Ngo Ruhumuliza Thaddée yaba agihumeka.

26 views
Skip to first unread message

Gidius kabano

unread,
Apr 22, 2015, 7:28:19 PM4/22/15
to Gidius kabano
http://ikazeiwacu.fr/2015/04/22/kuvuguruza-inkuru-thadee-ruhumuriza-ngo-aracyahumeka/

Yemwe,uyu si Perezida ni umwami wo mu binyejana bya mbere y' ivuka rya Yezu.

Niba ibi bintu ari ukuri,isi tubamo iraroze kandi abategetsi bayirimo bose navuga ko "barwaye".

Ni gute umuntu nk' uyu wica ijoro n' umunsi aramburirwa imikeka yo kugendaho,agahabwa ibyubahiro byagahebuzo,akakirwa kandi akaganira n' abandi bategetsi bo kw' isi.?
Ibyo bisobsnuye se ko batabizi?Kuki atamaganywa?

Ni icyihebe ; ni agaca kacitse ku muco kugira ngo gace ibintu.Habuze iki ngo Kuki atamaganywa n' amahanga ngo u Rwanda rushyirwe kuri lisiti y' ibihugu by' ibyihebe byica urubozo abana barwo? C' est un État terroriste.

Nkeka ko hari hakwiriye kumufatira ibyemezo niba koko muri iyi si hari ubutabera n' iyubahirizwa ry' ikiremwa-muntu.Umutegetsi nk' uyu yarakwiye guhabwa akato maze akigungira aho yirirwa yicira abanyarwada.

Iyo ugeze aho wikora mu nda burya biba byakomeye.Abategetsi bakora ibyo ni abarwayi bo mu mutwe.Ni gute umuntu nk' uyu abitwa ababyeyi bavuga ko natongera gutorwa baziyahura`?Abo ni abatsindagirirwa kumuvuga neza ngo bucye kabiri.

Ibyo ari byo byose,Kagame P.arakungura ,kandi ari mu bihe bya nyuma.Nta wica gutya ngo arambe.Yirambiwe kandi abazimu b' uyu mwana wazutse akari kera baramushyira aho yaramujyanye.Kuzanzamuka kwe ni ubutumwa  bwa nyuma ihaye Kagame P.;nako yigeze kuvuga ngo iyo mana imutumaho abahanuzi ,ngo yagiye imwihamagarira.Ntawuyirushaintege ni imwana w' umunyarwanda.Ishobora kumuhamagara imuhamagaye.Ni agenze make

Iraguha ntimugura.

Agakambwe ntugatega u Rwanda,ugatega imana.Nitwihangane gato.Yatangiriye kubamurinze bakamurwanirira,akurikizaho abamufashije kwicara aho yicaye;yiyongeza akurikizaho abamusabiraga bakanamusingiza mu ndilimbo nziza cyane;yica abamuvuraga n' abamufashije mu bijyanye no kugura ibyatumye yicara aho yicaye ubu.None ashatse kwikora mu nda,ikinga ukuboko.

Uku gushaka gushimwa ashimuta ni ko kuri bumukoreho.

Ngo aho itoye cyane ihata ibaba.Afurika y' Epfo izamukora n' ubwo bwose yashyekewe.Ngo burya aho itoye kabiri ,gatatu,agaca kaba kayireba.

Niyamaganywe nibinashoboka ,abazi gusenga bamusengere.

Ngaho muramuke.
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages