AMATEKA Y’ABANYABYINSHI
Izina “Abanyabyinshi” rikomoka kuri Byinshi. Abanyabyinshi bajabutse bava mu Rwanda bitewe n’intambara z’ibgami. Nyuma y’urupfu rw’umwami Yuhi II Gahima (1444-1477), ibikomangoma birimo Bamara ise wa Byinshi byigometse ku ngoma ya Ndahiro II Cyamatare wari umaze kwima. Nyuma abigometse kuri Ndahiro baje kwimika Juru banigarurira igice c’uburasirazuba bga Nyabugogo, mu gihe umwami Ndahiro yari asigaranye uburengerazuba bga Nyabugogo. Juru amaze gupfa, Bamara yaramutsimbuye. Nyuma y’urupfu rwa Bamara, umuhungu we Byinshi nawe arategeka. Nyuma igikomangoma Ndori umuhungu wa Ndahiro II yavuye mu buhungiro. Ageze mu Rwanda, yimye ingoma ye mw’izina rya Ruganzu II Ndori (1510-1543). Amaze kwima, Ndori yahise atera ibirindiro bya Byinshi. Muri iyi ntambara, Byinshi yayiguyemo. Nyuma urubyaro rwe ndetse n’abari bamushigikiye batangiye guhigwa no kwicwa. Nyuma baje kwigira inama yo guhunga; bisanze mu kibaya ca Rusizi, dore ko ico gihe ibihugu byari bitarashirwaho imbibi n’abakoroni. Urubyaro rwa Byinshi rwahitiye i Kakamba, aho basanze Serugabika n’abandi baje nyuma ye batuye.
URUBYARO RWA BYINSHI
BYINSHI yabyaye
1. RUGAYI
2. RUKUNDAMATA
3. KAMASA
1. RUGAYI yabyaye
BUZI na RUTABUYE
BUZI yabyaye
SEGISUMA
SEGISUMA yabyaye
KADIDA
KADIDA yabyaye
Umugore wa 1:
RUZIGURA (Abazigura)
Umugore wa 2:
SEBIKABU (Abakabu), RWAMAKOMBE (Abakombe), na RUBUNGO (Ababungo)
RUTABUYE yabyaye
GICONDO
GICONDO yabyaye
SEBURYO
SEBURYO yabyaye
BIDOGO (Abadogo) na RUSAKU (Abasaku)
2. RUKUNDAMATA yabyaye
NYARUKURU
NYARUKURU yabyaye
SEMARIZA
SEMARIZA yabyaye
KAGIGI, GATOGATO, na SENKINDI
KAGIGI (Abagigi) yabyaye
MUSEGA, RURANGA, na MUHIZI
GATOGATO yabyaye
KIDABAGA RUKIRAMACUMU (Abakiramacumu)
Yiswe Rukiramacumu kubera ko yari yaratawe ku rugamba igihe abantu bajabukaga bava mu Rwanda. Nyuma yaje gutorwa na mwene se wabo Ruranga. Yarezwe na nyirasenge Nyirampigika
SENKINDI (Abakindi) yabyaye
Umugore wa 1:
MFASHINGABO
Umugore wa 2:
NTABANA
3. KAMASA yabyaye
KARINGABO
KARINGABO yabyaye
RUTARO
RUTARO yabyaye
BUHIRE na KARAHA
BUHIRE (Abahire) yabyaye
Umugore wa 1 Nyabacuzi:
RUSHOREKA, MUGARISHA, MUREGANCURO, MBOGOBOGO, NYAMUKANDA, na SEBATWARE
Umugore wa 2 Nyakwezi:
MUYOBOKE na NDIHANO
KARAHA yabyaye
MUHIRE na NYUNGURA