LT Ivan Cyomoro, iburyo ku ifoto, nawe niyambarire urugamba
Nibyo koko Paul Kagame ari kuganira n’urubyiruko rwibumbiye mu kitwa « Youth Connect », yabwiye urubyiruko ngo uzamurwanya ntazamenya ikimukubise, nyamara ntibyaciye kabiri M23 ye na RDF bakubitiwe muri Congo abenshi bahasiga ubuzima, abarokotse umuriro w’amabombe bahunga amasigamana. Nkuko impuguke za ONU ziherutse kubitangaza muri raporo zashyikirije kandi ikemezwa n’akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi, ngo RDF iri gukusanya abandi barwanyi ngo bongere batere muri Congo. Dusanzwe tuzi ko mu ngabo za RDF, nta ba jenerali bagira ijambo. Abategeka RDF ni Kagame, Jeannette Kagame Jack Nziza n’umuhungu wabo LT Ivan Cyomoro. Ukurikije uko amapeti y’aba bantu arutanwa, LT Ivan Cyomoro niwe wagombye kuzayobora M23, igihe izaba yongeye kugaba igitero muri Congo. Nibyo kandi ni mu gihe ko LT Ivan Cyomoro ajya ku rugamba, nawe akumva umuriro w’amabombe ababyeyi be bahora boherezamo abana b’u Rwanda.
Abasirikari ba RDF nibashyire mu gaciro, nibitaba ibyo bazapfa bakongotse nk’aba mubona kuri iyi foto.
Kuri iyi foto iri hejuru muribonera abantu bahiye bakongotse, abasore bari muri RDF, nibarebe urubategereje, nibakomeza kwemera gukoreshwa amahano bica inzirakarengane nabo bazapfa bakongotse babe amakara. Igihe n’iki, nibange kujya guhira ku gasi. Ese wowe wakwemera ko umwana wawe ashya agapfa yabaye ikara? Oya turabyanze, Paul Kagame niyoherezeyo Ivan Cyomoro, nawe azamubone mu muriro w’amabombe kuriya, nibwo azumva akamaro k’intambara. Twese hamwe nk’abitsamuye tubwire abacu bari muri RDF ngo « NTIMUZEMERE GUSUBIRA MURI CONGO MUTARI KUMWE NA IVAN CYOMORO ». Reka twiyibutse uko Gen Mamadou Ndala yirukankije M23/RDF