Subject: Re: President P.Kagame online.
DUSABE IMANA ITUBERE KURURU RUGAMBA
Iyo
numvise amabi y’iyo ntakigera n’abahasuhuka bintera kuribwa
Rutera intimba ni
ikinyoma kirata iyo mabuso ngo ni rudasumbwa
Bitinda
bizaza kuko sekinyoma atagumana intebe ya Kanyamibwa
Nakwemeza
ko hari amazi ntusuhuke uzagwa mudari aka Sembwa
5.Na Bamwanga yataye
ibyabandi yari barifunze iyo kwa Murorwa
Akumiro
ni ukuzira icyo utazi n’ igihe uwo azazira kukikuziza
Bigatuma
wirirwa uhangayitse unibaza niba ejo bucyeye akazaza
Ukarya
ibihari, utabibona ukarindira ibizazanwa na Nkurunziza
Umwana
w’umuntu agahora arwana n’ibihe atabibonera akazoza
10.Kuko uretse
n’ibyamusaze umutima aba azi ko hari Ntamuhoza
Bibabaza
binasonga Rugirivuko ukunda kwimvira n’iza Rugamba
Akamwibuka
araho, akamwumvira nk’imbere n’inyuma y’ishyamba
Yakwibaza
urukundo yaraze umwana akabura ikimara abo basamba
Bapfa
nabi kandi bikaba buri munsi naho ab’abandi bari kuririmba
15.Batazize ugusaza
cyangwa ya ndwara ya mugiga kuko itabamba
Iyo
wumva imibare y’abatabwa munzuzi Atari uko baciriwe imanza
Waba
uziko abari mu Gihome badahingutswa imbere y’ubucamanza
Wamenya
ko iRambura bafatirwa kuzarekurirwa iKarago nta rubanza
Ntayisigaye
y’ubuzima; nguko uko bakenya Rutanga rwanga Muganza
20.Si ugushya
n'abafunzwe, baricwa izuba riva n’iyo bava n’i Nyanza
Abo
mbita ba Ruzimyamavuko batendereza arinabo ba Karimunda
Nibo
babyina bareba umuturanyi yabuze aho ahamba hatari munda
Bakwibuka
ababo bakibuka nyagupfusha ngo arire ni umunyarwanda
K’umunsi
wabo ntawundi wundi wa wupfushaho atari mwene Kibanda
25.N’aho yaba azi ko
Rwangabandi ariwe nyagushaka n’uwo muganda
Mwana
w’umuntu reba kure y’inda nyangwe hari n’Urundi-Rwanda
Ibyo
washayemo wabisanze imusozi kandi uzabihasiga uri umwanda
Igihe
cyo kwishima kubashonje nikikurangirana abawe bazabakanda
Ntakundi
binarangira iyo amategeko yawe yatotezaga abo mudakunda
30.Kukarya iby’abandi
babizi banabareba, amaherezo aje barababinda
Nushishoza,
uzasanga ibi bihe twari twarabwiwe n’ubu tukibibwirwa
Imana
ntiyigeze idusiga n’umunsi numwe, nitwe ahubwo tuyibagirwa
Ireba
ibitubaho kandi izi n’abadukorera ibibi byose, ahubwo ikumirwa
Kuko
tuzi imbaraga zayo, n’intege afite Semuhanuka Rusamburamirwa
35.Ariko ntitwibuka ko yo
yaduha intsinzi twemeye ko ariyo Nyakugirwa
Abumva
ko barengana ntayandi mashakiro y’amakiriro atari kwa Rugira
Niwe
watoye abakurambere bacu bikababaza Nyabyinshi tukaba tubizira
Natwe
turakosa ntitwibuka Amategeko yayo bituma kwigenga bitunanira
Ariko
bigenwe ko tutayibagirwa ngo tubashe kuzamura iminara runanira
40.Nitwemera ibya
Sekinyoma kandi tunibeshya, tuzaba ntacyo tuzaramira
Ariko
nitugarukira Iyaruhanze tukemera Isumba byose nayo izatugarukira
Tubanze
tujye twibuka amateka y’icyunamo cya Werurwe nigihe kizarangira
Burya
ni amateka avoma inkomoko mukwemera kandi nibwo inatubonekera
Twibuke
ko yadutoye ikanadutumaho tutari tubizi, tuyishimire mukwemera
45.Nitwiragiza Isumba
byose Rukundo ntarobanure na Ntakaburimba azahera
Mwibuke
ko umuganura wa Nyakanga uzana amahoro mumuryango nyarwanda
Ntiwizanye,
n’uwakwibeshya ngo yawukuraho burundu yaba atazi benerubanda
Amateka
yacu adusaba ko tubisuzumana ubushishozi ngu tumenye uko agenda
Ntakiraba
iwacu kitabaye ahandi hamwe ku impamvu ari imwe ga Benda!
50.K’umunsi ameza avira
imiryango yose abacu batowe hari Nyirarubanda
II
Umushumba
asigiye mugenzi we inkoni yamunzwe
Mukonde
asigiye Muragizi ubushyo n’umukenke kuzimuragirira
Agiye
wa mushumba w’izo yaragijwe yihakana uwazimusigiye
Umwe
Nyiri-umukenke anemeza ko kumwirahira atar’itegeko
Ageze
igihe cyo kuraga yemeza umukurikiye ko bamusimbura
55Bakazasaba imbabazi
Pilato z’ibyo uwabaragije atari kwemera
Mwibuke
ko bwa bushyo butari ubwa Muragizi usaba imbabazi
Nk’aho
uzisabwa, Pilato, atazi ko Muragizi ataragiriye Mukonde
Niba
inka zonnye, waha ikosa Mukonde ute utarebye Muragizi?
Wasaba
ute Muragizi kugusaba imbabazi mw’izina rya Mukonde?
60Muragizi yitwaje
Mukonde ubushyo bukanga bwaba bute abasazi?
Ibibazo
nk’ibi nibyinshi kandi bimwe bimaze igihe mbibona
Hashize
umwaka urenga nsabye ubutumwa ngo mbujyane
Nashakaga
kujyanira ubutumwa ubushyo n’uwasigaranye
Uburinzi
mbona bicika mumukenke watwitswe na babarinzi
III
65Muntume nzabatumikira
Mwaratubyaye
Dore
murarusura aliko rwo ruba rusinziliye
None
ubwo rwo ruzamenya rute ko mwahageze?
Ko
murubwira mukongera kubivuga nkaho rutali ruhali
None
ruzaba Bumva rute ko ibyanyu bilibwa n’abahali?
70Ko amaso yarwo
yarukutse nk’aho yabaye umutima
Ruzashimishwa
n’iki rutumva uburyohe bw’Igihozo?
Nisabire
urushaka duhore twiteguye twishimiye
Uwaduhakiwe
akanadusabira umugisha udukwiye
Hali
abatazi IKIREZI bacyambaye imbere yabo
75Kandi alicyo
kizanabatsindishiliza umubisha
Mbasabye
kumva no kumvira Mutimukunda
Watubyaliye
Mukiza tukaza no kumumwicana
Iyo
aza kuba mubika-nzika iyi si yacu igicacana
Aho
kuba iy’abantu iba yaruzuweho ibiti badacana
80Ntawali kuba aliho,
ntawali kuba ali iwacu,
None
Rukundo aranadusura tuli ba mucacu
Tumushime
kuko no kuza, n’uko abonye ibyacu
Icwende litoga
kubura abatyoza ngo lishire
ico
Ngo
akaje karemerwa bati ! Aliko yarabyanze,
85Asanze twali dushize
kubera kubura umutoza
Nyamara
urwo rwali rwaciliwe ntirwali amahugu,
Aho
kumvira Iyaduhanze twe kwali kuyitamaza
Mutimukunda
yasanze twararamiye mumusinziro
Ntaho
twahuliye na Muryamo adutera ay’umugisha
90Ahubwo sugusinzira
turagona kandi tubona amalira
Avanze
n’agahinda bye biranga ntibyatubyutsa
IV.
Twazize
kwizera abali baturongoye aka nyabugondo
Ko
bazatugezaho ibyabaye igihe twabaga twagandaye
Abagombaga
kutubonera Izuba lizaza babonye
95Ya Nyenyeli Kibonumwe
bali bemeye bakazalirara
Aliko
barayibonye gusa batinye kubara iyonkuru
Kubivuga
ngo batiteranya n’ubahamba bararuca baramira
Kuko
kwemeza ko Mukiza yaje kuli iyi si bagize iyabo
Umubeshyi
Muhashyi wabyigize yisajije babizira
100Banze rero kwemeza ko
Mukiza yaje ngo batikura amata
Bemeza
ko batamubonye nk’aho kwemera ali ukubona!
Bananze
kuzemeza ko hali n’undi wundi uwamubonye
Ngo
kuko ntawavuze uko asa n’igihe yaziye batakizi
Nyamara
abo Nyina yaje akajyana, bagiye bose babona
105Banagaruka baraho,
amaso yabo areba icyo gitangaza;
Ikibabaza
n’uko nyuma yaho abo bali kubihamya
Nibo
bemeje mbere ko batabonye ikimenyetso simusiga
Nyamara
handitseko hahirwa uwemera adasabye ibyemezo
Atagombye,
nka Thomas, kubihalira nokubishakira urwibutso,
110Narwo iyo rushakwa
bali gusoma umurage wasizwe
N’uwali
wabatumye wiboneye Minyaruko akabihamya Mbarutso
V.
Uwanze
ukuli akanakoresha insaku zivanzemo gusekura
Uwakubonye,
ntiyashoboye kugeraho ashaka kuguhotora
N’ubwo
yali yaranze ko bazabimenya ukuli barakubonye
115Kuli yamanywa
Gikoresho aterwa ubwuzu buzira gutobora
Nimwemere
duhe Kirezi umutima wacu niwe utwiyerekera
Murukundo
Inzira-Nyabagendwa-Nyirubugingo yo y’Ubutabera
VI.
Mubyeyi
Muziranenge mundeke ngire icyo mbibaliza
Byibura
nakwihera amatwi akabona ikiyazibura
120Ko mwatubwiye ko hali
byinshi byali byatwitwaliye
Tukaba
twarataye inzira, mw’ibanga iyo nzira niyihe?
Twayitaye
dute kandi turangajwe imbere
N’intumwa
yicaye muntebe yali iy’ubutungane?
None se ko
Nyagasani Imana-Mwana yaduhaye
125Gutangaliza
isi ubutumwa nk’abambere
Nabo bakaba bali
barahawe ufata iyambere
Uwahawe intebe
navuze, mw’ibanga inziraye niyihe?
Kuba Mwaratsinze,
nibyo koko kuko mubitubwira,
Ko muvugira
kw’irembo ry’abaromani ibili mugitabo cyabo
130Kandi
mukadutuma kw’isi yose nabo murwobatumva,
Nihagera kuzabwira
izontumva, ilizahishurwa nilihe?
Sugutebya cyangwa
ngo bibe ugusetsa, ndabaza
Ibyo ntumva
ntabonera ibisubizo uwabimbaza
Iyo nshaka
kwivugira ko arimwe Mubyara Mukiza
135Mukaba
muri Nyiramukiza mpura n’abampaliliza
Bavuga ngo Nyiramukiza
ni kiliya Gikoresho tubaza
Inzira
Mukagikundira izina ryacyo, bigatuma bibaza
Kobishe Mukiza urukozasoni
Mureba Mugashengurwa
N’agahinda, nawe
yaje kubababalira ubuzira-rwango
140Kudahora
biragoye utahawe imbaraga n’Umukiza,
Kuko na Salomon
yasabwe na se kutibagirwa inzigo
Mukiza azi ko
mumategeko y’isi badasiba guhora
Nyilikuyubahiliza
arenganya uwarengewe n’ayomategeko
Imana tugira ko
arukubagiraho ubutoni Mukaba Mahoro,
145Mwaciliye
akarurutega ba Miruho na Mbwa-zimitego
Ko bishyura inka
bataliye, batanaziye amarengero,
Ntibanamenye no
kwivugira « Nacumuyiki Mwimanyi »
Hali benshi
batagira epfo ntibabone n’ibya ruguru,
Nyilimpuhwe
murabibona Mwababaliye impumyi
150Ko yababaliye igisambo
kimubonye kitamushatse,
Baliya
ko bazira intamenya nayo batewe n’ubuhumyi
Hali abapfuye
bibwiraga ko bizeraga kandi barataye
Inzira batabizi,
nimwebwe tubona mubavugire Mubyeyi
Mwadusabiye
kudutera iteka ko n’ubundi alimpuhwe
155Zabateye
kuza iwacu ko tubibasabanye ukwemera
Tuziko
twakoze ibyangwa na Nyagasani tunemera
Ko twagombaga
kubihanirwa, aliko Mwatudohorera
VII.
Nimuntuma
ndatumika Nyakubyara aliko ntimuzambaze
Ngo nzabazanire
igisubizo cy’ubutumwa bwanyu
160Nzumva
ntumvirana kandi numvire nintumva nza baze
Nazilikana
ko ahobujyiye busaba igisubizo kikaza iwanyu
Ntibali bahali aho,
niba aho bali bali hali abandi, ntumbaze!
Aliko nabo sibo,
n’aho siho, n’ukubura aho bava niyo bava
Kubera ibyo,
nimunashaka nzanavugiliza uretseko nzasiba
165Kuvuza
inzogera kuko zumvwa n’ibigenda-juru byamababa
Kandi
urwishe yanka rukayicukulira rwayihambiye
Limwe n’isuka
yanyirayo yagahingiye izasigaye
Kwa
ntasuku, nta soko na giraso isimburwa na sindiso
Hamwe ubona umwana
uhakana se na se, Ntamwana.
170Bose ni hose indoro
nindeshyo birasa bigasabirana
Intamenya
balibeshera k’uwo aliwo munezero
Amaboko
atareshya asa ukwayo agasabana n’abayo
Abataliyo
ubwo s’ababo ibyabo babisabira isayo
Abarya
baranaryama abalirara bakicura balimaso,
175Bugacya kandi
butabakera bo bagacyeza ababyutse
Umunsi
ukira n’undi ugataha uko byali bili niko neza
Bikili
n’ubu n’ubwo libara uwaliraye abajijanyijwe ineza!
VIII.
Muntume
rero Nyiratunga, nzapfa nzakira nzagerageza
Nzatumika,
nk’akanyoni kubatse kunzira katazi neza
180Ndabizi nanjye ko
abana banyu Mukibakunda,
Sinabemeza
ko nabazanira igisubizo mbonye
Hasubiza
uwumva cyangwa yabonye ikibazo
S’uko
yaba atabwiwe cyangwa ali Ntamaso
Burya
kudasubiza aba ahagaze nk’umuntu
185Kandi alinkingi ya
Mbonabihita bica iy’ibumoso
Kandi
ubutumwa bumusaba guhorana isomo
Mutimawumva
ntazave arota amena amaraso
Murantume
mwe Mubyeyi Mwabyaranye na Roho,
Aho
ntazagera ntiMuzangaye, Murahazi s’ibuhoro
190Nikuwaliraye
akaryilirwa, ntiyumve iby’abyasazi
Kuko
abona yarazibwe amatwi azira iby’atazi
Ntimuzabimuhore
nawe akababaro ke ndakazi,
Siwe
nawe sinako yaremwe niko yagizwe atazi
S’uko
yali afite byinshi bikamuziba amatwi,
195Yaba yumvaga bikaba
byanamuhumya amaso,
Ahubwo
ni ibyinshi yasabwaga Bazirutwe
Yaba
adafite uko yigura bakamena amaraso
Muzantume
kubafite byinshi nzabubaherayo
Uko
nzaba mbufite bakwanga bemera kwakira
200Mvuge aka ya sazi
itazi ko ubushake bwayo
Bwazabyaza
urutare byarananiye serwakira
Nanjye
narabutanze kera uretse ko ubwiza
Bw’asubiwemo
ngo nabwo buba busa ukwabwo
Icyo
Muzantuma niba nkizi nzi uko nzakivuga
255Aliko nduzajya
ahitaruliye amadandi kubuvuga
Aho
ntazashobora kugeza n’uko hatazi-aba
Kuko
hagerwa n’abashobora guterera Mpanda
Cyangwa
aho bazaba bali batagera iburyaa-nda
Aho
abagiramenyo bateranira mu Nyakibanda
260S’uko batinya kwivuga
ukobali, kuko si ku Karubanda
N’ubindi
abarya-nda barata ko haba ali ibuva-nganzo
N’uko
ukuli kutakibera ikinyoma ubugi bw’intorezo
Uba
Bukara ntugere Kamweru udashorewe n’intozo
Wahagera se ute
uhazira nk’imbwa izira ibilimo umunyu !
265Uko
niko na Bukara azira kuruhimbi ruteretseho ibisabo !
Yahagera
se ate Karubanda ko igira abali iwabo
Nibo bimye ingoma
yaganje iy’abahe ga Kanziga ka Masabo?
Nyamara
kuko ubabaye kubarusha ali mwene Rubanda
Rumwe
rwabandanaga cyasha muli Rubavu, nzamutumikira!
270Icyo nanamwizeza
n’uko ubutumwa bwa mwene Rubanda
Ntazabutangira
mumuhanda womuli za Kibira-liba
Kuko n’ubundi
musanzwe munzi ndi Ntwara-banga
Burya nangaga
kuzavaho mena ibanga nkilinda kubandisha
Aliko ntawe
ntabwiye mubafite ayumva atarayumvirana
275N’amaso nabonaga
abonerana nk’ayisha ikili ishashi
Hakili
utaranyumvise nawe ubu yaba alimubumva,
Niba
ashaka, icyo ntazi n’icyo yazakoresha ubwo yumvise,
Yaba
abona cyangwa atabona, nyoberwa uko yaba abyumva,
Icyo
nahamya nzi n’uko icyo yitumye kurasa aba Rudahusha!
280None se nzikilize
imbyino Rugamba yasize nibwo bumva?
Ibyaba
byiza kuruta kwaba gutuma cya runyombya
Nabyo
byashoboka, aliko se kw’izo bazizi rubyino
Ndetse
n’amashyi rukagereka aliko bigahora alibyo !
None
se kobazisubiramo bazililimbira Bwiza buzahoraho
285Kandi bazi uwo nanjye
nzi ntibanamutere n’uturabyo !
N’ikinsetsa
n’uko bazisubiramo iyo balilimba ifuni
Uwayihanze
yarayibagalishaga ubuntu yanaga akanayinagura
Aliko
bano yafuni balilimimba ikanaga bo batagira n’ityazo !
IX.
Ninde
uzashobora kuzasubira mubisigo bya Mutsinzi
290Agasigura uko azira
ibicumuro ataziye umuva n’umuzo ?
Si
nzabeshya ko biremye kugirango bakomeze bishime
Bidashoboka
banabura ubwatsi bw’inkungu n’inkunguzi zazo!
Nyamara
barabibwiwe kandi nyiramaso meza yarabibonye
Rurema
yahaye umutima uburanga inyuma ahaha amaranga-mutima
295Rurema-rema arebera
ubwiza kw’isura n’amaliboli yinkora-bara
Ntazi
ko ubumuntu ali imbere kandi n’ubwe busa n’ubw’abandi
Ikindi
n’uko isazi yabishaka itabishaka izabaze Mvunabandi
Ntishobora
kuzapfa iteresheje inda urutare iger’umurundi
Icyo
isazi yakagombye kumenya nanjye nkaba alinacyo nkora,
300N’uko yamenya ko iruta
iziko itera kurutare irutaye iyo rutazera
X.
Rukili
ruzima rwageraga iwamahina wahavugira iya Ndabaga
Uko
itera ubugabo n’umwana wumvise akagira kwizera
Ubu
n’aho wabavugiliza ingoma n’ikibando bakili bataraga
Cyangwa
wanavuza iyabahanda ntibemera no gutwerera
305Uwabiliye abijabuye
ntaseka uwasinze iy’amalike
Kuko
yabibye amasaka mumasinde azineza ko amatalike
Yo
kubiba atageze aliko akabazi ko bizera adasandaje
Kandi
anaziko aliko basanzwe bayabiba kuva kera nakare
Iyo
bahingishiga uwahinze ntasibe icye yasize atacyujuje
310Nguko uko bigenda,
uwiyemeza akazi atazashobora
Yibwira
kwisabira akazi ko kuzakora isuku atigeze agira
N’umukoresha
ugatanga atagafite yibeshya kuzamuhemba
Kumusaruro
adafite awuteze kumukozi ataziko ali ikiremba
XI.
Wamugani
iyi si irashaje aka Muhanzi ruzimiza Rugamba,
315Aliko n’ubwo yanasaza
yagira ndazi haremwe n’ itazasaza
Abishinga
ibyiyi nibamenye ko bizasaza nk’ibiti byumye
Uko
urwabyo ruba rwabibonye rugacibwa na Nyamiyonga
Abibuka
bibuke, abatazi bamenye ko umwana utabwirwa
N’ibyo
abona ntabyiteho ngo ni umujyambere n’ibingwa
320Aba
azashaka kumva atakibona n’ uwamusomya akagwa
Iyo
bamubwiraga ko ali iRwanda, ntiyumve ko basenga Iyumva
Banavuga
ko burya abwirwa benshi aliko agenerwa Wumva
Nyirukuvuga
avunwa no gutangira, bati interuro iratinda
Kuvuga
kandi sukwasama, n’uhigimiye ushaka aramwumva
325Uvugira murusaku
bakumva n’uko aba yagenewe rubanda
Gusakuza
ubwira abarahandi rero siko kuvuga ibyumvikana,
Burya
birutwa no guhigimira uwubwira azi icyo udakunda
XII.
Dukunde
Kirezi cyacu, Dushimire Mukiza kuKiduha no kumenyako cyera,
Dukundane
ubwacu dushyize hamwe, Sekibi n’ibyacyo dusezere burundu
330Twemere ko
twashayishijwe mubibi tugahaba ubwa cyakirara-kirobezo
Imana
tugira iwacu yaribizi kuko ntakiba itarakibonye iduha Nyirampuhwe
Mubyeyi
NyinawaJambo mutwumve abiyemeje kubagarukira ubuziraherezo
Ndasabira
abemera, abazemera n’abacu bakili munzira izira ibigeragezo
Nsabanye
umutima ushengutse wuzuye Urukundo n’Amahoro n’iByilingiro
335Mbasabye ndi Semahoro
wa Semakarebarem-mbo nkaba ndi n’umusinga!
Recevez la Bénédiction Complète des Cœurs Unis de la Très Sainte Trinité en Union avec le Cœur Immaculé de Marie ! Sé Semahoro
www.byilin-hope.blogspot.com