Rwanda day, ni ugusohora amafaranga nta cyemezo cy’uko bayasohoye. Iyo bajyaga kunywesha gas (lisansi) kuri station ntibirirwaga barindira ko bahabwa icyemezo barihiyeho (invoice).
Ni kimwe n’iyo bakoreraga amanama ahantu: babahaga invoices bakazita aho, nk’aho bari ku kazi kabo, kandi ko amafaranga bakoresheje ari ayo bakuye mu mifuka yabo. Nyamara babaga bari ku kiraka cya FPR. Ubwo mukeka ko nyuma byagendaga bite kugira ngo basobanure uko amafaranga yasohotse? Nibyo umwe mu bakozi bo muri Ambasade muri Canada yashimangiraga ko Eric ari busy cyane muri iyi minsi ahimba impapuro zasohokeyeho amafaranga mu gikorwa cya Rwanda day.
Uyu wari undi musogongero, nyuma y’inkuru muherutse gusoma kuri uru rubuga, yitwa Toronto: Rwanda day yatangiriye mu busitani irangirira muri hangari (ahahoze hakorera uruganda). Biracyaza…
 
Intumwa y’Ikaze Iwacu i Toronto
Ikazeiwacu.unblog.fr
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages