Joseph Kabila,Perezida wa Kongo,yaba se koko akomoka mu Rwanda?

168 views
Skip to first unread message

Elenga Enkoy

unread,
Aug 2, 2013, 3:38:37 AM8/2/13
to Elenga Enkoy

Ibimenyetso byerekana ko Joseph Kabila yaba ari umututsi wo mu Rwanda.

1 août 2013

Amakuru

Ibimenyetso byerekana ko Joseph Kabila yaba ari umututsi wo mu Rwanda. joseph_kabila-150x150Baca umugani mu kinyarwanda ngo « ukuri guca mu ziko ntigushye ». Abanyarwanda bakunze kumva abakongomani bavuga ngo perezida wabo ariwe Joseph Kabila, n’umunyarwanda, ariko hari abatabyitaho, bakikomereza ubuzima bwabo busanzwe nkaho ntacyo bivuze.
Nyamara iki n’ikibazo gikomeye cyane, kubera ko Congo n’igihugu k’igituranyi gitegekwa n’umunyarwanda, ariko wihisha akabeshya ko ari umukongomani, ariko mu bikorwa bye bikagaragara ko akorera u Rwanda.
Intambara zikomeje kuba akarande mu burasirazuba bwa Congo, zagiye zerekana kenshi ko Joseph Kabila adashishikajwe nuko abakongomani bakomeza gupfa. Icyo ashyize imbere n’ukubahiriza amasezerano yagiranye na FPR yabayemo, yarangiza ikamushyira ku butegetsi muri Congo mu 2001. Amakuru Ikaze Iwacu yakomeje kujya itohoza hirya no hino cyane cyane mu bakongomani bakomoka mu gace ka Maniema, aho ngo yaba yaravukiye.
Amwe mu makuru ya Joseph Kabila tuyakesha Honoré Ngbanda wahoze ari umujyanama wa Mobutu Seseseko, wari perezida wa Zaïre. Ubushashatsi yakoze yabutangaje mu kinyamakuru kitwa « L’oeil du Patriote », bwerekana ko amateka ya Joseph Kabila ahera kure cyane mu myaka ya za ’64.  Mu mpera ya za 1960, Laurent Désiré Kabila, bavuga ubu ko ngo ari we se wa Joseph, yashinze ishyaka ryarwanyaga leta ya Congo icyo gihe yari iyobowe na Joseph Kasavubu, rikaba ryaritwaga PRP (Parti de la Révolution du Peuple). 
Mu bantu bitabiriye kwinjira muri iri shyaka, harimo n’uwitwa Adrien Christophe Kanambe, wari umusirikari wa UNAR (Union Nationale Rwandaise), ishyaka ryari ryibumbiyemo abatutsi bari barahunze u Rwanda mu 1959. Iri shyaka ryari rifite umutwe w’ingabo, abanyarwanda bazi ku izina ry’INYENZI, ukaba wari uyobowe na François RUKEBA, naho Adrien (Christophe) Kanambe akaba yari awubereye umugaba w’ingabo. 

Adrien (Christophe) Kanambe ni muntu ki?
Hari mu mwaka w’1964, ubwo ingabo z’uwitwaga Gaston Soumailot (Les Simba) zateye i Kalemie zikanayigarurira tariki ya 19, Kamena, 1964. Ku itariki ya 31 Nyakanga, 1964, Gaston Soumailot yasinye amasezerano y’ubufatanye na UNAR ya François RUKEBA, icyo gihe yari ifite ibirindiro muri Kivu y’amajyepfo. Bemeranyijwe ko bagiye gufatanya kurwanya leta ya Joseph Kasavubu muri Congo na leta y’u Rwanda yari iyobowe na Grégoire Kayibanda. Adrien Kanambe niwe wari uhagarariye UNAR mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano.
Kanambe wari umurwanyi ushiririye, yakomeje kurwana kugeza igihe abanya Cuba bari bayobowe na Che Guevara bagereye muri Kivu y’amajyepfo mu 1965. Aba banya Cuba bakomeje gufasha abakongomani kurwana kugeza muri Gashyantare, 1966. Ku itariki ya 24 ukwakira, 1967, Laurent Désiré Kabila yashinze ishyaka rye rya PRP (Parti de la Révolution du Peuple), ahitwa i Makanga-Tubaone. Désiré Kabila wari warumvise ibigwi bya Adrien Kanambe yakoze uko ashoboye amuzana mu ishyaka rye, ndetse amushyira muri comite nyobozi, amugira umugaba mukuru w’ingabo, n’umwe mu bantu bahoraho bari bagize inama nkuru ya gisirikari.
Niwe wari uyoboye ingabo za Desiré Kabila, mu ntambara ya mbere yabereye, ahitwa Moba mu gushyingo, 1984, ndetse no mu ntambara ya kabiri ya Moba yabaye muri Gicurasi, 1985. Ariko iyi ntambara yarangiye ingabo zari iza Zaïre icyo gihe zitsinze iza Kabila. Muri iyo myaka muribuka ko Mobutu yari ashyigikiwe cyane, n’ababiligi, abafaransa, n’abanyamerika batifuzaga ko Zaïre yafatwa n’umuntu ufite ibitekerezo bya gikomunisti nka Kabila.
ku-ifoto-iburyojoseph-kabila-mu-1987-i-dar-es-salaam1

ku ifoto iburyo,Joseph Kabila mu 1987 i Dar Es Salaam

Nyamara abayobozi ba PRP bo bashakiye ikibazo ahandi. Mu nama bakoze yo gusuzuma impamvu batsinzwe, ikabera mu misozi ya Nyunzu mu majyaruguru ya Katanga hagati ya 1989 na 1990. Inama nkuru ya gisirikari yasanze Adrien Kanambe n’abandi barwanyi bake, ngo barabaye ibyitso bya Mobutu, akaba ariyo mpamvu ingabo zabo zatsinzwe urugamba rwa Moba. Aba bose bari biswe ibyitso bashyikirijwe urukiko rwa gisirikari babakatira urwo gupfa, ubwo Adrien Kanambe aba apfuye atyo, asize abana batatu aribo Hyppolite Kazambere (Kajyambere) Kanambe Alias Joseph Kabila, Jeannette Kanambe na Zoe Kanambe.
Mu myaka yakurikiye urupfu rwa Kanambe, Laurent Désiré Kabila wari usanzwe afite abagore benshi, yahise acyura Marcelline, umupfakazi wa Kanambe, anarera bariya bana yari asize bari bato icyo gihe.  Byagezaho Kabila intambara ziramunanira, ahungira muri Tanzaniya n’umuryango we wose, akaba ariho yabaye kugeza mu 1996, ubwo Museveni yamuzanaga ngo abafashe kuvanaho Mobutu muri Za’ire.
jeannette-kabila

Jeanneette Kabila, niwe ukurikira Joseph Kabila, akaba ari depite

Iyo urebye rero imyitwarire ya Hyppolite Kanambe Alias Joseph Kabila, ubona ko atigeze ababarira Laurent Désiré Kabila, wamwiciye se amuziza ko yabaye icyitso cya Mobutu. Iyi ni nayo mpamvu ikomeye yatumye Joseph Kabila atazuyaza igihe Paul Kagame na James Kabarebe bamubwiraga ko bagiye kwica Laurent Désiré Kabila. Yarabyemeye, kubera ko yarimo yihorera ku wishe se. Hari abakongomani bahora barira ngo, ngo kuki leta ya Congo ubu idakoresha iperereza, ngo hamenyekane uwishe Kabila, kandi iyoborwa n’umuhungu we?Bashatse basubiza amerwe mu isaho, uwo basaba gukora iperereza niwe uri ku isonga ry’abicanyi bahitanye Laurent Désire Kabila.
zoe-kanambe

Zoe Kabila niwe muhererezi

Andi makuru arambuye, murebe izi video ziri hasi:
Igice cya kabiri
 
Ubwanditsi
Ikazeiwacu.unblog.fr
Source: L’oeil du patriote, Afrique Rédaction TV
Reply all
Reply to author
Forward
0 new messages